Umuganga ukomoka mu gihugu cya Nijeriya Dr Oluyinka Olutoye yabashije gukora ibitangaza Aho yabaze umwana uri mu nda ya nyina ,amubaga ikibyimba ,nyuma y’igihe ,umwana ageze igihe cyo kuvuka ,avuka neza nta kibazo afite.
Iyi nkuru yasakaye hirya no hino ku isi ,kubera ubuhanga uyu muganga w’umwirabura yagaragaje mu kubaga ,umwana utarageza igihe cyo kuvuka Aho yafatanyije n’irindi tsinda ry’inzobere zigera kuri 21.
Umugore wo muri Amerika witwa Margaret Boemer ,nk’abandi bagore Bose batwite ,yagiye kwa muganga ubwo inda yari ifite amezi 4 agiye Gukoresha ikizamini cya Echographie .
nyuna yo gukorerwa ikizamini yahawe inkuru mbi na muganga w’inzobere mu buvuzi bw’abagore Aho yamubwiye ko umwana we afite uburwayi buzwi nka sacrococcygeal Teratoma Aho bwagereranywa nk’umurizo wafatiye ku kagufa ka coccyx kaboneka inyuma ku ruti rw’umugongo ,ahagana ku kibuno .
Witegereje neza usanga kuri Ako kagufa ka Coccyx ariho umurizo ku zindi nyamaswa Uba utereye ariko kuri uyu mwana cyari ikibyimba cyakuraga cyane ku buryo byateye impungenge abaganga ko cyatera ibibazo uwo mwana birimo mu nzira z’amaraso n’umutima.
Ubu burwayi bukaba bwibasira umwana 1 ku bana 35.000 ,uyu mugore yagiriwe Inama n’abahanga yo gukuramo iyi nda ariko aranga ,kubwo agahinda yari afite ku mukobwa we w’imfura yari amaze iminsi apfushije bityo akaba yarashakaga umwana byihuse wo kumuhoza ,bityo byatumye atitiriza muganga ngo akore ibishoboka byose ngo atabare umwana..
Dr Darrel Cass , Inzobere mu buvuzi bw’indwara z’impinja n’abagore ukorerwa mu bitaro bya Texas children fetal center ,Aho uyu mugore yari yisuzumishije niwe wafashe umwanzuro wo gujia ibishoboka byose agatabara uyu mwana , Dore ko byagaragara ko ubuzima bwe buri mu kaga .
Hahamagawe amatsinfmda y’abaganga binzobere bagera kuri 21 ,Dr Oluyinka ariwe ugomba kuyobora iri tsinda ,Aho uyu mugore yashizwe kuri gahunda yo kubagwa ku byumweru 23 n’iminsi 5 ubwo ni ukuvuga intumweru by’inda uhereye igihe yatwitiye.
Dr Oluyinka kumwe niri tsinda babashije gukura umwana mu nda ya nyina ,Babaga umwana ikibyimba ,hanyuma basubiza umwana mu nda ya nyina barafunga ariko nyina w’umwana yabanje gusinzirizwa aterwa ikinya ndetse n’umwana nawe yatewe ikinya aribyo bita sedation .
iki gikorwa cyo kubagwa cyamaze iminota 21 ,Umugore nyuma yo gusubiranya Aho yabazwe yakomeje kwitabwaho n’abaganga kugeza umwana ageze igihe cyo kuvuka nta kibazo ,avuka ari umwana w’umukobwa ufite ubuzima bwiza.
Iki gikirwa cyahinduye Dr Oluyinka intwaro. Ndetse yaje guhabwa ishimwe kubera ubuhanga yagaragaje mu buvuzi nkubu.
Dr Oluyinka yize ubuvuzi mu ishuri rya Awolowo muri Nijeriya aza gukomereza muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Ubu akora mu kigo cya E-Thomas Bowls chairs paediatrics giherereye muri leta ya Ohio ndetse muri kaminuza ya Ohio college of medicine niho yakomereje ubuvuzi akiva muri Nijeriya.
izindi nkuru Wasoma
ubushakashatsi:Kudasinzira bihagije byongera ibyago by’indwara z’umutima