Mu mibare irimo gutangazwa na Minisiteri y’ubuzima irimo iragaragaza iyongera ridasanzwe ry’abarwayi bashya ba Covid-19 aho nko ku munsi wejo tariki ya 24 Ukuboza hatangajwe abarwayi bashya bagera kuri 629.
Minisiteri y’Ubuzimaikaba yaratangaje ko ubwoko bushya bwahawe izina rya Omicron bwageze mu Rwanda ndetse hagashyirwaho ingamba zo kugabanya ikwirakwira rya rya Covid-19 ahho abantu banakanguriwe kwikingiza ku bwinshi .
Minisiteri y’ubuzima yatangaje mu itangazo risohoka buri munsi rigaragaza imibare uko ihagaza ,rigaragaza ko mu minsi 7 ishize mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi bagera ku 2.616 .iki cyorezo kikaba kirimo kwiyongera nubwo bwose izi ngamba zakajijwe
Umubare w’abapimwa ku munsi wariyongereye ndetse izi serivisi zegerezwa abantu ku buryo bushoboka ,igiciro cy’amafaranga cy’abipimisha cyaragabanijwe ,nko ku munsi wejo hafashwe ibipimo bigera ku 17.813 muri ibyo bipimo nibyo byabonetsemo abarwayi bangana na 629 aho umubare munini w’abandura biganje muri Kigali abagera kuri 400 bose babonetse i Kigali gusa.
Mu minsi 7 Ishize umuntu umwe niwe wahitanywe na Covid-19 ariko abajya mu bitaro bariyongereye ugereranyije no mu kwezi kwa 11 ndetse no mu ntangiro z’uku kwezi kwa 12,,byatangajwe mu minsi irindwi abajyanywe mu bitaro bagera kuri 56.
Ubukangurambaga bwo guterwa urukingo bwa Covid-19 bwarakajijwe ndetse mu mabwiriza yashizweho yima abatarikingije bumwe mu burenganzira ,ubu mu Rwanda abantu bagera kuri 7.556.466 bahawe urukingo rwa Covid-19 naho abagera kuri 5,313,421 bakingiwe ku buryo bwuzuye ,iyi mibare ikaba igaragaza ko u Rwanda rukataje mu gukingira ndetse rukaba rurusha ijanisha rinini ry’abakingiwe ibihugu byinshi byo muri Afurika no ku isi muri rusange.
Muri iyi minsi mikuru ,Polisi y’igihugu binyuze ku muvugizi wayo ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima cya RBC barakangurira abantu kutirara muri ibi bihe by’iminsi mikuru ,bahabwa ubutumwa ko icyorezo gihari kandi ko bagomba gukaza ingamba no kubahiriza amabwiriza yashizweho.
Izindi nkuru wasoma
Covid-19:Igihugu cya Isiraheli cyabimburiye mu kwemeza itangwa ry’urukingo rwa kane rwa covid-19