byinshi ku gakoko ka Human Papilloma virusi gazwoho gutera kanseri y'inkondo y'umura

byinshi ku gakoko ka Human Papilloma virusi gazwoho gutera kanseriy'inkondo y'umura

agakoko ka human Papilloma virusi ni kamwe gakoko kazwiho kuba nyirabayazana wo gutera kanseri y’inkondo y’umura ,kanseri yo mu gitsina ku bagore ,kanseri yo mu kanwa ndetse n’ubundi bwo bwinshi bwa kanseri.

Human Papilloma virusi ni virusi yo mu muryango w’amavirusi witwa papillomaviridae ,akaba ari amavirusi akunda kwandura cyane.

ikigo cy’abanyamerika gishinzwe indwara z’ibyorezo cya CDC kivuga ko abantu batuye isi abenshi baba bafite Kano gakoko ka Human Papilloma virusi ariko 90% muribo nta kimenyetso bagaragaza ko barwaye Kandi ntacyo kabatwara,muri make babana nako.

Impamvu zitera ikwirakwira ry’agakoko ka Human Papilloma virusi

muri rusange ikwirakwira ryaka gakoko riterwa n’uburyo kandura byoroshye ,Aho kandurira mu kwegerana.

  • Kwegerana.
  • Gukora imibonano mpuzabitsina yabaiyo mu kanwa ,mu kibuno cg iyo mu gitsina
  • Mu buryo budakunze kubaho gashobora no kwandura binyuze ku mubyeyi akanduza umwana we

Ibimenyetso bya kwereka ko ufite agakoko ka Human Papilloma virusi

muri rusange ,aka gakoko nta bimenyetso kagaragaza ku mubiri , buretse kubona ingaruka zako zirimo.

  • Guhorana uburwayi bwo mu muhogo
  • Kurwara kanseri y’inkondo y’umura ,iyo mu kibuno na kanseri yo mu gitsina
  • Kuzana ibintu bimeze nk’ibiheri binini bigapfukirana igitsina byitwa genital warts.

Uko wakwirinda agakoko ka Human Papilloma virusi

ntabwo bishoboka ko wakwirinda aka gakoko ijana ku ijana ariko hari ibintu wakora bikagabanya ibyago byo kuba wafatwa nako ,muribyo ni.

  • Gukoresha agakingirizo mu gihe cyose ugiye gukora imibonano mpuzabitsina
  • Kwiteza urukingo rwa HPV vaccine
  • Guhora wisuzuma kanseri y’inkondo y’umura
  • Kwirinda kuryamana n’abantu benshi batandukanye.

Mu Rwanda hashizweho gahunda yo gukingira abakobwa bato b’abangavu babakingira kanseri y’inkondo y’umura ,ibi bikaba bibongerera amahirwe yo kutayirwara.

nanone ubu hirya no hino mu bitaro bya Leta ,hashizweho uburyo bwo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura na kanseri ‘amabere nabyo bikaba bizafasha benshi ndetse n’urwaye akavugwa kare.

Dusoza

bivugwa ko gukora imibonano mpuzabitsina ku bakobwa ukiri muto byongera ibyago bya kanseri y’inkondo y’umura ku bakobwa ariko ubushakashatsi ntiburagaraza amakuru yizewe kuri ibi.

Izondi Nkuru

Mozambique:Habonetse umurwayi wa mbere w’icyorezo cy’Imbasa

Ibimenyetso mpuruza bya kanseri y’inkondo y’umura

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post