indwara ya Zona , indwara ifata uruhu ikarwangiza

indwara ya Zona , indwara ifata uruhu ikarwangiza

Indwara ya Zona ni imwe mu ndwara zikunze kwibasira abantu babana n’uburwayi bushegesha umubiri nka Sida ,kanseri na Diyabete ,muri rusange iyi ndwara ifata uruhu ikaba ifatirana umubiri mu gihe ubudahangarwa bwawo bwagabanutse.

Iyo umwana cg undi muntu arwaye indwara ya chickenpox twagereranya n’indwara y’ibihaha, iragenda igakira nyuma yo gukira udukoko tuyitera twa Varicela Zoster virusi turagenda tukihisha mu gace ku mubiri kazwi ku izina rya Dorsal root ganglia ,nyuma yuko ubudahangarwa bw’umubiri bugabanutse ka gakoko karakanguka ,kagatera ubu burwayi bwa Zona.

Muri rusange,indwara ya Zona n’indwara y’ibihaha zose ziterwa n’agakoko kamwe ka Varicela Zoster virusi kakaba ari agakoko ko mu bwoko bwa virusi.

Ibimenyetso by’indwara ya Zona

Abantu bafite indwara ya Zona bahurira kuri ibi bimenyetso birimo.

1.Kuzana uduheri ku ruhu dutukura nyuma tugenda dusa naho tubyara udusebe naho twafashe hagahindura ibara.

2.Kubabara iyo bagukoze aharwaye.

3.kumva ibinya n’ububabare.

4.Kuribwa umutwe.

5..Gutinya urumuri rukakubangamira.

6.Guhorana umunaniro.

Uti duheri dukubze kuza ku mubiri ,tukaza tumeze nk’ibidomo byagiye bifata ahantu runaka ,ubundi bigasimbuka ,Kandi Aho byafashe nyuma yo gukira hahindura ibara.

Uburyo Zona yandura.

Indwara ya Zona yandura ku buryo bworoshye ,Aho yandurira mu kwegerana n’umuntu uyirwaye ,hanyuma wahura n’amatembabuzi aturuka kuri twa duheri twe ,ugahita wandura.

Ibintu bikongerera ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya Zona

Muri rusange,hari ibintu bitandukanye. Bikongerera ibyago byo kwibasirwa na Zona aribyo.

Kuba utarigeze uhabwa urukingo rwayo

Abantu bafite kanseri cyane cyane kanseri yo mu maraso

Abantu bahawe insimburangingo y’umutima ,umwijima cg impyiko

Abantu bafata imiti igabanya ubudahangarwa bw’umubiri nk’imiti yo mu bwoko bwa steroid,imiti ivura kanseri nindi myinshi.

Ibyago biterwa n’indwara ya Zona

indwara ya Zona ishobora gutera ibibazo bitandukanye mu mubiri birimo.

Kwangirika kw’amaso bishobora no kugutera ubuhumyi

Kwibasirwa n’ubukoko bwo bwoko bwa bagiteri aha twavuga nka bagiteri ya staphylococcus aureus

Kwangirika kw’imyakura yumva cyane cyane imyakura yumva igaburira mu gice cy’amaso

Ubuvuzi bw’indwara ya Zona

kugeza ubu mu kuvura indwara ya Zona ,abaganga bifashisha imiti ivura amavirusi nka Acyclovir ndetse nindi miti ikora nkayo ,hari urukingo rwakozwe rushobora guterwa abantu ruzwi nka Recombinant zoster vaccine.

izindi Nkuru

Umuti wa Ciprofloxacin wifashishwa mu kuvura Typhoide

Ifaranga ry’ikoranabuhanga rya Cryptocurrency rikomeje kwandika amateka ,sobanukirwa na byinshi ku mikorere n’imikoreshereze yiri faranga

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post