Sobanukirwa: indwara ya Autism ,itera imyitwarire idasanzwe ku bana n'ibibazo mu mibereho yabo ya buri munsi

Indwara ya Autism ni indwara itera abana ku buryo budasanzwe aho bibagora ku bana n’abandi ,umwana akagorwa no kuvuga nibindi bibazo byinshi bijyanye n’imyitwarire idasanzwe.

Ikigo cya Amerika gishinzwe kugenzura indwara z’ibyorezo kivuga ko muri Leta  zunze ubumwe za Amerika abana umwana umwe ku bana mirongo ine na bane aba afite iyi ndwara ya Autism.

Indwara ya Autism ikaba irangwa n’uruhurirane rw’ibimenyetso bitandukanye birimo ibibazo mu igogora ,kugorwa no kubana no kwisanzura mu bandi ,hari abagira ibibazo by’ubwonko ,kunanirwa kuvuga no kwisanzura ,indwara z’agahinda ,kunanirwa kwibanda ku kintu ndetse nibindi byinshi ariko buri mntu wese akaba agira umwihariko we bitabaye ngombwa ko agaragaza ibimenyetso byose.

Mu mwaka wa 2013 ,Ihuriro ry’abaganga b’indwara zo mu mutwe bahurije hamwe ibimenyetso bitandukanye biranga uburwayi bwa Autism babiha izina rya Autism Spectrum disorder (ASD) 

Urubuga rwa Autismspeaks.org ruvuga ko mu mikurire y’umwana kuva avutse  kugeza abaye m kuru ,aho ibimenyetso bya Autism bigaragaye ,hari utumenyetso duto twakwereka ko umwana wawe ashobora kuzagira ikibazo cya Autism ,bikaba byagufasha kugira ubufasha waha umwana wawe amazi atararenga inkombe.

Ibimenyetso bya Autism hashingiwe ku myaka umwana afite

Ibimenyetso bya Autism hashingiwe ku myaka umwana afite
Indwara ya Autism itera kwigunga ku bana no kutagira ubushake bwo gukina nabandi

Muri rusange umwana agaragaza ibimenyetso bya Autism ku myka 2 cyangwa imyaka 3 ariko abana bose siko bagaragaza ibimenyetso ariko mu gihe ubonye bimwe muri ibi bikurikira ni byiza gusuzumisha umwana wawe ku baganga bazobereye mu buvuzi bw’abana.

Ku mezi atandatu                              

Mu gihe abandi bana baba batangiye gusekera buri muntu wese kandi banamwishimiye ,umwana ufite uburwayi bwa Autism ,ntabwo aseka ,cyangwa ukabona biba rimwe na rimwe ,ubona nta byishimo bisesuye bimugaragaraho ndetse akenshi ukabona adashaka guhuza amaso n’abantu bamuteruye kabone niyo byaba ari ababyeyi be.

Ku mezi icyenda

Umwana ugeze kuri aya mezi aba ashimishije ,uraseka nawe agaseka ,yakumva uturirimbe tw’abana akavuga muri za ndimi z’abana nibindi ariko umwana ufite uburwayi bwa Autism ubona rwose ibintu byose ntacyo bimubwiye ,ukora utuntu two kumukinisha no umusetsa ukabona ntibimukoraho.

Ku mezi Cumi n’abiri

Muri iki gihe umwana aba avuga amagambo amwe namwe ,ukabona ni umwana ushimishime wamugara mu izina ukabona yiyizi neza ,arikoumwana ufite indwara ya autism ntabwo aba avuga ,umuhagara mu izina ntiyitabe yrwe ntanakebuke ngo ubone ko arizi ,uzamura urutoki ngo umwereka akantu ukabona ntacyo bimubwiye .

Ku mezi Cumi n’atandatu

Umwana ugeze kuri aya mezi aba avuga ,agenda  ariko umwana ufite indwara ya Autism aba avuga amagambgo make ,cyangwa ataratangira no kuvuga.

Ku mezi Makumyabiri n’ane

Umwana ufite uburwayi bwa Autism kuri aya mezi ubona ataramenya kuvuga ,ndetse no kwegeranya amagambo abiri afite igisobanuro bikamugora ,wamubwira ngo asubiremo amagambo uvuze nabyo bikamugora .

Ku mezi Mirongo itatu

Kutajya mu mikino yo kwigana ibintu nko guheka abana ku bana b’abakobwa ,kubaka ku bana b’abahungu nindi isa nayo

Ku mezi mirongo itandatu

Kunanirwa gukina imikino yo kwigana ibyo abandi bakora

Dore ibimenyetso by’uburwayi bwa Autism hatitawe ku myaka

Dore ibimenyetso by’uburwayi bwa Autism hatitawe ku myaka
Hari ibimenyetso bitandukanye umwana ufite uburwayi bwa Autism agaragaza

Muri rusange hari ibimenyetso by’indwara ya Autism ku myaka iyo ariyo yose ,bikaba byakwereka ko umwana afite uburwayi bwa Autism ku myaka yose yaba afite ,bidasabye ibipimo by’abaganga ahubwo ukareba umwana gusa ugahita ubona ko afite ubu burwayi .

1.Gutakaza ubushobozi bwo kuvuga neza no kwisanzura

2.Kugorwa no ku bana n’abandi

3.Kwirinda guhuza amaso n’abandi

4.Kunanirwa gusoma no gusobanukirwa n’amarangamutima y’abandi

5.Kwigunga no kunyurwa no kuba wenyine

6.Kudidimanga mu gihe avuga

7.Kutajyana n’impinduka zigezweho ,akagorwa no kubahiriza izo mpinduka.

