Kanguka: Hari byinshi tutabwiwe ku ndwara ya Diyabete ,Sobanukirwa n’impamvu iyi ndwara igiye kurimbura isi

Indwara ya ni imwe mu ndwara zihangayikishije kandi ikomeje kwiyongera ku muvuduko  uri hejuru ari nako ihitana benshi , Diyabete ikaba ari indwara y’igisukari  ikura iri zina  ku buryo  umubiri unanirwa kugenzura ikigero cy’isukari ku buryo bunoze ,isukari ikaba nyinshi mu maraso ndetse no mu nkari ukayisangamo

Kuva mu mwaka wa 1980 kugeza mu mwaka wa 2014 ,mu gihe kitarenze imyka 25 ,Abafite indwara ya Diyabete bikubye inshuro  zigera kuri 4,  aho bavuye kuri miliyoni 108 bakagera kuri miliyoni 422 ,(byatangawe na OMS ) iri rikaba ari izamuka ridasanzwe mu mateka ku ndwara itandura.

Kuva mu mwaka wa 2000 kugeza mu mwaka wa 2016 ,abantu bahiatnywa na Diaybete bari munsi y’imyaka bagiye biyongera ku kigero cya 5% nubwo bwose ubuuvuzi bwayo bwagiye butera imbere ariko yakomeje gutwara ubuzima bwa benshi.

Mu mwaka wa 2019,OMS yatangaje ko Diyabete yari ku mwanya wa 9 mu ndwara zikomeje guhitana ubuzima bwa benshi ku isi ,imfu zigera kuri miliyoni 1,5 muri uwo mwaka zatewe na Diyabete .

Ibaze nawe: Kuberiki iyi ndwara bavuga ko itandura ikomeje kwisasira benshi kurusha n’indwara z’ibyorezo?

Isura ya Diyabete yejo hazaza

Ihuriro rya International Diabetes Federation (IDF) riteganya ko mu mwaka wa 2030 ,abarwayi ba Diyabete bazaba bageze kuri miliyoni 438,

Mu nyigo yakozwe n’ikigo cya Amerika gishinzwe indwara z’ibyorezo cya CDC,yagaragaje ko mu mwaka wa 2050 ,umunyamerika umwe kuri batatu ashobora kuba azaba afite indwara ya Diyabete

Mu mwaka wa 2000 ,Abanyamerika bari bafite uburwayi bwa Diyabete bari miliyoni 11 gusa ariko biteganyijwe ko mu mwaka wa 2030 ,abagera kuri miliyoni 29 bazabga bafite indwara ya Diyabete ,izamuka ridasanzwe rya 165%

Ibaze nawe: Ni ukuberiki igihugu nkiki gifite ubuvuzi buteye imbere ku isi kizaba gifite izamuka rimeze ritya ,ubwo wibaza ko mu bihugu bikennye bizaba bimze bite?

Imvano ya byose (Ishyano rijya gutangira)

Kuva mu myaka ya za 1960 ,abahanga mu buvuzi batangiye gukora ubushakashatsi ku cyaba gitera indwara z’umutima ,cyane cyane Dore ko igihugu cya Amerika cyarimo gitera imbere ku muvuduko udasanzwe ,

Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi ,Amerika yazamutse mu bukungu cyane ndetse n’abahanga bakomeye niyo bari bari n’abandi barahungiyeyo kubera intambara zabiyogozaga mu bihugu byo mu burayi n’ubudage

Agatsinda k’abaganga baje gutangaza ko bavumbuye ko impamvu iri gutuma indwara z’umutima ziyongera cyane ari uko abanyamerika baryaga ibiryo byuzuyemo amavuta ku kigero kiri hejuru ,aho byari bigeze mu myaka  1970,

Nyuma gato ikigo gishinzwe gukumira indwara z’ibyorezo muri Amerika (CDC) cyahise gishyiraho amabwiriza yo kugabanya amavuta akoreshwa ndetse n’inganda zakoraga ibiribwa zitegekwa guhagarika ikoreshwa ry’amavuta n’ibinure mu kongera uburyohe mu byo bakora

Ubwo ba nyiri zi nganda bahise bashaka ikindi gisubizo cyo kongera uburyohe mu byo bakora kugira ngo abakiriya batabizinukwa ,iisubizo cyari isiariye ku isukari

Mu myaka ya 1975 ,isukari yatangiye konerwa mu binyobwa ,mu biribwa nibindi byinshi cyane abantu barimo bakoresha , arina bwo Umuhanga witwaga Dr Yudkin yagaragaje ko aubwo isukari ariyo mbi no kurusha amavuta ,ariko iyi mpuruza yatanze ntiyumviswe na CDC ubwayo yabaye nkaho ibyirengagije,

Ariko ibi byatewe nuko  ba Nyiringanda zikora ibiribwa ari nazo zakoreshaga yo masukari ku bwinshi bagiye batanga amafaranga menshi ku bushakashatsi ndetse bivugwa ko hari abahawe amafaranga ngo batangaze ko nta ngaruka ikoreshwa ry’isukari ryarimo guteza , kandi nanone ibi byatijwe umurindi nuko Dr Yudkin nta bihamya n’ibimenyetso yagaragaza  bifatika .

Kubera ikoreshwa ry’isukari nyinshi mu buzima bwa buri munsi ,mu myaka za 1980 ,indwara ya Diyabete yatangiye gutumbagira cyane ndetse abantu barumirwa .

