Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ,huzuye amashusho y’urukozasoni ndetse n’amavidewo atandukanye avuga ,akanigisha ku bijyanye n’urukozasoni kandi bikaba byoroheye buri wese kuyageraho ntacyo bimusabye uretse amainite ya internet gusa.
Ikibabaje nuko n’abana bashobora kuyageraho no kuyareba ku buryo biboroheye ,bukaba nta buryo bwashizweho bwo kurinda abakiri bato aya mashusho ,mu buryo busanzwe ,aya mashusho yagakwiye kurebwa n’abakuru gusa .
Ingaruka mbi zibivamo nuko abakiri bato biga, kandi bakanahura n’aya mafoto n’amshusho y’urukozasoni bakiri bato cyane ,bikaba bibagiraho ingaruka mbi ku bwonko ,nikanasenya ubushobozi bwabo bwo kwifata no kwihagararaho mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.
Ikinyamakuru cya Psychology today kivuga ko ibi bintu bigira ingaruka mbi ku bijyanye n’imyitwarire n’imitekerereze ya muntu ,aho byiswe Compulsive Behavioral addiction ,ibi bikaba bigira ingaruka mbi ku myitwarire ,imitekerereze ya muntu.
Iyo witegereje cyane nko ku rubuga rwa Youtube usanga ,imwe mu miyoboro ya youtube ikunze hano iwacu mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi ari imiyoboro ivuga ,ikanatangaza bene aya mashosho ndetse n’itangaza amakikinamico na comedy.
Bamwe mu bantu bakuze bavuga ko hakwiye gushyiraho uburyo buhamye bwo kurinda abakiri bato ,amashusho y’urukozasoni ,ndetse no kwigisha abana ko internet ari uburyo bwiza bwo kuronka amakuru no kuganira n’abandi ariko ko internet nayo ishobora kwangiza ubuzima bwa muntu bitewe n’amakuru ayibonekaho yakoreshejwe nabi.
Mu ngaruka zimwe aya mashusho y’urukozasoni agira ku bantu batandukanye cyane cyane abakiri urubyiruko ,ni ukwishora mu bikorwa by’urukozasoni n’ubusambanyi ,ndetse no kwiyambika ubusa ku mugaragaro cyane cyane ku mubuga nkoranyambaga nta gishyika nta n’umutima ubacira urubamza.
Mu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 85 bwagaragaje ko bwagaragaje abantu bareba amashusho y’urukozasoni cyane bibagiraho ingaruka mbi cyane arizo kwibasirwa n’indwara z’agahinda,kubatwa nabyo ,kwishora mu bikorwa by’ubusambanyi nibindi byinshi.
Nyuma yo kumara amasaha atatu ureba aya mashusho ,iyo hakozwe isesengura mikorere y’ubwonko hakoreshejwe icyuma cya gisikaninga ubwonko cya CT Scan na MRI hagaragara igabanuka rikabije by’igice cy’ubwonko cyitwa Grey matter.
iyo iki gice cya Grey matter kigabanutse ,bigira ingaruka mbi ku myitwarire y’uwo muntu harimo kwitwara mu buryo budasanzwe , guhindagurika mu marangamutima ,kbatwa nibintu bitandukanye ku buryo bworoshye no guhorana intege n’uburwayi bw’umutwe uhoraho.
Abahanga mu bijyanye n’imikorere y’ubwonko no mu buvuzi bwabwo ,bavuga ko no kureba byibuze iminota 5 y’amashusho y’urukozasoni bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko.
Ingaruka amashusho y’urukozasoni agira ku buzima bwa muntu
1.Kwigunga no kwiheza mu bandi
2.Kwadukana ibikorwa byo kubeshya n’uburyarya
3.Kubatwa n’ibikorwa by’ubusambanyi naya mashusho
4.Guhorana umunaniro ukabije
5.Kubatwa n’indwara z’imitekerereze
6.Guhorana ubwoba
7.Gufata abantu nk’ibikoresho by’imibonano mpuzabitsina
8.Guhindagurika mu marangamutima
9.Kwishora mu gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye kandi akenshi itanakingiye
10.Cuca inyuma abo mwashakanye.
11.Gutakariza amarangamutima umufasha wawe.
12.Kumva ko udakeneye uwo mudahuje igitsina mu buzima bwawe.
13.Guhubuka no gufata imyanzuro idahamye.
14.Kwibagirwa cyane
Urutonde rw’ingaruka aya mashusho agira ku buzima bw’uyareba ni runini cyane kandi muri rusange aya mashusho ni icyago ku buzima bwa muntu
Izindi nkuru wasoma:
https://ubuzimainfo.rw/ingaruka-kureba-amashusho-yurukozasoni-bigira-ku-bwonko-bwacu/
https://ubuzimainfo.rw/ibimenyetso-biranga-umuntu-wabaswe-no-gukunda-igitsina/