Umuti wa Ciprofloxacin wifashishwa mu kuvura Typhoide

Umuti wa Ciprofloxacin wifashishwa mu kuvura Typhoide

Umuti wa Ciprofloxacin uzwi nanone ku mpine ya Cipro ni umuti wo mu bwoko bwa antibiotic zifashihwa mu kuvura indwara ziterwa n’udukoko two mu bwoko bwa bagiteri.

Umuti wa Ciprofloxacin muri rusange wifashishwa mu kuvura indwara zikurikura: indwara z’amagufwa,impiswi,indwara zo mu buhumekero,indwara z’uruhu,indwara ya Typhoide ,umuriro,indwara zifata mu muyoboro w’inkari,Uburagaza,imitezi ndetse n’izindi nyinshi…..

Ingaruka Z’umuti wa Ciprofloxacin kuwawunyweye

Ku bantu bamwe na bamwe gufata umuti wa Ciprofloxacin bishobora keep batera ibibazo bikurikira.

1.Kuruka.

2.Guhitwa.

3.Kubona ibintu bidahari.

4.Kwangirika kw’imyakura yumva .

5.Kubabara umutwe.

6.Kumva ibinya umubiri wose.

7.Kubura umutuzo.

8.Gusonza cyane.

9.Isereri.

10.Gutera cyane ku mutima.

11.nibindi…..

Ni banded batemerewe gufata uyu muti?

1.abantu basanzwe bari gufata imiti ya Tizanidine.

2.Abantu bagira ibibazo ku miti yo mu bwoko bwa Quinolone

3.Abantu bafite ibibazo bya Myasthenia gravis (uburwayi bwangiza imikaya ku buryo Bukabije)

4.Umuntu urwara igicuri.

5.Abagore bonsa n’abatwite.

Wakora iki mu gihe wafashe umuti mwinshi w Ciprofloxacin?

Mu gihe wafashe umuti mwinshi wa Ciprofloxacin ni byiza kwihutira kwa muganga kuko uyu muti wanguza bikomeye impyiko ku buryo byanagera ku rwego wakenera Dialyse .

kwa muganga bagufasha koza mu gifu ,no gutuma uruka ukagarura bya bindi wanyweye ,

baguha n’imiti yo mu bwoko bwa Antacid cyane cyane irimo manyeziyumu na aluminiyumu kugirango ifashe mu guhangana nuyu muti.

Ni gute wakoresha umuti wa Ciprofloxacin?

1.Ugomba kunywa uyu muti nkuko wabitegetswe na muganga.

2.Kuwunywa ku masaha adahindagurika.

3.Kubanza kuwuvanga neza mu gihe uyu muti ari amazi.

4.Kumira ikinini.cyose utabanje kugisya.

5.Kunywa amazi menshi mu gihe uri kunywa iyi miti.

6.Niyo wakumva wakize ,ugomba kurangiza cure yose wandikiwe n muganga.

Dore ibyo ugomba kwirinda

niba uri gufata umuti wa Ciprofloxacin ni byiza kwirinda ibi bikurikira.

1.Amata n’ibiyakomokaho.

2.Inzoga

3.Kujya kwiyanika ku izuba.

4.Kwirinda gutwara imodoka.

Izindi nkuru Wasoma

Ubushakashatsi:,Umuti wa paracetamol ku mugore utwite wongera ibyago byo kubyara umwana ufite uburwayi bwa Autism

Umuti wa Broncalene

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post