Impano yatanzwe n’Imana ivuye mu kimasa

(Ubuvumbuzi bw’umuti wa Insuline)

Mu mwaka wa 1921 ,nibwo umuti wa Insuline wari waravumbuwe na Bwana Sir Frederick  Banting afatanyije na Bwana JJR Macleod Muri Kaminuza ya Toronto ariko waje gutunganywa neza na Bwana James B Collip.

Mbere yuko uyu muti uvumburwa ,ubundi umurwayi wa Diyabete ntiyapfaga kurenza imyaka ibiri Atari yapfa ,aba bagabo muri ibyo bihe uwo muti bakoze wari igitangaza ndetse warengeye ubuzima bwa benshi kugeza ubu

Ubu imyaka  100 irashize umuti wa insulin uvumbuwe kandi uko wavumbuwe nta byinshi urahindurwaho ,kubera uyu muti amamiliyoni y’abantu baratabawe abandi ubuzima burisunika.

Leonard Thompson ,umwana w’imyaka 14 waruri mu marembera agiye guhitanwa n’indwara ya Diyabete niwe wageragerejweho umuti wa insulin wakozwe bwa mbere ,byaje kugaragara ko nyuma y’amasaha 24 ,isukari yari nyinshi mu maraso ye yari yagabanutse ,gusa yari yazanye akabyimba aho bamuteye .

Mu kwezi kwa mbere tariki ya 23 ,1922,nyuma y’iminsi mike ,Leonard atewe Doze ya mbere ya insulin nibwo yatewe Doze ya kabiri maze isukari ye ako kanya ihita ijya ku kigero cyiza ,muri uwo munota ninabwo paji y’amateka mu buvuzi yahise yiyandika.

Ibaze nawe: Iyo umuti wa insulin utavumburwa ubu biba bimeze bite ?

Ikiguzi cya Diyabete

Byatangajwe ko indwara ya Diyabete yo yonyine itakazwaho akayabo ka miliyaridi 825 z’amadolari ya Amerika buri mwaka ,

Ibi byavuye mu bushakashatsi bwakorewe ku isi yose bukorwa kuri diyabete ,bwakozwe na Kaminuza yo mu bwongereza ya London Imperial College ifatanyije na Kaminuza ya Harvard.

Ikigo cya CDC cyatangaje ko kuri buri dlari rimwe mu madolari ane akoreshwa mu buvuzi riba ryakoreshejwe mu buvuzi bw’indwara ya Diyabete

Ikiguzi cy’ubuvuzi bwa Diyabete mu gukora imiti  no kwita ku barwayi bayo kirahenze ku buryo bishoboka ko binarenga uyu mubare watangajwe .

Ingaruka indwara ya Diyabete itera ku muntu uyirwaye

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima rya OMS rivuga ko umurwayi wa diyabete aba afite ibyago byo kwibasirwa n’uburwayi butandukanye

1.Aba afite ibyago byikubye inshuro eshatu byo kurwara indwara z’umutima ugereranyije n’umuntu utayirwaye.

2.Aba afite ibyago byo kugenda gake kw’amaraso atembere mu mubiri kandi akaba afite ibyago biri hejuru byo kwangirika kw’imyakura yumva(nerves)

3,Umurwayi wa Diyabete aba Afite ibyago byo kwibasirwa n’ibisebe bidakira ndetse akaba afite n’ibyago biri hejuru byo kuba yacibwa akaguru.

4.Umurwayi wa Diyabete aba afite ibyago byinshi byo kuba yaba Impumyi biturutse ku iyangirika rya gace ka Retina ko mu jisho.

5.Umurwayi wa Diyabete aba afite ibyago byinshi byo kuba yarwara indwara z’impyiko ndetse zikaba zananirwa burundu kurusha umuntu utayirwaye.

Uko twakwirinda indwara ya Diyabete

Hati inama tugirwa ahanini zishyingira ku myitwarire n’ibiribwa turya buri munsi zadufasha kwirinda indwara ya Diyabete

1.Kubungabunga ibiro byawe ,Ukirinda umubyibuho ukabije

2.Gukora imyitozo ngororamubiri byibuze iminota 30 ku munsi

3.Kurya amafunguro aboneye ,arimo ibinyamasukari bike ndetse n’ibinyamavuta bike ariko ukarya ifunguro rikungahaye ku ntungamubiri zose.

4.Irinde kunywa itabi n’inzoga ,abo ni abanzi b’umubiri ndetse burya banatera indwara z’umutima na Diyabete.

Niba Ufite indwara ya Diyabete,Dore ibyo ukwiye kwibandaho

1.Ntukaryame utazi uko isukari yawe ihagaze

3.Ukwiye kwita ku mafunguro yawe ndetse ukubahiriza imirire iboneye

3.Kurikiza inama za muganga ,wubairize RDV zawe kandi ufate imiti neza

4.Ukwiye kwirinda inzoga n’itabi

5.Girira isuku ibirenge byawe kandi niba bigaragaje n’akabazo gato ihutire kwa muganga

Izindi nkuru wasoma

Uritondere ibi bimenyetso ,niba ubifite ushobora kuba ufite uburwayi bwa Diyabete

Nyuma yo gukora ubushakashatsi kuri virusi ya Omicron ,hatangaje ibintu bidasanzwe kuri iyi virusi

Wakora iki mu gihe umwana atwitswe n’ikintu kikamutera ubushye ?

Wakora iki mu gihe umuntu wawe yarumwe n’inzoka?

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post