Impamvu zitandukanye zitera umwana gupfira mu nda ya nyina mu gihe amutwite

Impamvu zitandukanye zitera umwana gupfira mu nda ya nyina mu giheamutwite

Ni agahinda gakomeye ku mubyeyi kubwirwa inkuru ko umwana yari atwite yapfiriye mu nda ,ibi bikaba biterwa n’impamvu zitandukanye cyane cyane ziboneka mu gihembwe cya kakbiri ndetse no mu gihe umwana yegereje kuvuka .

Ibinyamakuru bitandukanye nka emedecines, verwellhealth ,medlineplus,indiantimes nibindi byanditse ku nkuru zitandukanye ariko zose zigahurira ku mpamvu zishobora gutera ibyago byo kuba umwana yapfira mu nda ,zimwe muri zo mpamvu zishobora kwirindwa ,izindi ntizishobora kwirindwa.

mu gihugu cya Amerika iki kibazo bivugwa ko gishobora kwibasira umugore umwe ku bagore ijana ,cyane cyane bigaterwa n’impamvu zitandukanye .ikimenyetso cyereka umubyeyi ko umwana ashobora kuba yapfiriye mu nda ni ukumva umwana adakina bikamara igihe kinini ,bamwe bashobora kuva no kumva batameze neza mu nda.

Dore bimwe mu bintu byongerera umubyeyi ibyago byo kuba umwana yapfira mu nda ye

1.Kuba umubyeyi afite uburwayi bwa Diyabete

2.Kuba umubyeyi fite uburwayi bwa Hypertension

3.Ku babyeyi bafite imbyaro nyinshi

4.Kubyara ukuze cyane

5.Kuba warigeze gukuramo inda cyangwa ukaba warigeze guhura nibi byago

6.Umubyeyi ukoresha ibiyobyabwenge

Dore zimwe mu mpamvu zitangwa n’abahanga zitera umwan gupfira mu nda y’umubyeyi

1.Ibibazo kuri ku ngobyi y’umwana

iki ni ikibazo kiba kiri ku ngobyi y’umwana aho iba idashoboye guha ibitunga umwana ku buryo buhagije mu ndimi z’amahanga babyita placenta insufficiency.

2.Ingobyi kwiguka igihe kitageze ,umwana ataravuka

Ibi nabyo ni ibibazo gikunze kugaragara ku babyeyi bamwe na bamwe ,aho ingobyi yeguka ,ibyo bikagaragazwa n’amaraso aza kandi igihe cyo kubyara kitaragera .

3.Uburwayi umwana ashobora kuba afite

BIrashoboka ko umwana uri mu nda ashobora kugira ibibazo by’ama infegisiyo bityo akaba yanamuvutsa ubuzima bwe.

4.Ubumuga umwana afite cg ibibazo mu turemangingosano

Hari ikigero cy’ubumuga ndetse nibindi bibazo umwana ashobora kuba afite mu turemangingosano nabyo bikaba bitatuma abaho ngo ageze igihe cyo kuvuka.

5.Urureri rufite ibibazo

rimwe na rimwe urureri rushobora narwo kuba rufite ibibazo bitandukanye bishobora gutera urupfu ku mwana uri mu nda.

6.Inda irengeje igihe cyo kuvuka

Mu buryo bisanzwe nta mubyeyi urenza ibyumweru 42 atwite ,iyo birenze rero haba harimo ibyago byinshi byo kuba umwana yapfira mu nda kubera ko ingobyi y’umwana iba ishaje bityo idashobora gutunga umwana.

7.Kuba umubyeyi afite uburwayi bukomeye

Muri ubu burwayi havugwa nka malariya ,toxoplasmosis ,syphilis ndetse nubundi butandukanye bityo rero bikaba ari ingenzi ko umubyeyi yivuza igihe cyose.

8.Kubyara bigoranye

Iyo umubyyi ahuye n’ibibazo bikomeye abyara nabwo bishobora kumutwara ubuzima bw’umubyeyi.

9.Ibibazo by’amaraso adahuye

Babyita blood incompatibility hagati y’umwana na nyina nabyo bishobora gutwara ubuzima bw’umwana

Izindi nkuru wasoma

Uburyo bwiza kandi bworoshye umubyeyi yafashamo umwana kugenda vubaIntungamubiri umubyeyi utwite akenera n’ingaruka nziza zigira ku mubiri n’umwana atwite

Ibintu umubyeyi utwita akwiye kwirinda bishobora kwangiza umwana uri mu nda

Ibyago bihambaye indwara ya Toxoplasmosis iteza ku mugore utwite

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post