Ibyago Virusi ya Zika iteza ku mubyeyi n’umwana atwite




Ibyago Virusi ya Zika iteza ku mubyeyi n’umwana atwite
Icyorezo cyatewe na virusi ya Zika ni imwe mu cyashegeshe umugabane wa Afurika na Aziya mu myaka ya 1960 na 1980 ariko iki cyorezo cyongeye kugaragara mu bufaransa mu gace ka Polyneziya mu mwaka wa 2013 nomuri Brezil mu mwaka wa 2015


Virusi ya Zika ni imwe muri Virusi ziteza ibyago ku mubyeyi n’umwana atwite birimo kuvukana agatwe gato cyane ,kuvuka igihe kitageze ,kubyara umwana ufite ibiro bike no kuba umubyeyi yakuramo inda cyangwa umwana agapfira mu nda.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima rya OMS rivuga ko bwa Mbere virusi ya Zika yavumbuwe mu gihugu cya Uganda  mu mwaka wa 1947 ,iboneka bwa mbere mu nkende ,ariko yaje no gusangwa bwa mbere mu muntu mu mwaka wa 1952 nabwo mu gihugu cy’Ubugande.

Ku nshuro ya nyuma iki cyorezo cya virusi ya Zika kiboneka ni mu gihug cya Brezili mu mwaka wa 2015 mu kwezi kwa cumi ,aho byagaragariraga ku bana bavukanaga imitwe mito cyane mu bizwi nka microcephally ,aho umwana avukana agatwe gato cyane ndetse abenshi bahita bapfa.

Nyuma yahoo tato iki cyorezo cyaje no kugaragara mu bindi bihugu bitandukanye bigera kuri 85 icyateye ubwoba abantu ni uko gitera ibibazo bihambaye ku bagore batwite.





Indwara ya Zika ni indwara iterwa na virusi yitwa zika akaba arinayo ii zina irivana ,virusi ya zika ikaba yiturira mu mubu witwa Aedes mosquito arinawo uyikwirakwiza.,uyu mubu ukaba ukunze kurumana ku manywa ukanakwanduza.


Ibimenyetso by’indwara ya Zika

Muri rusange ibimenyetso bigaragaza ko wanduye virusi ya Zika bigaragara hagati y’iminsi 3 n’iminsi 14 wanduye .muribyo harimo

1.kugira umuriro

2.kuzana uduheri ku mubiri

3.kurwara infegisiyo z’amaso

4.Kubabara mu ngingo

5.Kubabara mu mikaya

6,Kubabara umutwe

7.kumva ufite umunaniro

Ingaruka za Virusi ya Zika ku mubyeyi utwite

1.Kubyara umwana ufite agatwe gato

2.Umwana kuba yapfira mu nda

3.kubyara umwana upfuye

4.kubyara umwana utagejeje igihe

5.Kuvukana ibindi bibazo birimo kuvukana imikaya idakomeye ,umwana agakura asusumira nk’abasaza

Uburyo iyi virusi yandura

Virusi ya ZIKA  yandura urumwa n’umubu uyitera cyane cyane ukarumana ku manywa

Yandura nanone ku mubyeyi uyirwaye ayanduza umwana uri mu nda  binyuze mu maraso

Uramutse wongerewe amaraso ayirimo nabwo wayandura

Ishobora no kwandura iyo ukoze imibonano mpuzabitsina n’umuntu uyirwaye


Uburyo bavura Virusi ya Zika  

Kugeza ubu nta buryo buzwi bwakoreshwa mu kuvura iyi virusi ,buretse kuvura ibimenyetso byayo gusa.


Uburyo wa kwirinda virusi ya Zika

1Kuyirinda  bwa mbere ni ukwirinda kurumwa n’umubu uyitera

2.Kwambara imyenda miremire no kwirinda ko umubu wakuruma wipfuka hose

3.Kurara mu nzitiramubu buri joro cyane cyane ku bana n’abagore batwite

4.Gusenya indiri y’imibu ,utema ibigunda bigukikije no gusiba ibinogo byose byarekamo amazi

5.Kuzirikana ko nta rukingo nta n’umuti igira

Izindi nkuru wasoma


Indwara y’ise : impamvu iyitera,ibimenyetso byayo ,uko wayirinda nuko ivugwa

Ibintu umubyeyi utwita akwiye kwirinda bishobora kwangiza umwana uri mu nda

Uburyo bwiza kandi bworoshye umubyeyi yafashamo umwana kugenda vuba



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post