Dore impamvu udakwiye Gusinzira wipfutse mu maso kuko byagukururira ibyago bikomeye

Dore impamvu udakwiye Gusinzira wipfutse mu maso kuko byagukururiraibyago bikomeye

Gusinzira witwikiriye mu maso bigukururira ibyago bikomeye ,iyo witwikiriye mu maso bituma umwuka mwiza ogisigeni uhumeka igabanuka bityo mu mubiri hakuzuramo umwuka mubi wa dioxide de Carbone (CO2 ),ibi rero bikaba bishobora gutera ibibazo bikomeye ku bwonko birimo no kwangirika kwabwo.

Abantu benshi bahurira ku kwimiramiranya no gupfuka mu maso mu gihe baryamye kugira ngo biborohere gutora agatotsi vuba ariko ibyo bikaba biherekezwa n’ibyago bikomeye birimo.

1.Kwangirika ku bwonko

Ubushakashatsi bwakozwe kuri iyi ngingo bwagaragaje ko 25% by’abantu Barara biyoroshye mu maso baba bafite ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya Dementia ,iyi ndwara ikaba ari indwara yo kwibagirwa cyane cyane ikaba ikunze gufata abageze mu za Bukuru .

2.Guhumeka umwuka mubi

Gusinzira wipfutse mu maso bituma utabasha gukurura umwuka mwiza uri mu cyumva cg winjira mu cyumva uraramo bityo bikaba bituma uhumeka umwuka wagumye imbere mu mashuka na couvre lit witwikiriye.

Uwo mwuka ahanini Uba wiganjemo dioxide de Carbone ,uduce twacitse ku biryamirwa uryamyeho ,udukoko two mu bwoko bwa bagiteri dukomoka ku mubiri wawe ndetse nibindi bishobora kwanduza umwuka .

Bityo guhumeka uyu mwuka bishobora kugutera ibibazo by’ubuhumekero nk’indwara za asthma nizindi .

3.Kunanirwa gusinzira neza cg ugashilagurika kenshi

Iyo waryamye witwikiriye mu maso bituma iyo bigeze hagati mu ijoro ,umubiri wafashe agashyuhe n’agatotsi ushobora kubura umwuka uhagije ,bityo bikaba byatuma ushyigukira hejuru ,ugatakaza ibitotsi byawe ,iyo bibaye kenshi bishobora no kugutera ibibazo birimo kubura ibitotsi Burundu bizwi nk’indwara ya insomnia ,byinshi kuri iyi ndwara kanda Ni iki gitera ikibazo cyo kubura ibitotsi kizwi nka Insomnia ,Ese wakora iki mu gihe ufite iki kibazo?

4.Umwuka mubi wa CO2 uriyongera mu mubiri

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo uryamye wipfutse wamiramiije mu maso ,bituma umwuka mwiza wa ogisigeni uhumeka igabanuka ku kigero Kiri hagati ya 18 na 20% bityo umwuka mubi wa CO2 winjiza wo ukiyongera ku kigero cya 0,4 kugeza kuri 2% bityo ugasanga umwuka winjiza wiganjemo uyu mubi ,ibyo nabyo bikaba byagutera indwara zikomeye mu buhumekero .

5.Ibyago byo kubura umwuka Burundu mu gihe usanganwe ibibazo mu nzira z’ubuhumekero

abantu basanganwe ibibazo bya asthma ,ibibazo by’umutima nibindi bifitanye isano kubwo amahirwe make ,bashobora kubura umwuka Burundu mu gihe baryamye bipfutse mu maso hose ,ibyo rero bikaba bishobora no kubatera urupfu ,

Kubera ibyo bibazo basanganwe ,ibihaha byabo biba bikeneye umwuka uhagije kugira ngo bohaze uwo umubiri ukeneye ,uko kugabanuka kwawo rero gutuma bidashobora guhaza umubiri wose bityo n’umutima ukaba wahagarara mu gihe bimaze igihe kinini.

6.Ibyago byo kuba ibihaha byahagarara

Iki kibazo mu ndimi z’amahanga cyitwa Sleep apnea ,kuryama wipfutse mu maso hose bikaba byongera ibyago byo kuba ibihaha bishobora guhagarara umwanya runaka.

Dusoza

Kuryama wipfutse mu maso hose ,witwikiriye couvre lit n’amashuka byongera ibyago bitandukanye birimo kubura kwangirika ku bwonko biturutse ku mwuka muke bwakira ,ndetse bikanongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara zo mu buhumekero.

Izindi nkuru Wasoma

Indwara yo kudigadiga amaguru ikunze kwibasira abanyeshuri

ubushakashatsi:Kudasinzira bihagije byongera ibyago by’indwara z’umutima

Ubwoko bw’amaraso yawe bwongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima, Dore icyo ubushakashatsi bubivugaho

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post