Mu gihe abantu barangariye intambara y'Uburusiya na Ukraine ,Ubwandu bushya bwa Covid-19 bwongeye kwiyongera cyane hirya no hino

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima rya OMS rivuga ubwandu bushya bwa Omicron burimo kwiyongera cyane,cyane cyane mu bihugu by’uburayi no muri Aziya nyuma y’igihe kirekire bwaratangiye kugabanuka ku buryo bushimishije.

Omicron ni ubwandu bushya bugezweuo ,nyuma yo kuboneka bwa mbere muri Afurika y’epfo ,hakozwe ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko Omicro ari bumwe mu bwandu bukwirakwira ku muvuduko uri hejuru ariko bukaba butazahaza cyane nka bugenzi bwabwo bwa Delta.

Mu cyumweru cyashize ,mu mibare yatangajwe n’inzego z’ubuzima ,yose igahurizwa hamwe ,hanyuma igakorerwa ijanisha byagaragaye ko ubwandu bushya bwazamutseho ku kigero cya 8% ku isi yose.

Impamvu zitangwa na OMS kuri ubu bwiyongera bw’ubwandu bwa Omicron

Madamu Maria Van Kerkhove ,umwe mu buyobozi bukuru bwa OMS ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko imapmvu zitandukanye zirimo gutera iri zamuka n’ubwiyongere bw’ubwandu bushya ari nyinshi ariko izi ngenzi ari

1.Kuba Omicron ari ubwandu bwandura cyane kandi ku muvuduko uri hejuru

Omicron yagaragaje ubushobozi bwo gukwirakwira cyane kurusha ubundi bwoko bw’amavirusi yayibanjirije ndetse bikaba binavugwa ko Omicron ariyo yafashe umubare munini w’abanantu kurusha izindi.

2.Kuregeza mu ngamba zo gukumira ikwirakwira rya Covid-19 hirya no hino ku isi

Iyi ikaba ari impamvu ishyirwa ku mwannya wa kabiri ,ahenshi amabwiriza yo kwirinda yaciwe intege amwe anakurwaho ,iminsi yo gushyirwa mu kato iragabanwa ,ibi kandi biba mu bihugu byose ,nubwo bwose inkingo zatanzwe ku bwinshi umubare munini urakingirwa ,ibi ntibibuza abantu kwandura buretse ko bataremba cyangwa ngo abenshi bakenere ibitaro.

3.Ikwirakwira ry’amakuru y’ibihuha

Kugeza ubu haracyaboneka abantu benshi batavuga rumwe kuri iki cyorezo ndetse no ku nkingo ,mu minsi yashize havugwaga ,abantu bamagana zimwe mu ngamba zashizweho nko kwikingiza kuri buri wese no kuba hatekerezwa ukuntu hakoreshwa vaccine passport

Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko abantu barangariye intambara y’uburusiya na ukraine ,aho urujya n’uruza rw’abantu bari guhunga iyi ntambara ,bagakwirakwira mu Burayi hose ndetse n’abasubira mu bihugu byabo ,ibi nabyo bikaba bikekwa mu birikwenyegeza ikwirakwira rya Covid-19

Omicro nayo ifite izindi virusi zayikomotseho twagereranya n’ibyana byayo byahawe amazina ya BA.1 na BA.2, Iyi BA.2 ikaba yandura cyane ku buryo bukabije.

Mu bipimo byafashwe mu gihe cy’ingana n’iminsi 30 ,bigafatwa n’agashami ka OMS gashinzwe amakuru no kuyasesengura ka UN Health Agency Data byagaragaye ko mu bipimo byose Omicron ifitemo 99,9% ,naho 75% nibya cya cyana cyayo cya BA.2. ibi bikaba bisobanuye ko Omicro ari bwo bwandu bwiganje kurusha ubundi cyane.

Iri shami rya OMS rivuga ko kandi gukingira ari bumwe mu buryo bwiza kandi bw’ingenzi bwo guhangana n’iki cyorezo , kandi ivuga ko byagaragaye ko abantu bahitanwa na Covid-19 n’abarembywa nayo aari abantu batikingije kubw’iyo mpamvu kwikingiza ni ingenzi kandi bikaba bireba buri wese.

Ibihugu biragirwa inama zo kutirara ngo bikureho ingamba zo gukumira ikwirakwira rya Covid-19 ari nako bikangurirwa gukingira umubare munini w’abaturage babyo ku buryo bwuzuye.

Izindi wasoma

Ibyago bihambaye indwara ya Toxoplasmosis iteza ku mugore utwite

Amasomo ajyanye n’imirire twakuye mu ngaruka zatewe na Covid-19

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post