Covid-19:Igihugu cya Isiraheli cyabimburiye mu kwemeza itangwa ry'urukingo rwa kane rwa covid-19

Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Isiraheli yatangaje ko igihugu cye kigiye gutangira gutanga urukingo rwa kane rwo gushumangira ,mu rwego rwo guhangana n’ubukana bwa Virusi nshya ya Omicron .

Ibi bikazatangirira kubakora mu nzego z’ubuvuzi n’abantu barengeje imyaka 60 y’amavuko ,mu minsi yashize nanone Igihugu cya Isiraheli ninacyo cyabaye mu bya mbere byatangiye gutanga Doze ya gatatu yo gushumangira .

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cya times of israel kivuga ko Minisitiri w’intebe bwan Bennett Naftali yatangaje ko iyi nama bayigiriwe n’abahanga mu nzego z’ubuzima mu rwego rwo guca intege iyi virusi ya Omicron.

Mu gihugu cya Isiraheli hatangajwe ko bafite abarwayi b’ubwandu bushya bwa Omicro barenga 341 ,muri rusange abarwayi bose hateranyijwe n’abafite ubwandu bwa Delta bagera kuri 903.

Abantu bagera kuri 4 mu minsi 7 ishize bamaze guhitanwa na Covid-19 ,harimo umugore w’imyaka 68 wakekwagaho kuba fite ubwandu bushya bwa Omicron ariko bikaza kugaragara ko ahubwo yari afite ubwandu bwa Delta .

Muri rusange mu gihugu cya Isiraheli ,abagera kuri 1.358.040 bagaragaweho n’ubwandu bwa Covid-19 ,muribo abagera kuri 8.235 yarabahitanye ,inkingo zimaze gutangwa mu gihugu hose zingana na 13.528.822

Bwana Nadav Davidovitch,Umuyobozi mukuru muri kaminuza ya Ben Gurion ,ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa BBC yamubwiye ko inkingo zizewe kandi umutekano wazo udakwiye gushidikanywaho bityo ko nta kibazo bakwiye kugira cyo gufata urukingo rwa kane.

Abantu barenga 70% mu bayisiraheli bamaze gukingirwa ku buryo bwuzuye naho abarenga 45% bahawe na Doze ya gatatu yo gushumangira ,nta gushidikanya igihugu cya Isiraheli kiri mu bya mbere bimaze gukingira abantu benshi.

Mu kwezi kwa Cumi na Kumwe ,Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu yari yatangaje ko abana bato bafite imyaka itanu nabo bagomba gukingirwa.

Ubwo byatangazwa ko hadutse ubwoko bushya bwa Omicron ,leta ya Isiraheli yahise ifata ingamba zo gufunga imipaka yayo ndetse abaturage bayo babujijwe kujya mu bihugu biri ku rutonde rw’umutuku harimo n’ibihugu nka Ubufaransa ,Ubwongereza Esipanye ,ndetse nibindi byinshi.

Izindi nkuru wasoma:

Covid-19: Amakuru yizewe ku bwandu bwa Omicron

Ibimenyetso byakwereka ko ushobora kuba ufite indwara y’agahinda gakabije

Kanguka: Hari byinshi tutabwiwe ku ndwara ya Diyabete ,Sobanukirwa n’impamvu iyi ndwara igiye kurimbura isi

RBC yatangaje uburyo butandukanye wabonamo icyemezo cyuko wipimishije

Shyira amatsiko ku rukingo rwa Pfizer/Biontech ruri gukoreshwa bakingira Covid-19

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post