Indwara y'ise : impamvu iyitera,ibimenyetso byayo ,uko wayirinda nuko ivugwa

Indwara y'ise : impamvu iyitera,ibimenyetso byayo ,uko wayirinda nukoivugwa

Indwara y’ise ni indwara ifata uruhu ikaba ari indwara iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa fungi ,ikaba irangwa n’ibintu bisa n’ibivubuka ku ruhu kandi uruhu rugahindura ibara.ku buryo bigaragarira buri wese ko rufite ikibazo.

iyi ndwara ishobora gufata ku gice cyose cy’umubiri ,umuntu uyifite ashobora guhabwa akato n’abandi kuko ni indwara yandura cyane.

Mu buryo busanzwe ,utu dukoko dutera indwara y’ise ,tuba ku ruhu ,tukabana narwo ariko ntutugire icyo burutwara ndetse ikinyamakuru cya webmed.com kivuga ko utu dukoko dushobora no kurinda uruhu izindi ndwara zirufata.

iyo umubare w’utu dukoko wiyongereye ,hanyumabigahurirana nuko ufite uruhu rufite amavuta menshi nibyo bitera iyi ndwara y’ise aho uruhu ruhita ruhindura ibara rukeruruka cyangwa rukirabura .

Ise ikaba ishobora gufata mu maso ,mu mugongo ,ku nda ,ku bibero n’ahandi hose hatandukanye ku mubiri ,bitewe n’igice yafashe ,bikaba bishobora gutera ipfunwe uyirwaye.

Ibimenyetso by’indwara y’ise

Indwara y’ise igaragaza bimwe mu bimenyetso bikurikira

1.Kumagara ku ruhu rwafashwe

2.Kwishimagura cyane aho yafashe cyane cyane mu gihe hatutubikanye

3.Ibara ryeruruka cyangwa ryirabura ku ruhu

Impamvu zitera uburwayi bw’ise

Nubwo bwose udukoko dutera indwara y’ise tuboneka ku ruhu mu buryo busanzwe kandi ntacyo burutwaye ariko hari bimwe mu bintu byongera ibyago byo kuba wafatwa n’ubu burwayi.

1.Ubudahangarwa bw’umubiri bwagabunutse

2.Kubira ibyuya kenshi

3.kuba mu gice gishyuha cyane

4.Kuba ufite imirire mibi

5.Kuba ufite indwara zidakira nka Sida na Diyabete

6.Imihandagurikire mu misemburo

7.Uruhu rufite amavuta menshi

8.Kuba ufite uburwayi bwa kanseri

Uburyo indwara y’ise ivugwa

Indwara y’ise ni indwara ivugwa igakira ,iyo umunytu yivuje kare kandi agakurikiza amabwiria ahabwa.

Dore imiti yo kwa muganga yagufasha gukira ubu burwayi

1.umuti wa mbere ukunze gutangwa ni clotrimazole

2.Miconazole na Selenium sulfide

Hari nindi miti ishobora gutangwa nka Fluconazole na ketokonazole

iyi miti imwe iba imeze nk’amavuta ,igasigwa aho hantu ise yafashe ariko hari n’igihe iba ari ibinini ,muganga niwe uhitamo umuti aguha cyangwa yombi akayihuza.

Nanone hari indi miti ya gakondo ishobora kuvura indwara y’ise aha twavuga

1.Igikakarumba

umuntu akamura umushongi wacyo ,hanyuma ugasigwa hahandi hafite ubu burwayi ,ureka wa mushongi ukumiraho bibaye byiza wawisiga nka ninjoro ukazawukaraba mu gitondo bukeye.

2.Vinegere

Vinegere nayo igaragazwa ko ishobora kuvura ubu burwayi bw’ise ,aho nayo isigwa hahandi hafite ikibazo.

3.Umuravumba

Umuravumba nawo ushobora kwifashihwa mu kuvura ise ,aho ukamurwamo umnushongi ,hanyuma wa mushongi ukawuvangamo umunyu w’ingenzi ,ukareka bigahwana ku buryo biba uruvange rumwe ,ubundi ukabisga ku gice kirwaye ,ukareka bikumiraho.

Uko wakwirinda uburwayi bw’ise

Muri rusange utu dukoko dutera ise tujya mu bikoresho umurwayi wayo akoresha ,aha ni imyambaro ,ibiryamirwa biutyo umuntu ubikoresha akaba yakwandura ku buryo bworoshye ,bityo ni byiza kwirinda gutizanya bene ibi bikoresho n’umuntu ufite ubu burwayi

Kwirinda kujya ahantu hashushye kuko bituma umubiri utu tubikana cyane kandi bishobora kuba intamndaro yo kurwara

Kwivuza no kwisuzumisha hakiri kare indwara nka diyabete na Sida kuko izi ndwara zishegesha umubiri bityo ukaba wakwibasirwa n’indwara zirimo n’ise.

Kurya neza no kwitaho nabyo ni ingenzi kuko bizamura ubudahangwarwa bw’umubiri bityo bikaba byanakurinda uburwayi bw’ise

Izindi nkuru wasoma

Ibyago bihambaye indwara ya Toxoplasmosis iteza ku mugore utwite

Uritonde Kudasinzira bihagije byangiza bwonko bikabije ndetse bikaza biherekejwe n’indwara yo kwibagirwa bikabije

Sobanukirwa na byinshi ku miti yongera ibise n’ikoreshwa mu kubitera

Sobanukirwa na byinshi ku ndwara y’ubugendakanwa

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post