Ibintu umubyeyi utwita akwiye kwirinda bishobora kwangiza umwana uri mu nda




Ibintu umubyeyi utwita akwiye kwirinda bishobora kwangiza umwana uri munda
Umubyeyi utwite aba agomba kwirinda no kugendera kure ibintu bishobora kwangiza ubuzima bw'umwana cyane cyane ko burya ibyo umubyeyi arya ,anywa anahumeka byose bigera ku mwana uri munda bimwe muri ibyo bintu ukwiye kwirinda ni:

1.Kunywa itabi

Itabi ryuzuyemo ibinyabutabire bibi kandi bitandukanye byangiza umubiri w'umubyeyi ndetse n'uw'umwana uri mu nda. iatbi rikaba rigira ingaruka mbi ku mwana aho ashobora kuvukana ibiro bike cyangwa akavuka igihe kitaragera cyo kuvuka.

2.Inzoga

Kunywa inzoga mu gihe utwite bikongerera ibyago byinshi byo kuvamo kw'inda yawe .ndetse bikanangiza ubuzima bw'umubyeyi,muri rusange inzoga yangiza umwijima

Ndetse inzoga yangiza imikurire myiza y'umwana uri mu nda ,umwana akaba ashobora kuvukana ubumuga nibindi bibazo bitandukanye

3.Ibiyobyabwenge

Ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw'umwana ,harimo kuba yavukana ibiro bike ,kuvuka adashitse no kuba umwana yapfira mu nda

Ni byiza kureka no kugendera kure ibiyobyabwenge mu gihe utwite ndetse niba unabiteganya ndetse burya ibiyobyabwenge birabata ,bikaba byagutera ibibazo bitandukanye.

4.Kwirinda kujya ahantu hari umwuka wanduye ndetse n'umwuka wuzuyemo ibinyabutabire

Ni byiza kwirinda kujya ahantu hose ,wahurira n'umwuka wanduye kuko ushobora kugira ingaruka mbi ku nda utwite,

ibyo binyabutabire birimo mercury,lead,amafumbire,imiti yica amasazi ,imirasire nibindi,bimwe muri ibi bintu byangiza ubuzima bw'umwana.

5.Imihangayiko

Imihangayiko ni kimwe mu bintu bishobora gutuma umubyeyi akuramo inda .ni byiza gukora ibintu byose byagabanya umuhangayiko ndetse no kwirinda ibintu byose byagutera umuhangayiko.

Izindi nkuru wasoma:

Amafunguro ukwiye kwibandaho mu gihe wifuza gutwita na nyuma yo gutwita, akaba yafasha umwana n’umubyeyi kugira ubuzima bwiza

Ibyago uba ushobora guhura nabyo mu gihe utwite Umwana wa mbere urengeje imyaka 35

Impamvu zitera kubabara mu kiziba cy’inda nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsian



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

2 Comments

Previous Post Next Post