Amayeri atandukanye wakoresha ukamenya ko umusore mukundana agukunda by’ukuri


Amayeri atandukanye wakoresha ukamenya ko umusore mukundana agukundaby’ukuri
Muri iyi minsi bigora abakobwa  kumenya neza koko niba umusore bakundana abirimo neza ,Atari ukumutera umwanya ,agamije ko  baryamana gusa kandi nta gahunda ifatika arafata yo gushinga urugo

Ibyo bikaba ikibazo cyo gutandukanya umusore ufite gahunda n’umusore wibereye mu mikino ya cyana,muri iyi nkuru tukaba tugiye kuvuga ku mayeri wakoresha ukamenya  ko umusore agukunda by’ukuri kandi ko agufiteho gahunda yo kubaka no gushyinga urwanyu.

1.Mubeshye ko utwite

Niba mwarigeze gukora igikorwa cy’urukundo ,ububuryo wabukoresha aho wamubwira ko wumva utwite ,hanyuma ukamubaza icyo wakora .

Umusore utagufiteho gahunda ,ikintu cya mbere aba atifuza n’ukumva  ko utwite .dore cyane cyane ko aba yumva mwahuzwa n’irari gusa ,ntaba yifuza ko mwahuzwa n’amaraso

Iyo atagukunda ahita ashaka uburyo yakwicaho ,aho agabanya inshuro yaguhamagaraga ,wanamuhamagara rimwe na rimwe ntayifate , za ndagukunda n’amagambo aryoshyashya ,ntiyongera kuyakubwira

Ariko umusore ugufiteho gahunda n’umubwira ko utwite ,azakubwira ko mwashakira igisubizo hamwe kandi adatmye umwara mu bandi ,aza kwegera akumvishe mwabana ,yenda nubwo igihe mwapanze cyaba gihindutse ariko ubona ari umugabo uahmye kandi ugufiteho gahunda.

2.Mwangire ko muryamana ,nabigusaba

Niba muhujwe n’imibonano mpuzabitsina gusa ,ndavuga niba icyo agamije gusa ari ukwimara irari nta rukundo rurimo n’umuhakanira kabiri gatatu ,uzaboana ibyo gukundana nawe yabivuyemo

Ntazakomeza kukwitaho no kuguhamagara kenshi ahubwo uzabona agenda ahinduka ,uwo uzamwihorere nta gahunda ye ahubwo yaruwo kugutera umwanya gusa.

3.Musabe ko yakwerekana iwabo ndetse nawe ukamujyana iwanyu

Burya umusore utagukunda ,ntiyakundsa ko ajya kukwerekana iwabo mu gihe yumva nta rukundo ruhagije yiyumvamo

Ahubwo ashobora ku kwereka inshuti ze ariko ntiyakwemera ku kwerekana ku babyeyi be,

Umusore ugukunda by’ukuri aba atewe ishema no kukwerekana mu muryango we ndetseahanini ninawe ubikwisabira ,niba ukundana uri umukobwa ukaba udashaka umusore wo kugutera umwanya ukoze aya mayeri byagufasha gusobanukirwa n’imigambi uwo mukunzi wawe agufiteho.

Izindi nkuru wasoma:

Akamaro ko kuryama wambaye ubusa Burya birinda nubugumba ku bagabo

Ubusesenguzi:Ubuzima bufite intego

Ubushakashatsi bugaragaza umwana wabyawe n’umubyeyi wakingiwe Covid-19 mu gihe atwite ashobora kuvukana ubudahangarwa busa nubwo urukingo rutanga

Burya kurya Tungurusumu bigabanya ibyago byo gufatwa n’indwara z’ubusaza sobanukirwa na byinshi kuri Tungurusumu



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post