Indwara y’umuhaha ifata mu gutwi hakavamo amashyira

Indwara y’umuhaha ifata mu gutwi hakavamo amashyira

Indwara y’umuhaha ni indwara ifata mu gutwi imbere akaba ari nayo mpamvu zishirwa mu cyiciro cy’indwara zihabwa izina rya middle ear infection,ikaba kandi ari indwara ifata abana ahanini.

Abana batatu ku bana bane mu gihe bafite imyaka 3 baba barigeze gufatwa n’ubu burwayi byibuze rimwe mu buzima bwabo.

Indwara y’umuhaha ishobora gufata n’abantu bakuru nubwo bwose abo ikunze kwibasira ari abana.

Ni bande bafite ibyago byinshi byo gufatwa n’indwara y’umuhaha?

1.Kubana n’umuntu unywa itabi

2.Kuba hari undi muntu mubana ufite ubuu burwayi bw’umuhaha

3.Kuba ufite abasirikari b’umubiro badafite imbaraga

4.Abana baba mu bigo  byita ku bana gusa umwanya igihe kinini

5.Abana batagize amahirwe yo konka

6.Kuba umwana afite indwara y’ibicurane

7.Kugaburira umwana kuri Bibero aryamye

Impamvu itera indwara y’umuhaha

Muri rusange indwara y’umuhaha iterwa n’umuyobora w’ugutwi uzwi ku izina rya Eustachian tube udakora neza ,uyuu muyoboro ufasha ugutwi mu kuringaniza pression iri imbere n’inyuma bityo iyo udakora neza ,

Ugutwi ntikubasha gusohora imyanda neza ndetse hanajyamo ibimeze nk’amazi byaba ari amazi yagiyemo ukaraba,yaba ari amata cyangwa amashereka yamenetse mu gutwi agaheramo imbere ,ibyo bigatera ubwandu bw’udukoko imbere mu gutwi .

Nanone indwara y’ibicurane no gufungana ishobora kuba nyirabayazana bubu burwayi bw’umuhaha ,aho itera imbere mu mazuru kubyimba bityo bikanagira ingaruka mbi ku matwi.

Ibimenyetso by’indwara y’umuhaha

1.Kubabara mu gutwi

2.Kunanirwa gusinzira       

3.Gushima mu gutwi kumwe cyangwa mu matwi yombi

4.Kugira umuriro

5.Ibintu bimeze nka amazi cyangwa amashyira  mu gutwi

6.Kubura uburinganire

7.Kumva bigoranye

Iyo muganga asuzuma umwana cyangwa umuntu mukuru areba ko afite uburwayi bw’umuhaha ashyingira ku bimenyetso ariko ashobora no gukoresha akuma  kabigenewe kareba imbere mu gutwi.

Ubuvuzi bw’indwara y’umuhaha

Iyo bavura indwara y’umuhaha ,bashyingira ku myaka y’umurwayi ,ubuzima bwe muri rusange ndetse bakareba ko nta bundi burwayi asanganywe

Nanone  bareba ko uburwayi bwe buhagaze.

Ubuvuzi ahabwa harimo

Imiti yo mu bwoko bwa antibiotic

Imiti igabanya ububabare

Hari n’igihe ,ubu burwayi buba bwarangije imbere mu gutwi bikaba binashobora gusaba ko wabagwa.

Ingaruka z’igihe kirekire indwara y’umuhaha iteza

1.Ubwandu bwayo bushobora gukwirakwira nahandi

2.Gutakaza ubushobozi bwo kmva burundu

3.Kuri bamwe cyane cyane abarwayi ubu burwayi bakiri bato amatwi yabo akangirika bashobora no kugira ikibazo cyo kutavuga

Izindi nkuru wasoma

https://ubuzimainfo.rw/niwibonaho-ibi-bimenyetso-uzamenye-ko-ushobora-kuba-urwaye-indwara-zumutima/

https://ubuzimainfo.rw/ibiribwa-bitandukanye-bibonekamo-vitamini-a-ku-bwinshi/

https://ubuzimainfo.rw/uritonde-kudasinzira-bihagije-byangiza-bwonko-bikabije-ndetse-bikaza-biherekejwe-nindwara-yo-kwibagirwa-bikabije/

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post