Amasomo ajyanye n'imirire twakuye mu ngaruka zatewe na Covid-19



Amasomo ajyanye n'imirire twakuye mu ngaruka zatewe na Covid-19
Isomo mu mirire twasigiwe na Covid-19

Mugihe icyorezo cya COVID-19 kigikomeje nyuma yimyaka hafi ibiri, abantu bakomeje gushakisha uburyo bushya bwo kugenzura no kurinda ubuzima bwabo no gushyigikira ubuzima bwiza muri rusange.

Uku gushishikazwa no kwiyitaho kwatumye abantu bashishikarira ingamba zo kongera ubudahangarwa bw'umubiri, harimo no gukoresha inyunganiramirire ndetse no kongera ubwiza bw'amafunguro barya.

Nta mafunguro zishobora gukumira cyangwa kuvura COVID-19 cyangwa izindi ndwara, ariko ni isoko y'ubuzima buzira umuze no gukomeza ubudahangarwa bw'umubiri. -inyunganiramirire zituma sisitemu yumubiri yose ikora neza. cyane cyane ubudahangarwa bw'umubiri bikomotse ku ntungambiri dusanga mu mafunguro zifasha kubwubaka.

Usibye gukingirwa, nk'intambwe zo gukumira icyorezo cya Covid-19,gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa , no guhana intera ,

ibi byiyongeraho no kurya amafunguro yuzuyemo intungamubiri nk'uburyo bwiza bwo kurinda no kongerera abasirikari b'umubiri imbaraga,abahanga mu buvuzi nanone bavuga ko imyitozo ngororamubiri, no gusinzira neza, nabyo ari ingenzi kugira ngo ugire ubuzima bwiza.

Ubushakashatsi bwakozwe ku ndwara ya Covid-19 byagaragaye ko abantu bafite ubudahangarwa bw'umubiri bufite imbaraga badahitanwa noa Covid-19 cyangwa ngo ibazahaze cyane kandi amafunguro yuzuye arimo intungamubiri zitandukanye nikimwe mu bikomeza ubudahangarwa bw'umubiri

Byagaragaye ko kubura Vitamini D mu mubiri bigushyira mu byago byo kuba waba ufite ubudahangarwa bw'umubiri budafite imbaraga. Nubwo vitamine D ishobora kuboneka hifashishijwe urumuri rwizuba, ntabwo abantu bose bashobora kuba hanze igihe kinini kugirango bungukire.


Ibiryo rero ni isoko karemano ya vitamine D, ariko inyunganiramirire ni amahitamo yubushishozi kugirango uhuze ikigero cyayo gikenewe ku munsi cyane cyane nko kuba warya ibinini bya Vitamini D nibindi binyobwa yashizwemo ku bwinshi.

Vitamini D yagaragaje imbaraga nyinshi mu kongerera imbaraga umubiri mu guhangana na covid-19 ku bantu benshi ,vitamine D ni ingenzi ikora nka antioxydant kugirango ishyigikire umubiri iwurinda, ariko hari izindi nka Vitamine E nayo ifasha mu kongera ibinure byiza mu mubiri , ibi binure bigira uruhare mukubyara abasirikari b'umubiri no no mukorohereza umubiri mu kuronka Selenium ,iyi ikaba ari umunyunguguw'ingenzi mu mubiri wa muntu

Umunyungugu wa Zinc nawo wagaragaje ubushobozi mu kongerera imbaraga abasirikar b'umbiri bityo nawo ukaba ari ingenzi cayne ku muntu wifuza kugira ubuzima bwiza byaba ari ukuwongera mu mafunguro nk'inyongerantungamubiri cyangwa kwibanda ku biribwa ubonekamo


intungamubiri ya Omega-3nayo ni intungamubiri y'ingenzi mu kunoza imirire ,kongerera ubudahangarwa umubiri nayo ikaba ari ingenzi ku mafunguro ya muntu

Muri rusange imirire myiza ni isoko y'ubuzima bwiza ,amafunguro akurinda indwara ,akubaka umubiri ,akawuuha imbaraga ,akawurinda no gusaza imburagihe.

indwara nyinshi zihuzwa n'imirire mibi ,bityo ni byiza kwita ku mafunguro yacu ,no kugemzura neza buri kintu tury,tureba akamaro gifitiye umubiri wacu.


Izindi nkuru wasoma





Amafunguro y’ingenzi umugore utwite akwiye kwibandaho





Ni iki cyagufasha mu gihe wariye amafunguro akakugwa nabi?





Amafunguro ukwiye kwibandaho mu gihe wifuza gutwita na nyuma yo gutwita, akaba yafasha umwana n’umubyeyi kugira ubuzima bwiza







Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post