Iyo umwana ageze ku mezi atandatu ,amashereka yonyine ntabwo aba ahagije ,biba bisaba ko atanngira kugaburirwa ibindi birribwa byunganira amashereka.umwana ugitangira kurya agomba kwitabwaho by'umwihariko mu mirire ye ya buri munsi
Iki ni igihe gikomerera ababyeyi ndetse n'abana kuko ntabwo baba basobanukiwe ,amafunguro yo guheraho ,nanone ku mwana biba ari imimerere mishya kuri we ndetse atangiye guhabwa amafunguro atandukanye cyane n'imiterere y'amashereka.
Iyo umwana adahawe inyunganirabere ,atangira gutakaza ibiro no kutiyongera ,ibi bikaba biterwa nuko aba atagihazwa n'amashereka yonyine.
Dore uko ubitangira
Ni byiza kumuha rimwe ku munsi ifunguro rikomeye
Utangirira ku tubuga n'imbuto ,aho binyuzwa mu kantu kakabisya nyuma yo gutekwa neza kandi byatetswe habanje kwita ku isuku yabyo ndetse n'isuku y'ibikoresho ni byiza guhitamo udukoresho tw'umwana ntituvangwe n'iby'abakuru.
Nanone ushobora kuvanga twa tuboga n'ibinyamafufu nk'ikirayi ,nabyo ukabisya kandi ukabiha umwana bimaze guhora,bitagishyushye,imboga ushobora gukoresha ni nka brocolli ,epinari ,inyabutongo nizindi...
ni byiza Guha umwana n'ibikomoka ku matungo nka
1.Amata y'inka (avanze n''ibindi biribwa cyangwa atetse)
2.Amagi
3.Ibikomoka ku ngano ariko byatunganyijwe neza
4.Ubunyobwa n'ibi bukomokaho
5.Soya
6.Amafi
Iyo umwana ubona ubu bwoko bw'ibiribwa nta kibazo bumutera ,komeza uzajye ubumuha kenshi
Abana ntibahabwa isukari kandi ibiryo byabo ntibyongerwamo umunyu kuko wangiza impyiko zabo,ni byiza kwitondera kugaburira ikintu cyose cyongerewemo kimwe muri ibi ,ku mwana wawe,
Dore amatsinda y'ibiryo ugomba kwibandaho
Itsinda rya mbere: Imboga
1.Brocolli 6.Courgette 11.nizindi
2.Amashaza 7.Amashu
3.Cauliflower 8.Karoti
4.Spinach 9.Avoka
5.Imiteja 10.amashu
Itsinda rya kabiri: Imbuto
1.Umuneke 7.Inanasi
2.Inkeri 8.Watermelon
3.Pome
4.Mango
5.Kiwi
6.Ipapayi
Itsinda rya gatatu: Ibinyamafufu
1.Ibijumba 6.Ibikomoka ku bigori
2.Ibirayi 7.Ibikomoka ku ngano
3.Umuceri 8.Umugati
4.Umutsima 9.Chapati
5.Igikoma
Itsinda rya kane: Ibikize kuri Poroteyine
2.amafi 6.Tofu
3.amagi
4.Ibishyimbo
Itsinda rya gatanu: Ibikomoka ku mata
1.Yawurute
2.Amata
Umwana ukiri muto ni byizagucishamo ukamuha amazi yo kunywa ,ariko ukabanza ugasukura neza agakombe ko kumuheramo ndetse n'amazi akaba atetse cyangwa ukamuha kuri aya mazi aza afunze yagenwe kunyobwa.
Kugaburira umwana bwa mbere ni ibintu bigoye ariko uo umwana agenda amenyera bigenda bikorohera,anarushaho kuryoherwa n'amafunguro umuha , ku buryo biba bitakikugoye kandi bidasaba ko umuhatira kurya.
Izindi nkuru wasoma:
Ibintu umubyeyi utwita akwiye kwirinda bishobora kwangiza umwana uri mu nda
Akamaro gatangaje k’umwanana ,ndetse ushobora no kwifashishwa mu kuvura uburwayi butandukanye
[…] ni ayahe mafunguro bagaburira umwana ugitangira kurya ,ese bikorwa bite? […]
ReplyDelete[…] ni ayahe mafunguro bagaburira umwana ugitangira kurya ,ese bikorwa bite? […]
ReplyDelete