Ubushakashasti bwakozwe na kaminuza ya Oxford bwagaragaje ikintu cyatunguye ababukoze aho basanze nyuma yo kurwara indwara ya Covid-19 igakira ,itera ibibazo bikomeye ku bwonko aho bugabanuka mu bunini bwabwo aribyo bise Brain Shrink.
Ubu bushakashatsi bwakozwe bagamije kureba impamvu ku bantu benshi ,nyuma yo gukiruka uburwayi bwa Covid-19 basigarana ibibazo byo kwibagirwa cyane ,gucanganyukirwa rimwe na rimwe ,kubabara umutwe ibimenyetso bwo kwigunga ,ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye bijyanye n’imilkorere y’ubwonko.
Icyiciro cya mbere cy’ubu bushakashatsi cyakozwe na kaminuza ya Oxford cyakorewe ku bantu 785bari hagati y’imyaka 51 a 81 ,401 muribo bari barakirutse indwara ya Covid-19 ,naho 384 ntibigeze bayirwara ,bukorwa mu minsi 141 uhereye igihe babonye ko bafite uburwayi bwa Covid-19 ubwo ni ukuvuga uhereye igihe igipimo cyagaragaje ko barwaye.
Ku munsi wa mbere bakimara kwandura bahise bakorerwa icyuma gipima mu bwonko kizwi nka MRI ,iki cyuma kikaba gikoresha ikoranabuhanga rihambaye mu kureba imikorere n’imiterere y’ubwonko
Nyuma rero yo gukiruka bongeraga gukorwa ikizamini cy’ubwonko bakoresheje cya cyuma cya MRI ,bakagereranya amafoto gitanga aho baje kubona ko nyuma yo gukiruka umuntu asigarana igabanuka ry’ubwonko mu ngan o yabwo ndetse hakaba n’abagaragazaga tumwe mu turemangingo twabwo twangiritse.
Ubu bushakashatsi ntibugaragaza impamvu itera Uburwayi bwa Covid-19 kuba bwagabanya ingano y’ubwonko hifashihsijwe ibisobanuro bya gihanga bijyannye n’imikorere y’umubiri .
Professor Gwenaelle Douaud umwe mu bakoze ubu bushakashatsi ndetse akaba yari n’umuyobozi avuga ko ibi bibazo bitangia kugaragara kuri benshi nyuma y’amezi 4,5 bahuye n’uburwayi bwa Covid-19 ,akaba anavuga ko ubu ari ubushakashatsi bw’ibanze buvunguye amarembo yo kwiga mu mizi ingaruka z’igihe kirekire indwara ya Covid-19 ishobora guteza ku bantu.
Ubundi bushakashatsi bwakorewe mu Bwami bw’ubwongereza ,ubwo hari Virusi ya Alpha covid-19 variant bwagaragaje ibisa nibi ,ubu bushakashatsi bwakzowe na kaminuza ya Oxford bwabonye , ubu bushakashatsi nabwo bwagaragaje impinduka ku miterere n’imikorere y’ubwonko nyuma yo gukiruka uburwayi bwa Covid-19.
By’umwihariko Dore ibintu ubu bushakashatsi bwagaragaje ku bwonko
1.Igabanuka rikabije ry’agace ku bwonko kitwa Grey Matter
Cyane cyane irigabanuka rya Grey Matter ryagaragaye mu gice cy’imbere mu mpanga kizwi nka Orbitofrontal Cortex kikaba gifasha mu kugenzura amarangamutima ,kwishima ,ihindagurika mu buryo wiyumva ndetse no kugia agahinda n’umubabaro bigenzurwa niki gice.
Iki gice nanone gifasha mu gufata icyemezo no kwibuka iyo rero kidakora neza umuntu aba afite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibibazo byo kwibagirwa bya hato na hato ,kuba yarwara indwara y’agahinda gakabije nibindi.
2.Impinduka mu gace kagenzura ibimenyetso bigaragaza ahakomeretse
Aka gace gaherereye mu gace ka olfactory cortex gafasha mu kumva impumuro ndetse no kubika amakuru ajayanye n’impumuro ,aka gace kakaba kangizwa n’uburwayi bwa Covid-19.
3.Kugabanuka mu bunini bw’ubwonko muri rusange
Abantu bose bakoreweho ubushakashatsi byagaragye ko bagize igabanuka ku kigero runaka cy’ubunini bw’ubwonko bwabo
Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi yasobanuye ko nubwo bwose uko umuntu agera mu myaka y’ubukure ariko ubwonko bwe mu gice cya Grey matter bugabanuka ariko ku bakoreweho ubushakashatsi bakuze byagaragaye ko iki gice cyagabanutse ku muvudko ukabije ugeranyije nabo bari mu myaka imwe batigeze barwara Covid-19
Izindi nkuru wasoma
Shyira amatsiko kuri byinshi wibaza ku kizamini cya PCR gikoreshwa bapima indwara ya Covid-19