U Rwanda ku isonga muri Afurika y’Iburasirazuba mu gukingira umubare munini w’abantu benshi

U Rwanda rukomeje kuza imbere mu bihugu bya Afurika bimaze gukingira umubare munini w’abaturage ,Mu mibare yatangajwe y’uburyo ikingira rihagaze ku isi yose byagaragaye ko u Rwanda rwanikiye mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mu gukingira abantu benshi hagendewe ku ijanisha ry’abaturage bakingiwe.

Mu Rwanda ingamba zo gukumira ubwandu bushya bwa Koronavirusi bwahawe izina rya Omicron zarakajijwe ndetse zimwe mu ngamba ntizijenjekera umuntu utarikingije aho gutega imodoka iva cyangwa ijya mu ntara ugomba kwerekana icyemezo  cyuko wakingiwe,kwinjira mu tubari ,mu ma Resitora no mu bikorwa bihuza abantu benshi nko gusezerana nabyo ugomba kuba warakingiwe.

Abantu benshi bakaba biteze ko izi ngamba zizakangura abantu benshi bari bagiseta ibirenge ,bagatangira kwikingiza ,dore ko hanashizweho amasite menshi yo gukingira kugira ngo byegerezwe ababikeneye.

Mu mibare yatangajwe n’ikigo cya our World in Data ,gitangaza imibare yabamaze gukingirwa ku bufatanye n’ibihugu ndetse n’inzego z’ubuzima zishamikiye ku gashami ku muryango w’abibumbye gashinzwe ubuzima ka OMS. Iyi mibare ivuga ko ku isi yose hamaze gutangwa inkingo zigera kuri miliyaridi 8.81 ,abamaze gukingirwa ku buryo bwuzuye ni ukuvuga ababonye  Doze ebyiri z’urukingo ni 3.77 ,ijanisha ku bakingiwe ku isi yose ni 48.3% hagendewe ku mubare w’abatuye isi.

Mu bihugu biteye imbere nka Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse no mu bihugu by’I Burayi bamaze kugera kure batanga Doze ya gatatu yo gushimangira inking zatanzwe.

M mibare yatangajwe ku munsi w’ejo n’ikinyamakuru cya  New Tork Times kivuga ko igihugu cya  Leta zunze ubumwe z’abarabu (UAE) aricyo kiza ku isonga mu kugira umubare munini w’abakingiwe ,hagendewe ku ijanisha rusange abakingiwe ku buryo bwuzuye muri ikigihugu ni ku kigero cya 92%

Ikinyamakuru cya US News cyatangaje ko mu mibare cyabonye kandi cyizeye ,Gibraltar ariyo iza ku mwanya wa mbere mu gutanga inking ku buryo bwuzuye ni ukuvuga Doze ebyiri kuri buri muntu ku ijanisha rya  97,5% naho leta zunze ubumwe z’abarabu zo ku bantu bakingiwe rwaba urukingo rumwe cyangwa inking ebyiri ni ku ijanisha rya 99%.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima rya OMS ritangaza ko binyuze muri gahunda yaryo ya COVAX bari gukora ibishoboka byose ngo umugabane wa Afurika ubashe kubona inking zihagije ,uyu mugabo wa Afurika niwo uza inyuma mu gukingira umubare muto w’abaturage wabo .

Uko muri Afurika y’Iburasirazuba bihagaze

Mu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu gukingira abantu benshi mu mibare yatangajwe ku munsi wejo tariki ya 22 Ukuboza 2021 ,ivuga ko abagera kuri 5.036.149 bahawe inking zombie naho abagera kuri 7.381.799 bahawe Doze imwe y’urukingo ,iyi ikaba ari imibare iri hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu. Mu mibare yatangajwe na Our World  in data ivuga ko u Rwanda rumaze gukingira ku buryo bwuzuye ku ijanisha rirenga 35% hagendewe ku baturage bose.

Mu mibare yatangajwe na Our world in data ivuga ko igihugu cya Uganda kimaze gutanga doze milioni 9.76 muri rusange ,abakingiwe ku buryo bwuzuye ni miliyoni 1.41 bishizwe ku ijanisha ry’abaturage bose ni ku ijanisha rya 3.1% nibo bamaze kubona gukingirwa byuzuye.

Igihugu cya Repubulika ya Tanzaniya kimaze gukingira ku buryo bwuzuye abantu bagera ku bihumbi 886 iyo bashizwe ku ijanisha ry’abaturage bose ni 1.5% bamaze gukingirwa gusa

Igihugu cya Burundi mu mibare yatangajwe na Our World in Data igaragaza ko Leta y’U Burundi imaze gukingira abantu 6.086 gusa ,abamaze guhabwa gukingirwa ku buryo bwuzuye ni 2.076,bikaba bivugwa ko igihugu cy ‘U Burundi kiza mu myanya ya nyuma mu bihugu bimaze gukingira abantu bake ku isi

Igihugu cya Kenya kimaze gukingira abantu bangana na miliyoni 8.91  ,abamaze gukingirwa ku buryo bwuzuye ni miliyoni 3.59 ni ukuvuga ijanisha rya 6.7%  hagendewe ku mubare w’abaturage bose bagomba gukingirwa.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo byatangajwe ko imaze gukingira abantu bangana n’ibihumbi 264 ,abahawe inking ku buryo bwuzuye ni 85.665 ,bishizwe ku ijanishanisha ry’abaturage bose ni 0.1%

Umusozo

Inkingo  ni buryo bumwe bwo guhangana n’ubukana bw’iyi virusi ya koronavirusi igenda yihinduranya ,abahanga bavuga ko byibuze abaturage bose baba bagomba gukingirwa ku kigero cya 60% ,OMS ivuga ko gukingira byonyine bitazahagarika iki cyorezo cya koronavirusi ahubwo hakenewe ingamba zikomatanye zo guhashya no kugabanya ikwirakwira ry’iyi virusi

Mu bihugu byoze urukingo ntirugurishwa kandi bivugwa kurwiteza ari ubushake ariko ku nyungu zawe ndetse no ku nyungu z’umuryango rusange ni ngombwa kwikingiza no gukurikiza ingamba zose zashizweho

Izindi nkuru wasoma:

Covid-19: Amakuru yizewe ku bwandu bwa Omicron

Sobanukirwa : Byinshi ku muti wa Molnupiravir wagaragaje ubushobozi bwo kuvura uburwayi bwa Covid-19

Ni kigero kingana iki uburwayi bwa COVID-19 bwangiza ibihaha by’umuntu wayirwaye akaremba?Covid-19: Amakuru yizewe ku bwandu bwa Omicron

Byinshi byagizwe ubwiru ku muti wa Favipiravir wifashishwa mu kuvura indwara ya Covid-19

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post