Ni ryari umwana atangirira guseka bwa mbere ?

Mu mwaka wa mbere w’amavuko ,intambwe zose umwana anyuramo mu gihe akura zisiga urwibutso .kuva mu kuvuka akarira,kugutangira gufata ibere bwa mbere ,kugutangira ibiryo bikomeye ,kugukambakamba ,guseka nibindi…

Buri ntambwe y’imikurire ni uburyo bwiza bwo kwiga no kurushaho kwegera umwana ku mubyeyi ngo amufashe gukura neza no gutera imbere mu bwenge.

Guseka ku mwana ni ikimenyetso cyuko ubwonko bwe bwakangutse ,bukaba bwaratangiye no kuryoherwa nibyo abona ,nanone burya guseka ni kimwe mu bintu abantu bakoresha bashaka gutanga ubutumwa runaka ,nko kugira ngo abantu babiteho nibindi..

Ni ryari umwana atangira guseka?

Urubuga rwa healthline rwandika ku nkuru zivuga ku buzima ruvuga ko guseka bitangira ku mezi atatu cg amezi ane bitewe n’umwana ariko ko bishobora no kurenga bikagera ku mezi atanu umwana ataratangira gusekera abantu bose abonye.

Uburyo butandukanye wakoresha ushaka gusetsa umwana

1.Kuvuga amajwi adasanzwe

Abana bakunda gusetswa naya majwi adasanzwe umubyeyi ashobora kuvuga nko gukomanya iminwa .kuvuza ubuhuha nandi asekeje.

2.Kubasoma no kubakorakora ku mubiri

Iyo umwana umusomye ku nda ,kubakora ku birenge no mu ntoki ,usa nubakorera ka massage ,birabashimisha cyane bikanatuma baseka.

3.Gukora udukino dusekeje

Umwana umaze umaze kumenya guseka ,burya bakunda gusetwa n’udukino duto duto ,kubereka utuntu tw’amabara menshi no kubereka udukinisho twizunguza.

Dore ibintu umwana w’amezi 4 akwiye kuba ashoboye gukora

1.Guseka

2.Gukurikiza amaso ibintu bigenda

3.Kureba abantu akamenya amasura asanzwe abona nkabo mu rugo akabatandukanya n’abandi bantu

4.Gukunda ko abantu bamukinisha

5.Kuba avuga y’amajwi y’abana

Dusoza

Ku mwana ,guseka ni icyiciro cyiza kigaragaza imikurire y’umwana ,kuri bamwe bishobora kuza kare ,abandi bigatinda ariko bury anta mubyeyi wagahangayikishijwe nuko umwana we yatinze guseka mu gihe bigaragara ko ibindi bipimo bigaragaza imikurire ye myiza .

Ariko aramutse afite ikindi kibazo ubona agaragazamo idindira mu mikurire ni byiza kubaza abaganga bazobeye mu buvuzi bw’abana. Umwana wese agira umwihariko we. Niyo mpamvu nibindi bipimo bikwiye kurebwaho.

Izindi nkuru bijyanye

Uburyo bwiza kandi bworoshye umubyeyi yafashamo umwana kugenda vuba

Wakora iki mu gihe umwana atwitswe n’ikintu kikamutera ubushye ?

Intungamubiri umubyeyi utwite akenera n’ingaruka nziza zigira ku mubiri n’umwana atwite

Ni ryari umwana amera amenyo ya mbere? ,Wakora iki mu gihe yatinze kumera amenyo?

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post