Impamvu zitandukanye zitera umuhondo ku bana bakivuka


Hari igihe umwana umaze igihe gito avutse ,ashobora kugaragaza ikibazo cyo guhinduka umuhondo umubiri wose ,cyane cyane mu maso ,mu bworo bw'intoki no mu birenge n'ahandi hose.





Ubu burwayi bukaba bwitwa Neonatal Jaundice ,bukaba buterwa n'ikinyabutabire cya Bilirubin cyabaye kinshi mu mubiri aribyo bita Hyperbilirubinemia.









Bilirubin ikaba ari ikinyabutabire gikomoka ku ntete z'amaraso zitukura ,uturemangingo tw'amaraso dutwara umwuka mwiza wa ogisigeni(Red Blood Cells) ,iyi Bilirubin ikaba ari nk'ibisigazwa by'izi ntete zangiritse.





Iyo iyi ntete ishaje ,ikangirika itandukana n'iki kinyabutabire cya bilirubin ,iyi bilirubin ihita igenda mu maraso .igaturiza mu mwijima ,aho itunganyirizwa ngo ibashe gusohorwa hanze y'umubiri,iyo umwana yitumye yituma iyi bilirubin mu mwanda we ariko yamaze gutunganywa n'umwijima.





Iyo rero iyi bilirubin ibaye nyinshi mu mubiri ,umwijima w'umwana ntushobora kuyitunganya yose ngo isohorwe mu mubiri ,ibi rero bituma yiteka mu maraso kandi igakwirakwira hose aribyo bitera guhinduka umuhondo k'umwana





Dore uko bigenda ku bana





Ku mwana ukivuka ,avukana intete z'amaraso zitukura nyinshi ,kandi iuzo ntete zisaza zikanasenywa n'umubiri ku bwinshi ,muri uko gusenywa rero niko zirekura mu maraso, iki kinyabutabire cya bilirubin cy'umuhondo ku bwinshi ,





iyoiyi bilirubin igeze mu maraso ku bwinshi ,itwarwa naya maraso ikagera mu mwijima ,kubera ubwinshi bwayo kandi umwijima w'umwana utarakura ngo ubashe kuyitunganya yose ,bituma rero utayitunganya ku kigero gikwiye





Iyo bigenze gutya nibwo ubona umwana yahindutse umuhondo wese wese, ikigero cya bilirubin mu maraso ku mwana ukivuka ,ishobor kwikuba kabiri ugereranyije n'umuntu mukuru ,iyo umwana amaze ibyumweru bibiri umwijima uba umaze gukura no kumenyera gutunganya iyi bilirubin ku buryo iki kibazo gishobora no kwikiza.





Iki kibazo gihurira he no konsa?





Muri rusange konsa umwana byongera ,ibyago byo kuba yagira iki kibazo ariko bikaba atari uburwayi kandi nta n'ikibazo biteje ku mubiri kubera ko umwijima ushobora kubitunganya no gukemura iki kibazo mu gihe gito





Akamaro ko konsa umwana ni nta gereranywa ku buryo udashobora kubireka ,kuko burya mu mashereka umwana akuramo abasirikari bo kumurinda ko yakwibasirwa n'indwara ndetse amashereka akanatuma umubiri we wubaka ubushobozi bwo kwirwanaho no kurwanya uburwayi.





Si ko buri gihe ikibazo cyo guhinduka umuhondo ku mwana kiba ari igisaanzwe nta burwayi bubiherekeje ,ahubwo hari uburwayi bushobora gutuma umwana ahinduka umuhondo .





Dore indwara zishobora gutumwa umwana ukivuka ahinduka umuhondo





1.Kuba afite uburwayi bw'imvubura ya Thyroide





2.Mu gihe umwana na nyina bafite ubwoko bw'amaraso budashobora guhuza (non compatible)hanyuma akaba yaje kwivanga mu kuvuka





3.Ama Rhesus adahuje ,mu gihe nyina afite Rhesus negative naho Umwana akagira Rhesus positive





4.Indwara zifata umuyoboro w'inkari





5.Ikibazo cya Crigler Naijjar Syndrome giterwa no kubura imisemburo itunganya ikinyabutabire cya Bilirubin





6.kwifunga kw'agasabo k'indurwe (bile duct)





Umwana ufite ikibazo cyo guhinduka umuhondo aba agaragara ku maso ko yabaye umuhondo umubiri wose ,ni byiza kugenzura iki kibazo mu masaha 72 nyuma yo kuvuka kandi nanone ugakomeza kugenzura umubirii w'umwana kugeza ku cyumweru avutse.





Ibipimo bifatwa mu maraso nabyo bishobora kugaragaza ko umwana afite iki kibazo aho bapima ingano ya bilirubin mu maraso ariko bigakorerwa gusa kwa muganga.





Abana benshi bafite ikibazzo cy'umuhoondo bishobora kwikiza mu minsi iri hagati ya 10 na 14 ,ariko iyo bigaragara ko afite ingano ya bilirubin nyinshi mu maraso ashobora kwitwbwaho kwa muganga aho hari amatara yabigenewe bashyirwaho akabafasha gukira iki kibazo.





Nnone hashobora kwifashishwa n'ubundi buvuzi butandukanye mu gihe abaganga babona ko umwana atari gukira iki kibazo kandi yarahawe ubuvui bwibanze.





iyo umwana atavuwe neza iyi bilirubin ikagera ku bwonko ikabwangiza bitera ikibazo cya Kernicterus aho umwana ahura n'ibibazo byo kunanirwa konka guhumeka nabi ndetse agatakaza ubushobozi bwo kumva ,kwiga bikazamugora mu buzima bwe nibinddi byinshi





Izindi nkuru wasoma:





Ibintu umubyeyi utwita akwiye kwirinda bishobora kwangiza umwana uri mu nda





ni iki gishobora gutera umwana w’uruhinja w’umukobwa umaze igihe gito avutse kuba yava amaraso bisa naho yagiye mu mihango?





Umwana udasanzwe :Ku myaka 9 yonyine afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Profesora ,bamwita umwuzukuru w’Imana na Einstein w’ikinyejana cya 21





Ibiribwa ukwiye kwirinda bishobora gutera ibisebe byo mu gifu no mu mara





Dukurikire kuri YouTube






https://www.youtube.com/watch?v=EKEiJ-r_3is





https://www.youtube.com/watch?v=iF-dDwxsaXg





https://www.youtube.com/watch?v=Wc40s7PmeSs

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post