8.Gukunda ibintu bike bishoboka

9.gukunda  imikino mike cyane harimo nko kuzenguruka kuriya abana bakina muzunga nindi mike cyane

10.Kwitwara bidasanzwe imbere y’urusaku ,impumuro ,uburyohe cyangwa ububihe  ,urumuri cyangwa amabara.

11.Kwibagirwa cyangwa gutakaza ubumenyi bw’ibintu bigeze kugira.

Hari indi myitwarire umwana ahoramo yakwereka ko afite uburwayi bwa Autism muriyo twavuga

1.Guhora atondekanya ibintu ,ukabona yamara n’umunsi aribyo yikorera gusa

2.Guhora hari ikintu akora nka mbere yo kuryama cyanggwa mbere yo kujya ku ishuri ukabona wagira ngo icyo kintu nicyo kimuha umurongo.

3.Gusubiramo amagambo abandi bavuze ,akamara umwanya munini ayasubiramo

4.Kurakazwa n’utuntu duto duto

5.Kwita ku kantu kamwe nko kugikinisho cye ,ugasanga yitaye nko ku mapine y’akagare cyangwa akamodoka ke gusa ,cyangwa ugasanga yitaye ku tugore cyangwa agatwe k’igipupe cye gusa.

6.Hari n’igihe ubina afitiye gusa nk’urukndo umuziki kandi rudasanzwe

7.Guhorana uburwayi bwa Constipation

8.Kubona agira ubwoba bwinshi cyane cyangwa nta na buke agira

9.Kurya bidasanzwe

10.Gusinzira bidasanzwe

Uburyo basuzuma indwara ya Autism

Uburyo basuzuma indwara ya Autism
Imyitwarire y’umwana no kuba imwe mu mikorere y’umubiri we yaratinze byakwereka ko afite indwara ya Autism

Kubera ko indwara ya Autism idapimirwa mu maraso cyangwa mu indi kizamini cyafatwa ku mubiri nka amaraso ,inkari ,amacandwe nibindi biragoye ko wamenya ubu burwayi uri umuntu udasobanukiwe n’imyitwarire iranga umuntu ubufite.

Kuri benshi ibimenyetso bya Autism bitangira kwigaragaza ku mezi 18 ,abandi ku  myaka  2 aho ubona umwana yaratangiye kugaragaza bimwe mu bimenyetso by’ubukererwe mu mikurire y’ubwonko bwe no mu mikorere y’umubiri ugereranyije n’abandi ban abo mu kigero cye.

Ibi bituma abana bafite ubu burwayi batinda kubona ubuvuzi kandi byarabagizeho ingaruka zitandukanye mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ubuvuzi bw’Indwara ya Autism

Ubuvuzi bw’Indwara ya Autism
Ubuvuzi bw’indwara ya Autism buragoye kandi busaba kubuha umwanya no kwihangana

Kuza ubu nta buvuzi buzwi bw’indwara ya Autism ,ikinyamakuru cya healthline cyandika ku nkuru zivuga ku buzima kivuga ko Ubuvuzi butangwa ari ugufasha umwana kwiyongera mu mikurire ye no mu mikorere hakangurwa ubwonko bwe ngo atere imbere mu mikorere nk’abandi bana ,

Uko umwana ahabwa ubufasha akiri muto niko no gutera intambwe yerekeza ku gukira byihuta ,mu buzi bw’iyi ndwara ,umwana ahabwa urubuga rusesuye rwo kuvuga no kwigishwa amagambo mashya kugira ngo amenye kuvuga neza kandi ibi bikaba biteza imbere imikorere y’ubwonko bwe.

Umwana amenyerezwa ku bana n’abandi ,gukina n’abandi aho ageragezwa ahabwa byinshi bibasha gushitura no gukangura ugushaka kwe.

Impamvu  zongera ibyago byo kuba wabyara umwana ufite indwara ya Autism

Impamvu  zongera ibyago byo kuba wabyara umwana ufite indwara ya Autism

Kugeza ubu nta mpamvu nyamukuru itera uburwayi bwa Autism yagaragajwe n’abahanga ahubwo bavuga ko ubu burwayi hari ibintu bitandukanye byongera ibyago byo guhura nabwo aribyo

1.Kuba mu muryango hari abandi bafite ubu burwayi

2.Abana bavukana n’abakuru babo bafite ubu burwayi

3.Abantu bafite ku turemangingo sano agace ka X kadafite imbaraga

4.Kunywa imiti ivura indwara y’igicuri nka Valproic acid ndetse na thalidomide mu gihe utwite bikongerera ibyago byo kubyara umwana ufite iki kibazo.

5.Umwana wagize ibibazo byo kubura umwuka uhagije mu kuvuka kwe

6.Abana bavutse ku babyeyi bashaje (bakuze cyane)

Ingaruka z’igihevindwara ya Autism igira mu bireho ya muntu

Ingaruka z’igihevindwara ya Autism igira mu bireho ya muntu
Abana bafite indwara ya Autism babaho nk’abandi bana kandi bakagira ubuzima bwiza

Umuntu ufite uburwayi bwa Autism ashobora kugaragaza ingaruka z’igihe kirekire zirimo

1.Kunanirwa cyangwa kugorwa no kwiga

2.Kugorwa no kubana n’abandi

3.Guhorana umunaniro

Izindi nkuru wasoma:

Wakora iki mu gihe umwana atwitswe n’ikintu kikamutera ubushye ?

Uburyo bwiza kandi bwizewe bwo gukangura ubwonko bw’umwana muto

Intungamubiri umubyeyi utwite akenera n’ingaruka nziza zigira ku mubiri n’umwana atwite

Ni ryari umwana amera amenyo ya mbere? ,Wakora iki mu gihe yatinze kumera amenyo?

Ni ryari umwana muto ahabwa amazi yo kunywa?

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post