Byinshi byagizwe ubwiru ku umuti wa Favipiravir wifashishwa mu kuvura indwara ya Covid-19


umuti wa Favipiravir ni umuti wagenewe kuvura ubukoko bwo bw’amavirusi ukaba wakozwe  n’ikigo cy’abayapani cya Toyama Cemical Co ,nyuma yo kuvugurura umuti wa Pyrazine wakoreshwaga mu kuvura ibicurane  byo mu bwoko bwa influenza A na B ,hanyuma ukongerwa ubushobozi





Umuti wa Favipiravir usobhora gucuruzwa ku yandi mazina nka Avigan ,Avifavir,Areplivir n’andi menshi





Favipiravir yatangiye gukoreshwa bwa mbere mu mwaka wa 2014,bavura virusi ya SARS-CoV-2,       uyu muti ukaba waragaragaje ubushobozi mu kuvura virusi zo mu bwoko bwa korona .





Umuti wa Favirapir kandi ku bushakashatsi wakorewe kuri virusi ya Ebola wagaragaje ubushobozi bwo gufasha umuntu gukira vuba  ariko nanone byagaragaye ko umuntu urembye ntacyo wamufasha .





Imikorere y’umuti wa Favipiravir





Favipiravir indwanya indwarazo mu bwoko bwa virusi aho ibuza iyororoka rya virusi mu mubiri w’umuntu ,ibi ikabikora ica intege umusemburo wa RNA polymerase usohorwa na virusi ari nawo uyifasha kororoka.





Favipiravir na Covid -19  





Ubushakashatsi butandukanye  bwakorewe kuri uyu muti wa Favipiravir harebwa ubushobozi bwawo mu kuvura Covid-19 ,biza kugaragara ko ugabanya ukanavura ibimenyetso biterwa na Covid-19 ndetse ukaba ugabanya ku rugero rushimishije kuba warembywa na covid-19.





Hari ubundi bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Oxford bukorerwa mu gihugu cy’ubwongereza bwagaragaje ko  Favipiravir ifite ubushobozi bwo kugabanya ibimenyetso bya Covid-19.





Aho Favipiravir ikoreshwa





Umuti wa favipiravir ukoreshwa mu kuvura ibicurane byo mu bwoko bwa Influenza ndetse ukaba unakoreshwa mu kuvura Covid-19 na Ebola .





Uyu muti ukaba uira imbaraga mu gihe  wakoreshejwe  ku muntu utarembye ariko afite uburwayi twavuze haruguru,





Ingaruka favipiravir ishobora gutera ku mubiri





1.kwanirika ku mwijima birangwa no guhinduka umuhondo kw’amaso





2.Kuira ibibazo bya Stevens-Josnon syndrome aho uruu rusa n’urwababutse





3.Kwangirika kw’impyiko 





4.Kugabanuka kw’abasirikari b’umubiri





5.Kugira ibibazo nkiby’umuntu urwaye mu mutwe harimo kuvugishwa ,Gutakaza ubwenge ,gukora ibiterekeranye,kwitwara mu buryo budasanzwe .





Iyo ugaragaje kimwe muri ibi bibazo usabwe kureka uyu muti ako kanya .





Ni bande batemerewe guhabwa umuti wa Favipiravir?





Umuti wa Favipiravir  ntuhabwa  abagore   batwite kuko ushobora gutera ibibazo umwana uri mu nda .





Nanone ntabwo uhabwa umugore wonsa,ako kanya umugore ahita ategekwa kureka konsa .





Abantu bakuze uyu muti utanganwa ubwitonzi ndetse no kubasuzuma kenshi





Izindi nkuru wasoma:





Sobanukirwa :Umuti wa Amoxycilline uzwiho kuvura indwara nyinshi zitandukanye





Akamaro 10 ko kugira inseko nziza no guhorana umunezero





Sobanukirwa :Umuti wa Amoxycilline uzwiho kuvura indwara nyinshi zitandukanye





Byinsi ku muti wa Adrenaline wifashishwa mu guhembura umuntu wagize ikibazo cyo guhagarara ku mutima


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post