Wakora iki mu gihe umwana atwitswe n'ikintu kikamutera ubushye ?

Mu gihe umwana wawe atwitswe n’ikintu icyo ari cyose cyaba umuriro ,ibinyabutabire ,cyangwa umuriro w’amashanyarazi ugomba kwihutira gukora ibi bikurikira:

1.Mukure aho yahiriye ,byaba iruhande rw’imbabura ,mu mazi ashyushye yamumenetseho n’ahandi hose yaba yahiriye ,mwimure witonze umushyire ahatari ibyago.

2.Mwambure ibikomo ,imyenda yamuhiriyeho ,ubona imyenda inagoranye kuyikuramo ni byiza kuyikata ukoresheje umukasi ,

3.Wihuse niba yokejwe n’muriro cyangwa ibindi bintu bishyushye ,fata cya gice cyahiye ugishyire mu mazi akonje ,byaba byiza ari nko kuri robine amazi aza agenda ,ukabikora mu minota 20 ,ibi bigabanya gukwirakwira ku bushye n’ububabare.

4.Uramutse ufite igipfuko cyo kwa muganga cyabigenewe ugitwikiriza ku bushye ,ariko ntutume gifatamo cyane

5.Gerageza igice cyahiye ukizamure hejuru.

6.Ihutane umwana kwa muganga

Ibyo utagomba gukora

1.Wigerageza gukuramo umwenda wahiriye mu gisebe ,ahubwo reka bikorwe n’abaganga

2.Ntuzigere umena biriya bibyimba byuzuyemo amazi biboneka aho umuntu yahiye

3.Ntugasige ku bushye Barafu cyangwa amazi avuye muri Frigo

4.Wisiga amavuta cyangwa ifu ku gisebe cy’ubushye

5.Uramenye wisiga ku bushye imiti y’ibyatsi ndetse n’ubwoya

6.Nubona igisebe ari kinini ,ntuzakimaze mu mazi iminota 20 nkuko twabibonye kuko bishobora gutera umwana ubukonje

Dusoza

Ubushye bukunze kwibasira abana cyane cyane bageze mu gihe cyo gukambakamba ,aho baba bashaka gukubaganya ibintu byose ,muri ibi bihe ni byiza kugenzura buri kantu katera ubushye ndetse no gucungira hafi ibyo umwana akorakora.

Iyo umwana yahiye ,umubiri we utakaza ubushyuhe ku buryo bworoshye ,bityo ni byoza kumutwikira bihagije ,ndetse ukanarinda icyo gisebe cyahiye kuba cyajyamo imyanda ,kuko iyo igiyemo Mikorobi ziboneraho ,igisebe kikazamo amashyira ,kikanatinda gukira ,cyanakira kigasiga inkovu nini cyane.

Iyo ubushye bukize busiga inkovu ziteye zitya

Izindi nkuru wasoma

Uburyo bwiza kandi bwizewe bwo gukangura ubwonko bw’umwana muto

Intungamubiri umubyeyi utwite akenera n’ingaruka nziza zigira ku mubiri n’umwana atwite

Ingaruka gusinzira bigira ku bwenge bw’umwana muto

ni iki gishobora gutera umwana w’uruhinja w’umukobwa umaze igihe gito avutse kuba yava amaraso bisa naho yagiye mu mihango?

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post