Umuti wa Broncalene uvura inkorora

Umuti wa Broncalene uvura inkorora


Umuti w’amazi witwa Broncalene wifashishwa mu kuvura inkororora y’akayi ,umuti wa Bronchalene ukaba ari umuti w’ingenzi Kandi ukoreshwa na benshi kubera ubushobozi ugira mu kuvura iyi nkorora.

Umuti wa Broncalene ubonekamo ibinyabutabire byo mu moko abiri aribyo Ikinyabutabire cya Pholcodine kibuha ubushobozi bwo kuvura inkorora n’ikinyabutabire cya Chlorphenamine kiwuha ubushobozi bwo kuvura ibicurane n’ibindi bibazo biterwa na allergies.

Ni bande batemerewe kunywa uyu muti?

1.Ababa bari munsi y’imyaka 15

2.Abagore bonsa.

3.Umuntu ufite inkorora izana igikororwa.

4.Umuntu ufite indwara y’amaso ya Glaucoma.

5.Umunti wazahajwe n’indwara z’ubuhumekero ,ibihaha bye bidakora neza.

Mu gihe ukoresha uyu muti Ugomba kwigengesera niba

1.Ufite Indwara z’umwijima.

2.Ukunda kunywa inzoga.

3.Uri kunywa indi miti y’inkorora.

4.utwara imodoka.

5.urimo konsa cg utwite.

ingaruka umuti wa Broncalene ushobora gutera

1.Isereri no kumva utameze neza.

2.Kumva ufite ibizunga.

3.Kunanirwa kugenzura neza umubiri wawe.

4.Kumagara mu kanwa.

5.Kureba ibikezikezi.

6.kunanirwa kwihagarika

7.Indwara ya constipation

8.Gutera cyane ku mutima.

9.Umuvuduko w’amaraso uragabanuka.

Uko uyu muti unywebwa

ubundi bavuga ko nta muntu ukwiye kurenza mililitiro 15 ku munsi ,uakwufata ku kagoriba ugiye kuryama nta kindi kintu uri bukore.

ariko uyu muti ushobora no kuwunywa ifata akariko Gato k’icyayi kawo ukagafata buri masaha 4.

Uburyo ugomba kubika umuti wa Broncalene

1.Kuwubika kure yaho abana bagera.

2.Kutawukoresha no kuwujugunya Ako kanya ukirangiza igihe wagenewe gukoreshwa.

3.Ntugomba kuwukoresha ubona ko watangiye kwangirika

4.Nta mabwiriza yihariye yo kuwubika.

5..Si byiza kuwuta Aho usanzwe ujugunya indi myanda.

Izindi nkuru Wasoma

Sobanukirwa: Umuti wa Tramadol ugabanya ububabare

Sobanukirwa na byinshi ku muti wa Dexamethasone uhabwa umubyeyi bigaragara ko ashobora kubyara igihe kitaragera hagamijwe gukuza ibihaha by’umwana

Sobanukirwa:Umuti wa Diclofenac

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post