Uritonde Kudasinzira bihagije byangiza bwonko bikabije ndetse bikaza biherekejwe n’indwara yo kwibagirwa bikabije

Uritonde Kudasinzira bihagije byangiza bwonko bikabije ndetse bikaza biherekejwe n’indwara yo kwibagirwa bikabije

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya University college London buyobowe na Dr Severine Sabia inzobere mu kigo cya Inserm bwavumbuye ko hari ihuriro rya hafi hagati y’amasaha umuntu asinzira ndetse no kwibasirwa n’indwara zifata ubwonko nka dementia (indwara yo kwibagirwa ) na Alzheimer.

Mu buryo busanzwe  indwara yo kwibagirwa iza ari nk’ikimenyetso cyuko bwonko bwatakaje ubushobozi bwo kubika amakuru ndetse no kwibuka  amakuru bwakiriye ,ibi bikaba byagaragaza ko tumwe mu turemangingo tw’ubwonko tuba dushaje cyangwa twangiritse.

Reka dufate urugero nko kuri casete ya radio ,zimwe bakoreshaga kera bashyiraho indirimbo n’amafilimi ,iyo yangirikaga waracurangaga ,ukumva hari ibintu bisimbutse ,ibindi ukumva bivua nabi cyangwa ukanabibura burundu ,ni kimwe no ku bwonko ,iyo umuntu afite ubu burwayi bwa dementia agorwa no kwibuka cyangwa akibuka ibintu bimwe na bimwe gusa.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba ingaruka kudasinzira neza bigira ku bwonko m myaka y’ubukure ,aho hari nk’abantu bakora akazi kadatuma babona igihe gihagije cyo kuryama ,nk’abaganga ,abakora mu nzego z’umutekano ,abazamu n’abandi.

Ubu bushakashatsi kandi bwari bushyigikiwe n’ikigo cya National institute on Ageing(NIA) kikaba ari ikigo kireberera abasheshe akanguhe cyo mu bwongereza .

Abashakashatsi bakoreye inyigo yabo ku bantu bagera ku 8.000.aho barebaga ku bantu bakuze gusa .guhera ku myaka  50 ,gusubiza hejuru.

Abakoreweho ubushakashatsi babazwaga ,amasaha baryamaga mu myaka  ya 1985 na 2016 bwo ni ukuvuga mu gihe bamwe bari mu myaka y’ubugimbi ,abandi bari mu myaka yo gushaka  abandi binjira mu myaka y’ubukwerere ,cya gihe umuntu aba arara adasinziye ashaka icyamuteza imbere nk’abandi.

Abashakashatsi bakoranye ubwitonzi ndetse no gusesengura amakuru neza ku buryo ikizayavamo kizaba kigaragaza ishusho ya nyayo nta kwibeshya.

Mu gusuzuma  byagaragaye ko mu bakorewehho ubushakashatsi abagera kuri 521 bari barwaye ya ndwara yo kwibagirwa

Nanone byagaragaye ko abantu bari hagati y’imyaka 50 na 60 bataryama ngo bageze nibura ku masaha atandatu baba bafite ibyago biri hejur byo kwibasirwa n’indwara  yo kwibagirwa.

Naho abantu byibuze babasha kubona amasaha 7 ku munsi yo kuryama baba bafite ibyago bike byo kwibasirwa niyi ndwara ,

Abajyanama  mu nzego z’ubuzima bavuga ko kugira amasaha adahindagurika yo kuryamiraho ,kurira ku gihe ,gukorera kuri gahunda ,gukora imyitozo ngororamubiri ,no kujya ku kazuba kagasusuruko ari bimwe mu bintu byagufasha gusinzira neza.

Ni byiza ko abantu bakora akazi gatuma bakora ijoro ntibabone umwanya wo kuryama ,bagira gahunda ihamye yo gukoresha igihe gito babona ,baryama bakanaruhuka neza.

Izindi nkuru wasoma

ingaruka-nibibazo-biterwa-no-kwinjira-mu-bihe-byo-gucura-menopause-ku-mugore

impamvu-zitera-ikibazo-cyo-gusinzira-cyane-bikabije-kandi-ugasinzira-igihe-cyane

havumbuwe-ibanga-ryo-kuramba-muri-poroteyine-ziboneka-mu-maraso

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post