Burya igihingwa cya Macadamia gifite akamaro kadasanzwe ku mubiri wa muntu ,byinshi ku kamaro kayo


Igihingwa cya Macadamia ni imwe mu bihingwa bizwiho kugira impumuro nziza kandi kikaba ari igisobanuro cy'ubwiza no kugira uruhu rwiza





Kikaba ari igihingwa gikomoka muri Australia ariko kikaba kimaze gukwirakwira hirya no hino ku isi harimo no mu Rwanda.





Imbuto za macadamia ni nziza cyane ku buzima bwa muntu




Kikaba ari igihingwa gikize kandi gikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zituma kiba ntagereranwa ku buzima bwa muntu aho kirinda indwara z'umutima ,kigatuma igogorwa rigenda neza n'ibindi.





Dore zimwe mu ntungamubiri dusanga muri macadamia





Amasukari204 gr
Ibinyamavuta23 gr
poroteyine2 gr
carbs 4 gr
fiber3 gr
manganeze58% ikenewe ku munsi
Thiamine22% ikenewe ku munsi
Copper11% ikenewe ku munsi
Manyeziyumu9% ikenewe ku munsi
Fer 6& ikenewe ku munsi
Vitamin B65% Iikenewe ku munsi




Imbuto za macadamia zasaruwe




Dore akamaro ka macadamia





1.Kugabanya ibyago byo gufatwa n'indwara z'umutima





Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko Macadamia igabanya ikigero cy'ibinure bibi mu mubiri ,ndetse kurya 8 kugeza kuri garama 42 z'imbuto za macadamia ku munsi bigabanya ibii binure ku buryo bugaragara





2.Imbuto za Macadamia zagufasha kugabanya ibiro by'umurengera(umubyibuho)





Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko kurya izi mbuto bihoraho bigabanya ibyago byo gufatwa n'ubu burwayi bw'umubyibuho aho biterwa na poroteyine ndetse na fibers dusanga muri macadamia.





3.Ifasha mu igogorwa





Imbuzto za macadamia iyo waziriye zifasha mu gusukura inzira zigogorwa ndetse bigatuma amara akora neza bityo umuntu agatandukana n'indwara ziterwa n'ibibazo byo mu igogorwa.





4.Kurinda uburwayi bwa Kanseri





Muri macadamia dusangamo ibytwa Flavonoid na tocotrienols bifasha mu gusohora uburozi bubi mu mubiri bwaba intandaro y'uburwayi bwa kanseri.





5.Gutinza kuba wakwibasirwa n'indwara z'ubusaza zifata ubwonko





Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barya imbuto za macadamia byagaragaye ko bitinza kuba wakwibasirwa n'uburwayi bwa Alzheimers na Parkinson hakiri kare.





6.Ku kongerera amahirwe yo kudasaza vuba





Abahanga bavuga ko kurya imbuto za macadamia buri gihe bituma umuntu adasaza imburagihe kandi bigatuma amahirwe yo kuramba yiyongera.





7.Gutuma uruhu ruhorana itoto kandi rukweduka byoroshye ,rutanumagaye





Ubushakashatsi buvuga ko muri macadamia dusangamo Omega nibindi binure bituma umuntu agira uruhu rwiza ndetse bikanarinda uruhu rwe gusaza no kumagara.





Izindi nkuru wasoma:





Niwibonaho ibi bimenyetso ,uzamenye ko ushobora kuba urwaye indwara z’umutima





Igisubizo mu kwirinda indwara y’umutima





Byinshi byagizwe ubwiru ku muti wa Favipiravir wifashishwa mu kuvura indwara ya Covid-19





Ni bande bafite ibyago byinshi byo gufatwa n’indwara ya Stroke?





Dukurikire kuri Youtube






https://www.youtube.com/watch?v=sc3jK_RbPGE





https://www.youtube.com/watch?v=DWTll6Mhh7M





https://www.youtube.com/watch?v=SPaOew6O2H0

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post