Akamaro gatangaje k'imboga za Broccoli(borokoli)

Akamaro gatangaje k'imboga za Broccoli(borokoli)

Imboga za Broccoli ni imboga zifite akamaro ntagereranywa ku mubiri wa muntu ,kubera intungamubiri zitandukanye zirimo amavitamini n’imyunyungugu zibonekamo.

Imboga za Broccoli ni nziza cyane ku bana ndetse no ku bagore batwite by’umwihariko ariko buri muntu wese arazikeneye ,Dore ko zirinda umubiri indwara zitandukanye zirimo na kanseri.

imboga za Broccoli zifite akamaro gakomeye ku mubiri wacu

Muri rusange ,Imboga za Broccoli ni Ubwoko bw’imboga rwatsi ariko zo mu bwoko bw’amashu ,Broccoli zishobora Kuribwa ari mbisi cg zikaribwa zitetswe.

Iyo uzirya Uba wumva zikucagurika ,ibyo rero bikaba ari byiza kuko bifasha koza amenyo no gukura mikorobi ku menyo bityo bikaba byakurinda indwara zo gucukuka kw’amenyo.

Imboga za Broccoli ziboneka hirya no hino Kandi ntizihenda ugeranyije n’akamaro zifite umubiri .

Intungamubiri ziboneka mu mboga za Broccoli.

hari amoko menshi y’intungamubiri aboneka mu mboga za Broccoli

Mu mboga za Broccoli habonekamo izi ntungamubiri zikurikira.

  • Carbs : garama 6
  • Poroteyine :garama 2.6
  • Ibinure : garama 0.6
  • Fiber : garama 2.4
  • Vitamini C ku kigero cya 135% ku ngabo umubiri ukenera ku munsi
  • Vitamin B ku kigero cya 116%
  • Umunyungugu wa potasiyumu
  • Umunyungugu wa fosifore
  • Umunyungugu wa seleniyumu

Muri rusange ,izi nizo ntungamubiri z’ibanze ziboneka mu mboga za Broccoli ariko hiyongeraho n’izindi zibonakamo ariko ku kigero gito.

Dore akamaro k’imboga za Broccoli


akamaro k’imboga za Broccoli

1Imboga za Broccoli zirinda iyangirika ry’uturemangingo tw”umubiri

Mu mboga za Broccoli dusangamo ibinyabutabire bizwi nka antioxidant nka glucoraphanin ,lutein na Xeanthin ,cyane cyane ibyo nibyo birinda kwangirika k’uturemangingo tw’umubiri ,cyane cyane bikozwe n’ibyitwa free radicals.

2.Kurinda kubyimbirwa

mu mboga za Broccoli dusangamo ibinyabutabire bya Xaemferol Kiri mu bwoko bw’ibyitwa flavonoid ,hari inyigo yagaragaje ko iki kinyabutabire gishobora kurinda abantu banywa itabi ,ibyago byo kuba barwara kanseri y’ibihaha bikagabanuka.

3.Kurya Imboga za Broccoli bikurinda kanseri

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barya imboga za Broccoli bwagaragaje ko zigabanya ibyago byo gufatwa nizi kanseri ku kigero kinini cyane ,izo kanseri ni kanseri y’ibere ,kanseri yo mu gifu ,kanseri ya prostate ,kanseri y’impyiko na kanseri y’uruhago rw’inkari.

4.Imboga za Broccoli zifasha umubiri mu Kuringaniza isukari ku barwayi ba Diyabete

Imboga za Broccoli ku bantu barwara Diyabete ni nziza cyane kuko zifitemo ubushobozi binyuze mu ntungamubiri n”ibinyabutabire bizibonekamo bwo kongerera no gufasha umusemburo wa insuline igabanya isukari ,bityo Isukari ikaguma ku kigero cyiza.

5.Kurinda no kunoza imikorere myiza y’umutima

Mu mboga za Broccoli ,dusangamo ibinure byiza bya koresiteroli birinda umutima ,ndetse habonekamo n’imyunyungugu ituma umutima ukora neza nta nkomyi,amaraso agatembera neza n’imitsi itwara amaraso ntizibiranywe n’ibinure.

6.Kunoza no gutuma igogora y’ibiryo rigenda neza

Mu mboga za Broccoli ,habonekamo ok byitwa fiber ari nabyo bifasha mu konoza igigorwa ryibyo turya ,si Ibyo gusa kurya izi mboga binaturinda indwara ya Constipation.

7.Ni nziza ku bwonko ,zinaburinda gusaza

Bimwe mu biribwa bifasha ubwonko gukora neza no kuburinda Gusaza ,harimo imboga za Broccoli ,ibi bigaterwa n’intungamubiri zitandukanye tuzisangamo zifasha mu mikorere y’ubwonko.

8.Zirinda ubusaza


burya kurya imboga za Broccoli bikurinda ubusaza

Intungamubiri ndetse n’ibinyabutabire bya antioxidant biboneka mu mboga za Broccoli ,nibyo birinda umubiri ibyitwa oxidative stress ndetse bikabafsha umubiri wose gukora neza ,ibyo bikorwa ninabyo binarinda umubiri wose gusaza imburagihe

9.Kubaka no kongerera imbaraga ubudahangarwa bw’umubiri

Kubera Vitamini C dusanga mu mboga za Broccoli ku bwinshi ,Kandi iyi Vitamini ikaba ifasha mu kubaka ubudahangarwa bw’umubiri bituma kurya izi mboga bikurinda uburwayi butandukanye.

10.Gukomeza amenyo no ku kurinda indwara zifata amenyo

Vitamini C ndetse n’umunyungugu wa karisiyumu biboneka mu mboga za Broccoli bituma zigira uruhare runini mu kurinda no gukomeza amenyo yawe.

11.Gukomeza amagufa

Ibinyabutabire birimo karisiyumu,fosifore ,na zinc wongereyeho Vitamini C,A na K bituma ,kurya imboga za Broccoli bikeza amagufa yawe.

12.Ni nziza cyane ku mugore utwite ndetse no ku mwana atwite

Mu mboga za Broccoli ,dusangamo Vitamin B9 ,iyi Vitamini ikaba ituma umwana uri kwirema Akira neza ,ndetse ikanafasha n’ubwonko bwe kwirema nta kibazo.

13.Kurinda uruhu rwawe kuba rwa kwangizwa n’izuba

Intigo yakozwe yagaragaje ko kurya imboga za Broccoli , byongerera uruhu rwawe ubushobozi bwo guhagarika imirasire mibi y’izuba .

ibyo bikarurinda kwangirika no kwangizwa n’izuba ndetse bikanarurinda no gufatwa na kanseri y’uruhu .

Izindi nkuru Wasoma

Akamaro k’igitunguru

byinshi ku gakoko ka Human Papilloma virusi gazwoho gutera kanseri y’inkondo y’umura

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post