Kubera iki iyo umuntu amaze kurya yumva afite udutotsi

Kubera iki iyo umuntu amaze kurya yumva afite udutotsi

Abantu benshi iyo bamaze kurya bumva bafite udutotsi ndetse abandi bakumva bacitse intege ,ibi bikaba ari ibintu bihurirwaho na benshi cyane cyane bikaba ari uko bariye ibiribwa birimo ibinyamafufu ahanini ariko n’ubundi bwoko bw’ibiribwa bushobora gutuma wiyumva gutya cyane cyane nk’ibiribwa biri mu cyiciro cy’ibyubaka umubiri.

Abashakashatsi bahamya ko nyuma yo kurya umubiri uvubura ikinyabutabire cya Serotonini ari nacyo kigira uruhare runini mu gutuma umuntu yumva ari gusinzira no kuba yahondobera nyuma yo kurya ,ariko ibi bikaba bidahurirwaho na benshi .

Igihurirwaho na benshi ni ikinybautabire cya Tryptophan kiboneka mu kindi cyitwa amino acids (amino acide) kimwe mu binyize ibyubaka umubiri (poroteyine) iki kinyabutabire cya Tryptophan kibyutsa wa musemburo wa serotonini nyuma yo kurya bityo bigatuma umuntu yumva arimo guhondobera no kumva ashaka gusinzira.

Serotonin ni ikinyabutabire kiri mu bwoko bw’imisemburo y’umubiri kivuburwa n’agace ka hypothalamus ko mu bwonko by’umwihariko mu gace kitwa Raphe nuclei ariko hari n’utundi turemangingo dushobora ku kivubura nka merkel cells zo mu ruhu ,taste receptors zo mu rurimo nahandi …iki kinyabutabire kikaba kizwiho gutera ibitotsi ,mu kuvura indwara za depresssion nibindi ..

hari amafunguro akunze gutera abantu batandukanye ibitotsi iyo bamaze kuyarya ,ahanini bigaterwa nuko abonekammo cya kinyabutabire cya Tryptophan ,gitera ikorwa rya Serotonini aha twavuga nka amafi ,amagi ,amata ,soya ,epinari nibindi biribwa byose bibonekamo poroteyine ku bwinshi.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2017 bwagaragaje ko abantu benshi bakora akazi k’ijuru bibasirwa cyane no gucika intege nyuma yo kurya kurusha abakora amanywa

Ikinyamakuru cya Medical News Today cyatangaje ibintu bitandukanye byagufasha kurwanya ibitotsi no gucika intege nyuma yo kurya birimo

1.Kurya duke ariko ukadufata kenshi

Aha bagira inama abantu yo gufata amafunguro mato ariko bakayafata kenshi ,ibi bikaba byorohereza igifu ndetse kikabona umwanya uhagije wo gusya no kugogora amafunguro mu mutuzo ,iyo wariye ukuzuza inda ,igifu cyawe kigorwa no gusya no kugogora ibikirimo ,ibi rero bikaba byagutera kumva ufite ibitotsi no gucika intege .

2.Gufata umwanya uhagije wo kuryama ugasinzira

Umuntu wasinziriye neza mu ijoro ibyago byo kuba yaganzwa n’ibitotsi nyuma yo kurya biba ari bike ugereranyije n’umuntu utabonye umwanya uhagije wo gusinzira.

3.Nyuma yo kurya fata akanya utambagire n’amaguru

ibi nabyo biri mu bifasha umuntu ndetse akaba ari no guha umwanya uhagije igifu ngo kimanze gitunganye ayo mafunguro .

4.Kwirinda kunywa ibinyobwa bitandukanye mu gihe uri kurya

Gufata ibinyobwa bitandukanye mu gihe urimo kurya nabyo biri mu bintu bikongerera kumva urimo gusinzira nyuma yo kurya ,ni byiza rero kwirinda kunywa ibinyobwa bitandukanye mu gihe urimo kurya.

Izindi nkuru wasoma:

Ubuzima: Sobanukirwa na byinshi ku kuboneza urubyaro//kuringaniza urubyaro

Hatangajwe impamvu ituma ingeso yo gukunda imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije ihinduka ishyano kuyifite

Mu gihe abantu barangariye intambara y’Uburusiya na Ukraine ,Ubwandu bushya bwa Covid-19 bwongeye kwiyongera cyane hirya no hino

Ni ukubera iki amashusho y’urukozasoni amaze kwigarurira imitima ya benshi? ingaruka zabyo ni izihe :

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post