Hatangajwe impamvu ituma ingeso yo gukunda imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije ihinduka ishyano kuyifite


Imwe mu nyigo yavuye mu bushakashatsi bwakorwe mu gihugu cy’ubuholandi yagaragaje impamvu ituma gukunda imibonano mpuzabitsina bikabije bishobora kuba ikibazo ,iyo mpamvu nuko umuntu yaba yishora muri ibyo bikorwa agamije kwirengangiza ikimwaro no n’akababaro yaba afite.





Ubwo Bwana Piet Van,Umunyeshuri mu cyiciro cya PHD muri Kaminuza ya Open University,yavuze ko ubwo yakusanyaga amakuru ku nsanganyamatsiko yanditseho igitabo gisoza amashuri cyari gishingiye ku gukunda imibonao mpuzabitsina cyane ,yabonye koi bi bihinduka ikibazo mu gihe ubikora aba agamije kwirengagiza cyangwa gutwikira ibibazo yaba afite nko agahinda ,ibibazo by’urushako ,ikimwaro nibindi..





Mu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 150,aho bagombaga gusubiza ibibazo bitandukanye ,birimo ibijyanye niimyitwarire bagira imbere  ikimwaro ,baharanira icyubahiro ,ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina yewe nuko bayikora.





Ibi byose bigahuzwa ,hakarebwa isano bifitanye ,muri aba bakoreweho ubushakashatsi harimo abagabo 10 bazwiho kutagira ingeso yo gukunda imibonano mpuzabitsina bikabije ndetse n’abandi 11 byari bizwi ko aka kageso bagafite ku buryo bukabije.





Bimwe mu bibazo byarimo ,ureba filimi z’urukozasoni ka ngahe mu cyumweru ?nibindi byinshi ariko byose birasa ku gukunda gukora imibonano mpuzabitsina.





Mu bisubizo byatanzwe byagaragaye ko abantu benshi bishoye mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina nko kwirengagiza amarangamutima mabi yaba yatewe n’ikimwaro ,guhemukirwa ,kunengwa nibindi ariko ikimwaro cyiza ku mwanya wa mbere .icyaba cyagiteye cyose.





Akenshi abahanga bagaragaza ko kwishora mu bikorwa by]ubusambanyi cyane cyane ku bagabo biterwa no kutanyurwa n’abashakanye ,imihangayiko nibibazo by’ubuzima bitandukanye ,bigakorwa arinko kwiyibagiza no kwirengagiza ibyo bibazo.





Nanone hari ubndi bushakashatsi bwavuze ko abantu benshi baba bafite ubu burwayi bwo gukunda imibonano mpuzabitsina ariko bikaba hari abo birenga bikagera ku kigero cy’uburwayi bwo mu mutwe ,aho nyiri ku burwara aganzwa n’intekerezo zo gusambana





Bamwe muribo bakaganzwa n’ibikorwa byo kwikinisha,gusambanira mu ruhame ,kwicuruza ,no kwambara ubusa ku karubanda bagamije kureshya abandi ,ibi ariko bikaba bishobora kubaviramo ibibazo bitandukanye.





Izindi nkuru wasoma





https://ubuzimainfo.rw/ibimenyetso-biranga-umuntu-wabaswe-no-gukunda-igitsina/





https://ubuzimainfo.rw/sobanukirwaindwara-ya-nymphomania-yo-gukunda-imibonano-mpuzabitsina-ku-kigero-gikabije/





https://ubuzimainfo.rw/amayeri-atandukanye-wakoresha-ukamenya-ko-umusore-mukundana-agukunda-byukuri/


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post