Indwara yo kudigadiga amaguru ikunze kwibasira abanyeshuri

Indwara yo kudigadiga amaguru ikunze kwibasira abanyeshuri

Mu Rwanda havuzwe ibigo bimwe by’amashuri ,abanyeshuri babyo cyane cyane b’abakobwa bagiye bibasirwa n’uburwayi bwo kudigadiga amakuru aho bagaragaragaza bimenyetso byo kugorwa no gutambuka ,kubabara mu mavi ,gutambukaba amaguru yabo agasa n’akeza bitewe nuko nta mbaraga ziba ziyarimo nibindi bimenyetso bidahurirwaho na bose bishobora kuba umwihariko wa buri muntu.

Mu ndimi z’amahanga ,iyi ndwara izwi nka mass hysteria ,cg mass psychogenic illness nanone ishobora kwitwa mass psychogenic disorder ikaba ari imwe mu ndwara zishyirwa mu byiciro by’indwara z’imitekerereze ,ikaba ari indwara itagira agakoko kayitera ariko ikaba ishobora kwandura ku bandi .ikaba ari indwara yibasira abantu bafite icyo bahuriyeho nk’abanyeshuri ,abasirikari n’abandi bose babaho mu matsinda.

mass hysteria ikaba ari indwara igaragazwa n’ibimenyetso ,ari nabyo abao bantu bahuriye mu itsinda bashobora kwanduzanya,ibyo bimenyetso bikaba bihurira mu kwishima cyane birenze urugero ,gutakaza imikorere n’ubugenzuzi bya bimwe bice by’umubiri , ariko byose biakaba nta bushake umurwayi abifitemo.

Dore ibimenyetso by’iyi ndwara

1.Kubabara umutwe

2.Iseseme n’isereri

3.Kubabara mu nda

4.Inkorora

5.Kumva ufite umunaniro ukabije

6.Kubabara mu muhogo

7.Gutakaza ubugenzuzi bwa bimwe mu bice by’umubiri kwa bimwe mu bice by’umubiri kudigadiga amaguru

8.Kugaragaza ibimenyetso byo kwiheba ,kwiyanga no gutakaza ubushake bwa bimwe na bimwe wari usanzwe ukora

9.Kunanirwa guhumeka neza

10.Kubabara mu gituza

11.Kunanirwa guturiza ku kintu kimwe

12.Kunanirwa kubona neza

13.Gutakaza ubwenge

Ibi bimenyetso si ngombwa ko abantu bose babihuriraho ahubwo buri byose bigia umwihariko wabyo bitewe n’abantu yafashe cyangwa bikaba byaterwa n’ubwoko bw’ubu burwayi bwamufashe.

Bimwe mu bintu biteza umurindi ubu burwayi

1.Kuba uri mu myaka y’ubugimbi

2.Ikabyankuru mu binyamakuru

3.Kuba warigeze kurwara uburwayi bufitanye isano nubu

Dore amaoko y’ubu burwayi bwa mass hysteria

1.Mass anxiety hysteria

Ubu bukaba ari ubwoko bw mbere bw’ubu burwayi ,aho umuntu agaragaza ibimenyetso bisa no kwiheba ,Gutakaza icyizere ,ubu bwoko bukunze kwibasira abana b’abanyeshuri kandi bugakwirakwira vuba ku muvuduko uri hejuru.

2.Mass Motor Hysteria

Ubu bwoko bw’ubu burwayi bukaba bushobora gufata abantu bose ,hatitawe ku myaka ,cyane cyane bukagaragarira ku mubiri .

Ubuvuzi bwa mass Hysteria

Iyo hamaze gukorwa ibizamini bitandukanye bikagaragara ko nta burwayi bw’umubiri buri inyuma y’ibi bimenyetso ,ndetse n’abaganga b’imitekerereze bamaze kwemeza neza ko ari ubu burwayi bwa mass hysteria ,bahita batangira ubuvuzi bwo kuvura ibibazo by’imitekerereze ,gushaka imvano y’iki kibazo no kuvura ibimenyetso bigaragara ku mubiri.

Ubu burwayi ntibwica kandi buravugwa bugakira ,ni byiza kuba hafi umuntu ufite ubu burwayi ariko agahabwa umwanya wo kuruhuka no kuba ahantu hatuje ubundi akagaburirwa neza kuko abahanga bavuga ko umuntu ashobora kugaragaza ibimenyetso atari ubu burwayi ahubwo ari imwe mu myunyungugu na zimwe mu ntungamubiri abura mu mubiri cyane cyane aha hatanga urugero nk’umunyungugu wa sodiyumu

Izindi nkuru wasoma

Ibimenyetso byakwereka ko ushobora kuba ufite indwara y’agahinda gakabije

Indwara y’agahinda gakabije

Impamvu zitandukanye zitera umwana gupfira mu nda ya nyina mu gihe amutwite

Akamaro ku Umunyungugu wa manyeziyumu

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post