Impamvu zitera ikibazo cyo gusinzira cyane bikabije kandi ugasinzira igihe cyane


Ikibazo cyo gusinzira umwanya munini ni kibazo gikunda kwibasira abantu benshi ,ahanini kikaza ari nk’impuruza ikubwira ko hari ibitagenda neza mu mubiri wawe cyangwa hari imibereho wahinduye umubiri utaramenyera





Iki ni ikibazo ushobora kwivura no gukira burundu uhinduye gusa imwe mu myitwarire ya buri munsi no kugira gahunda ihamye ndetse no gukorera kuri gahunda.





Dore impamvu zitera ikibazo cyo kugira ibitotsi byinshi cyane ku buryo bukabije





1.Kutabona umwanya wo gusinzira no kuryama bihagije





Gukora cyane ,kuzinduka mu cya kare ugiye ku kazi ndetse no kubura umwanya wo kuruhuka bitewe n’impamvu zitandukanye nko kwiga ,kwita ku mwana ukiri muto n’ibindi ni bimwe mu bintu bituma ubura umwanya uhagije wo kuryama.





2.Kuryama ahantu hari urusaku





Burya kuryama ahantu hari ibintu bishobora kugukangura kenshi nk’urusaku ni bimwe mu bintu bituma nyuma uza guhura n’ikibazo cyo kugira ibitotsi byinshi.





3.Akazi gakora ijoro (amazamu)





Abantu bakora akazi k’ijoro baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ikibazo cyo gusinzira umwanya munini ,bitewe nuko amasaha yagenwe yo kuryama bo baba bakora ,ahanini ibi bikaba binyuranye n’isaha karemano y’umubiri.





4.Ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe





Ibibazo by’agahinda gakabije ndetse no kwiheba bishobora gutuma utangira kugira ibitotsi bidasanzwe.





5.Imiti                 





Imiti imwe nimwe itera ingaruka zo kugira ibitotsi byinshi ,cyane cyane nk’imiti irimo cafeyine ,imiti ya  isinziriza nka diyazepa,ndetse nindi myinshi.





6.Guhindura ikirere





Burya kujya ahantu hashya mu gihe umubiri utaramenyera ako gace ggashya bishobora kuzana n’ingaruka zo kugira ibitotsi byinshi.





Ibimenyetso byakwereka ko ufite ikibazo cyo gusinzira cyane





1.guhora wumva ufite umunaniro





2.kumva ushaka kuryama no mu gihe uri mu kazi





3.Kumva ufite ibitotsi kandi ukanabihorana





4.Kumva biri ku kugora mu gihe ushaka gufata icyemezo runaka ndetse ukumva utazi uburyo mu mutwe umeze mbese udashaka gutekereza .





5.Kubura umutuzo





6.kunanirwa kwikuraho ishuka no mu gihe haba hari ikigukanguye





7.Akanya kose utuje uhita usinzira





8.Kumva udashaka kuganira no kuvuga





Dore ibintu byagufasha guhangana n’ikibazo cyo kugira ibitotsi byinshi





1.Kwirinda kunywa inzoga nyinshi no kunywa ibinyobwa byuzuyemo cafeyine





2.Gukora imyitozo ngororamubiri





3.Kuruhuka bihagije





4.Kurya indyo yuzuye irimo intungamubiri zitandukanye





5.Hitamo ahantu ho kuryama hatuje





6.Zimya radio ndetse n’ibindi bintu byose byagukangura mbere yo kuryama





7.Ubushyuhe bwo mu cyumba uryamamo bugira uruhare runini mu kugena ikigero usinziramo ,wiryama ahantu hashyushye cyane ndetse n’ahantu hakonje cyane .





8.Kugira gahunda y’amasaha  uryamiraho adahindagurika.





9.Bibaye byiza jya uryama ari uko wumva ubishaka





Izindi nkuru wasoma:





Ibiribwa ukwiye kwirinda bishobora gutera ibisebe byo mu gifu no mu mara





Byinshi byagizwe ubwiru ku muti wa Favipiravir wifashishwa mu kuvura indwara ya Covid-19





Ni kigero kingana iki uburwayi bwa COVID-19 bwangiza ibihaha by’umuntu wayirwaye akaremba?





inama ku buryo twakwirinda indwara za kanseri


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post