Ubwoko bw'amaraso yawe bwongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima, Dore icyo ubushakashatsi bubivugaho

Ubwoko bw'amaraso yawe bwongera ibyago byo kwibasirwa n'indwaraz'umutima, Dore icyo ubushakashatsi bubivugaho

Abantu bafite ubwonko Bw’amaraso bwa A ndetse n’abafite ubwoko bw’amaraso bwa B baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara z’umutima ndetse n’indwara ziterwa no kwipfundika kw’imitsi itwara amaraso no kuba bafite ibyago bijyana no kuvura bitunguranye kw’amaraso mu gihe ari mu mitsi atembera.

Muri rusange ubwoko Bw’amaraso ni bune aribwo Ubwoko bwa A,B,AB na O ,buri muntu akaba agira bumwe muri ubu bwoko ,iyo umuntu agiye kongererwa amaraso aribyo bita blood transfusion ,ubu bwoko nibwo bagenderaho bareba ko amaraso ashobora gukorana no guhanahana ubwayo.

Mu maraso habonekamo ibindi bintu byitwa Rhesus ,ikaba ari positive cg negative ,izi rhesus zikomoka ku turemangingo twa poroteyine tuboneka ku ntete zitukura ,bwa bwoko 4 bwose buka bigira izi rhesus ,iyo rero bavuze ngo umuntu afite rhesus positive ni ukuvuga ko mu maraso ye habonekamo za poroteyine bitandukanye niyo bakubwiye ko ufite rhesus negative byo bivuze ko za poroteyine zitabonetse mu maraso yawe ,ibi nabyo bikaba byitabwaho iyo wongererwa amaraso.

Dr Douglas Guggenheim, umuhanga mu buvuzi Bw’amaraso mu nitwa hematologist ,akaba akorera mu kigo cya Penn medicine avuga ko abantu bafite ubwoko Bw’amaraso bwa O baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara ya Cholera kurusha abafite ubwoko bwa A na B.

Ubwoko Bw’amaraso n’ibyaho bwo kurwara indwara z’umutima

Iyo hagereranyijwe abantu bo mu bwoko bwa A n’abafite ubwoko bwa B mu buryo bibasirwa n’indwara z’umutima zirimo heart failure na heart attack basanga abantu bafite ubwoko Bw’amaraso bwa B bafite ibyago byinshi bingana na 8 % ugereranyije n’abafite ubwoko bwa A,

Ariko mu bushakashatsi bwimbitse bwakozwe hagereranywa abantu bafite ubwoko Bw’amaraso bwa A na B ,bayagereranya n’abafite ubwoko Bw’amaraso bwa O bwagaragaje ko ,Ubwoko Bw’amaraso bwa A na B buba bufite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara z’umutima ,Dore uko mu mibare biteye.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya AHA bwagaragaje ko abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa A na B baba bafite ibyago bingana na 52% byo gufatwa n’indwara yo kwipfundika kw’amaraso ,bakaba bafite ibyago bingana na 47% byo kuba bafatwa n’indwara iterwa nuko akabumbe k’amaraso kagiye mu bihaha izwi nka pulmonary embolism. Kandi izi ndwara zombi zitera umutima gukora nabi no kunanirwa aribyo buzwi nka heart failure.

Dr Douglas wa muganga twavuze haruguru ,akaba avuga ko iyo ariyo mpamvu isobanura impamvu abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa O batazahazwa na Covid-19 ku kigero abafite ubwoko Bw’amaraso bwa A na B bigeraho kubera ko mu buryo busanzwe Indwara ya Covid-19 itera kuvura kw’amaraso ,ibibazo mu mitsi ,kuziba kw’imitsi itwara amaraso ndetse n’ibindi bibazo by’umutima bityo byakubirana no kuba mu buryo kamere ubwoko Bw’amaraso bwa A na B nabwo bigira ibibazo nk’ibi ugasanga birushijeho gukara.

Ubundi burwayi bushobora no guturuka ku bwoko Bw’amaraso.

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa kuri iyi ngingo bwagaragaje ko hari uburwayi butandukanye bushobora gushamikira ku bwoko Bw’amaraso ufite .

Abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa O baba bafite ibyago biri hejuru byo kuba baba cyane (gutakaza amaraso menshi ) nyuma yo kubyara ndetse na nyuma yo gukomereka.

Abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa A na B baba bafite ibyago byo kwibasirwa n’uburwayi bwo kwibagirwa ,kunanirwa gufata umwanzuro nibindi bibazo bijyana n’imitekerereze ugereranyije n’abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa O .

Izindi nkuru wasoma

Byinshi ku ndwara ya Hemophilia ,iherekezwa n’ibibazo bidasanzwe byo kuvura kw’amaraso

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post