Kanseri yo mu maraso izwi ku izina rya Leukemia ikaba ari kanseri ifata mu musokoro w’amagufwa ,uyu musokoro ukaba ufasha mu ikorwa ry’uturemangingo tw’amaraso tuzwi nka intete zitukura (Red blood cells ) ,intete zeruruka (White blood cells) n’udufashi (platelets)
Iyi kanseri itera ikorwa ry’utu turemangingo ku bwinshi ariko tugakorwa tutameze neza kandi tutuje imisusire yatwo yagenwe ku buryo tutashobora kuzuza inshingano twaremewe mu mubiri
Kanseri yo mu maraso ni kanseri ikunze kwibasira cyane abakiri bato ariko n’abakuru bashobora kuyirwara ,ubuvuzi bwayo bushyingira ku rwego igezeho nkuko tubikesha ikinyamakuru cya webmed ndetse na Clevelland clinic twakusanyije amakuru mensi ajyanye na kanseri y’amaraso.
Ibimenyetso bya kanseri yo mu maraso
Ibimenyetso bya kanseri yo mu maraso bigenda bitandukana bitewe n’ubwoko bwayo harimo :
1.Kugira umuriro no kumva ukonje
2.Guhorana umunaniro uhoraho
3.kurwaragurika
4.Gutakaza ibiro nta mpamvu izwi
5.Kubyimba umwijima n’urwagashya
6.Kuva amaraso byoroshye
7.Guhora uva imyuna kenshi
8.Utubara twirabura ku ruhu
9.Kubira ibyuya mu ijoro
10.Kubabara mu magufwa
Izindi nkuru bijya gusa:
Menya byinshi ku ndwara ya Kanseri y’Umwijima
Amoko y’ibiryo agabanya ibyago byo gufatwa n’indwara ya kanseri
Ibiribwa byongera ibyago byo gufatwa n’indwara ya kanseri
Impamvu zitera Kanseri y’amaraso
Bitangazwa ko abahanga bataramenya neza impamvu ya nyayo itera kanseri yo mu maraso ariko hari ibintu byongera ibyago byinshi byo kuba wafatwa n’ubu burwayi bwa kanseri yo mu maraso.
Zimwe mu mpamvu zongera ibyago byo gufatwa na kanseri yo mu maraso
1.Kuba warigeze kurwara ubundi burwayi bwa kanseri
Abahanga bavuga ko kuba warigeze guhabwa imiti ya kanseri irimo nk’imiti yifashisha ibinyabutabire bikaze ndetse n’ikoresha imirasire nka chemotherapy na Radiotherapy bikongerera ibyago byo gufatwa na kanseri yo mu maraso.
2.Ibibazo mu turemangingo tugena amaraso
Utu turemangingo iyo dufite ibibazo dushobora gutera kanseri yo mu maraso cyane cyane nk’ibibazo bya Down syndrome aho ibibazo ya Chromosome ya 21 ,iki kibazo kikaba kizwi kandi nka Trisomy 21.
3.Kuba warahuye kenshi n’ibinyabutabire bitandukanye
Ubushakashatsi bugaragaza ko ibinyabutabire nka Benzene ndetse n’ibindi bitandukanye bikomoka kuri peteroli byongera ibyago byo gufatwa na kanseri yo mu maraso.iyo ukoreye aho uhura nabyo kenshi.
4.Kunywa itabi
Itabi bigaragazwa ko ari nyirabayazana mu gutera ibibazo bya kanseri zitandukanye harimo na kanseri ifata mu maraso
5.Kuba mu muryango wawe harimo umuntu warwaye kanseri yo mu maraso
Nkuko twabibonye iyi kanseri ishobora kuba uruhererekane mu muryango bishyingiye ku bibazo byaba biri kuturemangingosano.
Dore uko bigenda no kanseri ikwirakwire mu maraso
Muri rusange ,Kanseri yo mu maraso itangirira mu mihindagurikire mu makuru y’uturemangingosano, Aho amakuru ya DNA ariyo agena imikorere n’imyororokere ya buri karemangingo ,iyo rero habaye impinduka muri ayo makuru bitera ,imikorere mibi ndetse n’imyororokere mibi y’uturemangingo aho bitera ivuka ry’uturemangingo twinshi ariko tumeze nabi aritwo tubyara kanseri
Iyo byagenze gutya rero intete nziza z’amaraso ndetse n’udufashi biragabanuka ,umuntu agatangira kugaragaza ibimenyetso bya kanseri.
Ubuvuzi bwa kanseri y’amaraso
Ubuvuzi buhabwa umuntu ufite uburwayi bwa kanseri y’amaraso busa cyane n’ubuzi bundi butangwa bavura izindi kanseri harimo gukoresha ibinyabutabire ,gukoresha imirasire itwika uduce turwaye ,gusimbuza igice kirwaye kigakurwaho nibindi…
Mu buvuzi bwa kanseri yo mu maraso hiyongera kuba hasimbuzwa umusokoro urwaye ,aribyo byitwa Stem cell transplant ,aha umurwayi akurwamo umusokoro w’amagufwa urwaye ,hagashyirwamo undi utarwaye.
Izindi nkuru wasoma:
Byinshi byagizwe ubwiru ku muti wa Favipiravir wifashishwa mu kuvura indwara ya Covid-19
Musore nukora ibi bintu 5 abakobwa bazatangira kugufata nk’umwami