Sobanukirwa na byinshi ku ndwara y'ubugendakanwa

Indwara y’ubugendakanwa ni indwara ikunze kwibasira abana bato ndetse n’abantu bageze mu za bukuru bitewe nuko abant bari muri iki cyiciro baba bafite ubudahangarwa bw’umubiri buke bityo bakibasirwa n’uburwayi ku buryo bworoshye.

Indwara y’ubugendakanwa ibarizwa mu cyciro cy’indwara zitwa yeast infection ziterwa na fungus cyane cyane itera ubugendakanwa izwi nka Candida albicans ,akaba ari nayo mpamvu bamwe bayita candidose mu gifaransa cyangwa candidiasis mu cyongereza.

Impamvu zitera ubugendakanwa

Nkuko twabibonye indwara y’ubugendakanwa iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa fungus kazwi ku izina rya Candinda albicans

mu buryo busanzwe ,umuntu abana naka gakoko nta kibazo kamuteye ariko mu gihe ubwirinzi bw’umubiri bugabanutse bitewe n’impamvu zitandukanye nka uburwayi budakira nka Sida ,Diyabete nubundi ,imirire mibi ,ubusaza ,ubwana nibindi byinshi

Iyo umubiri wacitse intege kano gakoko gahita gafatiraho ,kakagutera ubugendakanwa ,

ariko hari n’izindi mpamvu zishobora kugabanya ubudahangarwa bw’umubiri wawe bityo ukaba wakwibasirwa n’indwara y’ubugendakanwa ,aha twavuga nka gukoresha imiti ya kanseri, izwi nka chemotherapy na radiotherapy, kuba ufite kanseri yo mu maraso ,nibindi..

Koza amenyo no mu kanwa ni bumwe mu buryo bwiza bwo kwirinda ubu burwayi

Ibimenyetso by’indwara y’ubugendakanwa

1.Ibintu bisa umweru cyangwa bisa umuhondo mu kanwa no ku rurimi

2.Kubabara ku rurimi ndetse hari n’abavaho amaraso’

3.kokerwa mu kanwa mu gihe cyose ugerageje kurya

4.Kumagara ku munwa ndetse n’iminwa ikaba yacika

5.Kumira bigoranye kandi ubabara

6.Impumuro mbi mu kanwa

7.Gutakaza ubushobozi bwo kuryoherwa

Rimwe na rimwe ubugendakwanwa bushobora no kugera mu muhogo naho bukaba bushobora kuhagaragaza ibimenyetso bitandukanye.

Ese ubugendakanwa burandura ? wabwanduza undi?

Igisubizo ni Yego ,iyo ufite indwara y’ubugendakanwa , mu gihe usomana n’umuntu ,haba hari ibyago byinshi ko ushobora kumwanduza ariko kubera ubudahangarwa bw’umubiri we akaba atagaragaza ibimenyetso.

Nanone utu dukoko dutera ubugendakanwa dushobora no gufata mu myanya ndangagitsina ,tukahatera ibibazo bitandukanye , ukaba nabwo ushobora kwanduza umufasha wawe mu gihe mukoresheje umunwa cyangwa ururimi kandi hari umwe ufite ubu burwayi.

Uburyo bavura indwara y’ubugendakanwa

Muri rusange kwa muganga ,iyo bamaze kubona ko ufite ubu burwayi bw’ubugendakanwa ,bashobora kukuvurisha imiti ya antifungal ,aha twavuga nka fluconazole,nystatin , itraconazole nindi itandukanye

ariko hari igihe ubu burwayi buba budakomeye ,ukaba ushobora kwivura uri mu rugo udakoresheje imiti yo kwa muganga

Dore uko ubigenza

1.Koza mu kanwa kenshi

2.Guhindura uburoso bw’amenyo

3.Kwirinda gukoresha imiti yagenewe koza mu kanwa izwi nka mouthwash

.kwita ku mafunguro akungahaye ku ntungamubiri

4. Hari abantu benshi bakoresha ubuki ndetse nibindi bintu bibnasha kuzamura no kongerera imbaraga ubwirinzi bw’umubiri.

5.Koza mu kanwa ukoresheje amazi arimo umunyu

6.Koza mu kanwa ukoresheje baking soda

7.Nanone ushobora koza mu kanwa ukoresheje amazi avanze n’indimu`

Zimwe mu mpamvu zongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara y’ubugendakanwa

1.kuba ufite uburwayi bugutera kumagara mu kanwa

2.Kuba ubana n’uburwayi bwa diyabete ,amaraso make ,kanseri yo mu maraso na SIDA

3.Kuba uri ku miti yo mu bwoko bwa cortico-steroid

4.Kuba uri ku miti ivura kanseri

5.Kuba umywa itabi

6.Abantu bambara amenyo y’makorano

Uko wakwirinda indwara y’ubugendakanwa

1.Kurya amafunguro akungahaye ku ntungamubiri nkenerwa

2.Koza mu kanwa

3.Mu gihe uhorana ibibazo byo kumagara mu kanwa ,ganira na muganga wawe

4.Koza amenyo y’amakorano no kuyakoreesha mu gihe biri ngombwa gusa

5.Kwivuza neza uburwayi bwa Diyabete no gufata neza imiti igabanya ubukana bwa virusi ya sida

izindi nkuru wasoma:

Uburyo bworoshye wakwivuramo indwara y’ibicurane udakoresheje imiti yo kwa muganga

Dore impinduka uzabona ku mubiri wawe nukoresha amavuta ya Elayo

Ibintu 8 bitangaje kandi utazi intangangabo zishobora gukora

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post