Buri kinyabuzima cyose ,cyaba ikiremwamuntu cyangwa inyamaswa bikenera umwanya wo gusinzira ,iki gikorwa cyo gusinzira kikaba ari ingenzi cyane kuko gituma umubiri uruhuka ,ugasubirana imbaraga ndetse kikanatuma bwonko buruhuka ,bukabika amakuru bwabonye ndetse bikanakurinda muri rusange gusaza imburagihe.
Umusemburo wa Melatonin ,uhabwa na benshi izina ry’umusemburo wo gusinzira kubera ariwo utuma dutora agatotsi tugasinzira.
Umusemburo wa Melatonin uvuburwa n’imvubura iboneka muu bwonko yitwa Pineal gland ,uyu musemburo ukaba ariwo tuma tubona ibitotsi ,cyane cyane ukavuburwa ku bwinshi mu ijoro .
Ubushakashatsi bugaragaza ko ,umntu asinziraamaze byibuze iminota 6 amaze kuryama ,ibi bikaba bihuzwa nuyu musemburo ko umuntu aba amaze gusinzira.
Umwijima ni ukuvuga mu iyo ijoro riguye ,ibi bituma umusemburo wa melatonin uvuburwa ku bwinshi ,bikaba ikinyuranyo iyo hari urumuri ,iki gihe cyo umusemburo wa melatonin uvuburwa uragabanuka.
Abantu bagira ikibazo cyo kudasinzira ,ahanini giterwa nuko baba bafite musemburo muke wa melatonin mu mubiri wabo ,nkuko byatangajwe mu kinyamakur cya Medical News Today kivuga ko iyo umuntu ahawe melatonin yakorewe mu nganda zikora imiti twakwita nka artificial melatonin ,ishobora kuvura ikibazo cyo kubura ibitotsi kizwi nka insomnia.
Ariko hari akandi kamaro kayo kiyongera kugutera ibitotsi karimo nko kuvura indwara y’agahinda gakomeye ,kuvura ububabare ,kurinda ko wafatwa n’indwara yo kwibagirwa ,hari n’abavuga ko ishobora kwifashishwa mu kuvura Covid-19 nubwo nta bimenyetso bya gihanga bibigaragaza.
Akamaro ka Melatonini mu mubiri wa muntu
Nkuko twabikye mu kinyamakur cya Webmed.com cyandika inkur nyinshi zivuga ku buzima kivuga ko Umusemburo wa Melatonin yaba iyakorewe mu nganda cyangwa iboneka mu mubiri mu buryo bwa kamere busanzwe ,igira akamro gatandukanye karimo.
1.Kuvura ikibazo cyo kubura ibitotsi cyatewe no kunywa imiti cyane cyane imiti ivura umuvuduko w’amaraso .
Iyo umuntu anyweye akanini kakozwe hagendewe ku binyabutabire biboneka mu musemburo wa melatonin ,bimuvura ikibazo cyo kubura ibitotsi cyatewe no kunywa imiti ya hypertension.
2.Ku barwayi ba kanseri bari ku miti ivura kanseri ,iyo bahuje umusemburo wa melatonin niyo miti bibongerera amahirwe yo gukira vuba ndetse bikanagabanya ibyago byo gupfa.
3.Iyo abana babazwe bashobora guhabwa umuti wa Sevoflurane ,kandi uyu muti ushobora kubatera gucanganyukirwa ,byagaragaye ko kubaha utunini tw’musemburo wa melatonin mu kanywa bigabanya ingaruka zuyu muti ndetse n’ingaruka z’ikinya muri rusange.
4.Ku bagore hari uburwayi bufata muri nyabayeyi bukababaza cyane ,buzwi ku izina rya endometriosis ,mu kuvura ubu bubabare bashobora kwifashisha umusemburo wa melatonin.
5.Nanone umusemburo wa melatonin ushobora kwifashishwa mu kuvura ububabare bwo mu gihe cy’imihango .no mu gihe utera akabariro ukababara.
6.Umusemburo wa melatonin wifashishwa mu kuvura indwara ya insomnia
7.Wifashishwa mu buvuzi bwa migraine
Mu buvuzi bwa migraine bashobora kuguha imiti yawo ariko bakanaguha utunini tw’umusemburo wa melatonin dufatwa mu ijoro ,mbere yo kuryama ,
8.Kuvura ubushye bwatewe no gutwikwa n’izuba
Cyane cyane nko ku bazungu bafite uruhu rufite melanine nkeya ,baba bashobora gutwikwa n’izuba ,iyo aho batwitswe naryo bahasize amavuta yakozwe higanywe umusemburo wa melatonin ,azwi nka melatonin gel.bifasha mu kvura ubwo bushye.
Ingaruka uhura nazo mu gihe wafashe melatonin nyinshi
Muri rusange melatonin iboneka mu mubiri nta kibazo ishobora kugutera kubera ko iba yavubuwe ,hagendewe ku gipimo umubiri ukeneye ariko iriya y’inkorano umuntu anyway niyo ashobora gufata ku kigero kirenze icyo umubiri ukeneye. Maze ibikamutera ibibazo birimo.
1.Kubabara umutwe.
2.Gusinzira nabi
3.Isereri
4.iseseme
5.Kunanirwa gutwara nk’imodoka
Niba unywa melatonin uritonde
Niba wifuza gutwita ,uritondere kunywa ibinini bya melatonin ,kuko ubushakashatsi bugaragaza ko melatonin ishobora gukora nk’ibinini byo kuboneza urubyaro bityo mu gihe uyinywa ukaba ushobora kudasama.
Bumwe mu bushakashatsi bwakozwe kuri Melatonin
1.Hari ubushakashatsi bwakozwe ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona basanga melatonin ibafasha gusinzira
Abantu batabona ntibabona urumuri n’umwijima bityo umubiri wabo ntumenye igihe cya nyacyo cyo kuvubura umusemburo wa melatonin ngo babashe gusinzira ,bityo bakaba bashobora kugorwa n’ikibazo cyo kudasinzira ,ubuu bushakashatsi bwagaragaje ko guhabwa uyu musemburo w’inyongera bibavura.
2.Hari ubundi bushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abantu batinda gusinzira cyane cyane hari nk’abantu baryama bakaba bamara amasaha abiri batarasinzira bityo bikaba byaragaye ko guhabwa akanini k’umusemburo wa melatonin bigabanya igihe bifata ngo basinzire kikaba cyava ku masaha abiri kikagera ku minota irindwi.
3.Ku bana bafite ikibazo cyo kubura ibitotsi byagaragaye ko umusemburo wa melatonin ushobora kubafasha gukira ikibazo ariko ababyeyi bakaba bagirwa inama yo kumenyereza abana babo kugira igihe cyo kuryama kidahindagurika kuko nabyo bibafasha gukira iki kibazo.
Izindi nkuru wasoma
https://ubuzimainfo.rw/sobanukirwa-na-byinshi-ku-indwara-ya-vitiligo/