Shyira amatsiko kuri byinshi wibaza ku kizamini cya PCR gikoreshwa bapima indwara ya Covid-19

Ikizamini cya PCR ni kimwe mu bizamini byizewe kandi bitanga ibisubizo byizewe iyo bapima bareba ko umuntu afite indwara ya Covid-19, kikaba aricyo kizamini rukumbi ,abantu biajya n’abava mu mahanga bategekwa gukoresha.

Iyo ikizamini cya PCR kigaragaje ko afite ubwandu bwa koronavirusi nta kabuza uba uyifite icyo gihe bavuga ko icyo kizamini cyabaye Positive ,nanone iyo ubaye negative ku kizamini cya PCR nta gushidikanywaho ako kanya wapimweho nta koronavirusi uba warufite.

Ikizamini cya PCR kikaba gifatwa mu nkanka ,hari n’ababyita mu muhogo bitandukanye n’ikizamini cya Covid-19 Rapid test  gifatwa gusa mu mazuru ,akaba ari nacyo burya aabantu benshi bakoresha ,dore ko kidahenze kandi ugahita ubona igisubizo ako kanya.ariko burya na PCR nayo ishobora gufatwa mu kizamini cyakuwe mu mazuru.

PCR mu magambo arambuye bivuga Polymerase Chain Reaction kikaba ari ikizamini gikoresha ikoranabuhanga rihanitse mu kureba tumwe mu turemangingo tugize virusi.iyo ufite ubwandu bwa koronavirusi ,iki kizamini gishobora no kubona utwo duce twayo no mu gihe waba warigeze kurwara ikaba yarakize .

Cleveland Clinic ivuga ko iki kizamini gikoreshwa mu kumenya ubwoko bwa virusi yewe nizi zahinduye imiterere kirazitahura ,bivuze ko umuntu wagikoresheje bamenya ko arwaye omicron cyangwa  Delta ndetse nubndi bwoko .

Uko gikora        

Muri rusange PCR test ifasha mu gupima virusi zo mu buhumekero kikaba ari ikizamini gisesengura ikizamini cyafashwe muri izo nzira z’ubuhumekero aho iki kizamini kireba tumwe mu turemangingosano twa virusi (genetic material :Ribonucleic acid) twa SARS-Cov-2

Abahanga bakaba bagikoresha ngo bakuremo RNA yakuwe mu kizamini cyafashwe ihindurwemo DNA aribyo bifasha SARS-Cov-2 kuba yaboneka ,Iki kizamini kikaba cyarabaye inking ya mwamba mu bipimo byose bikoreshwa kuva mu kwa kabiri 2020  cyakwezwa nka test yizewe .

Ninde wemerewe gukoreshwaho ikizamini cya PCR

Muntu wese ufite ibimenyetso ashobora gukorerwa iki kizamini ibi bimenyetso twavuga nko

Umuriro

Gukorora

Guhumeka bigoranye

Umunaniro ukabije

Kubabara imikaya no mu ngingo

Kubabara umutwe

Gutakaza uburyohe

Kubabara mu mihogo

Ibicurane

Iseseme no kuruka

Gucibwamo

Ibi bikaba ari ibimenyetso bya Covid-19,ariko nundi muntu wese wifuza kujya mu mahanga cyangwa avuyeyo asabwa kwipimisha ,agakoresha iki kizamini nkuko amabwiriza abisaba nubwo bwose yaba nta kimenyetso afite.

Iyo wakoresheje ikizamini cya PCR ubona igisubizo nyuma y’igihe kingana gute?

Nkuko byatangajwe iki kizamini ntikirenza amasaha 24 utarabona igisubizo ,gusa bishobora gutinda bitewe n’igihe cyamaze ngo kigere muri laboratwari yabigenewe ,dore ko gikorerwa hake.

izindi nkuru wasoma

Byinshi byagizwe ubwiru ku muti wa Favipiravir wifashishwa mu kuvura indwara ya Covid-19

Udukoresho twa covid Rapid Test dupima Covid-19 dukora dute? Ni ryari ukwiye kudukoresha ? byinshi kuri utu dukoresho

Urutonde rw’amavuriro yigenga yemewe ashobora gukora ibizamini bya COVID-19 hifashishijwe Antigen Rapid Test.

Covid-19: Umwana w’uruhinja w’amezi 4 yahitanywe na Covid-19 ,abarwayi bashya ni 1066

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post