ni gute wabara ukamenya itariki uzabyariraho?

ni gute wabara ukamenya itariki uzabyariraho?

Buri mubyeyi wese utwite ahobora kumenya itariki y’agateganyo azabyariraho bitamusabye ubuhanga n’ubundi bumenyi buhambaye.

Icyo bisaba gusa ni ukuba azi neza itariki y’umunsi wa mbere yagiriyeho mu mihango ,muri rusange iyi tariki niyo y’ingenzi yonyine ikenewe kugira ngo umenye itariki y’agateganyo uzabyariraho.

Iyo ubara iyi tariki yo kubyarira ifata itariki y’umunsi wa mbere waboneyeho imihango ,hanyuma ukongeraho umubare 7 ,,ifata uko kwezi baboneyeho imihango ugakuramo gatatu ,hanyuma mu mwaka urimo ukongeraho 1

reka dufate urugero kugira ngo byorohe neza ubyumve ,tuvuge ko madamu Jane iminsi wa mbere yaboneyeho imihango ari tariki 10 ukwezi kwa kane 2022 ,reka tubare igihe azabyarira.

10+7 bihwanye na 17 ,hanyuma ukwezi kwa 4 dukuyemo 3 bihwanye na 1 ,umwana wa 2022 +1 bingana 2023 ubwo ni ukuvuga ko twifashishije iyi mibare madamu Jane azabyara tariki ya 17 ukwezi kwa mbere 2023 ,17/01/2023

Icyitonderwa :Iyo umubyeyi aheruka imihango mu kwezi kwa mbere kugeza ku kwezi kwa 3 ,ubu. Buryo bishobora kugorana ku muntu utabisobanukiwe ariko reka nkusobanurire fake urahita ubyumva.

umuntu uheruka imihango mu kwezi kwa mbere ubwo Ako kanya bivuzeko azabyara mu kwezi kwa cyenda ,kimwe burya n’umuntu uheruka mu kwezi kwa kabiri azabyara mu kwezi kwa ariko bishobora no kwinjira mu kwezi gukurikiyeho akazabyara nko mu kwezi kwa 11 mu gihe imihango yayibonye mu mpera z’ukwezi kimwe nuwo mu kwa mbere no mu kwa gatatu.

Impamvu nuko iyo tubara ugomba kongeraho karindwi Kandi warabonye imihango nka tariki ya 25 ,tayali ubaze iminsi 30 ukwezi kugira wasanga hasagutseho iminsi ibiri bivuze ko winjiye mu kundi kwezi.

impamvu bongeraho karindwi nuko amezi yose atanganya iminsi ,hari agira iminsi 30 Andi akagira iminsi 31 ,iyo rero wifashishije ingengabihe usanga mu mezi 9 akurikiranye harimo arindwi afite iminsi 31 bityo ukaba ugomba kongeraho iyo minsi 7 kuko utayongeyeho waba wabazeko amezi yose afite iminsi 30.

izindi nkuru wasoma:

Intungamubiri umubyeyi utwite akenera n’ingaruka nziza zigira ku mubiri n’umwana

Ibintu umubyeyi utwita akwiye kwirinda bishobora kwangiza umwana uri mu nda

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post