Ibihe byo gucura ni ibihe bidasanzwe ku mugore bizana n'impinduka zidasanzwe ndetse ziherekezwa n'ibibazo by'ubuzima bitandukanye ,
Gucura bikaba ari igihe kigaragaza gutakaza uburumbuke no gusama ku mugore ndetse bikaba biterwa n'imisemburo ifasha mu kororoka yagabanutse cyane ,
Dore bimwe mu bibazo biterwa no kwinjira mu bihe bya Menopause
1.Indwara z'umutima n'imitsi
Iyo umugore yinjiye mu bihe bya Menopause ,imwe mu misemburo iragabanuka cyane ,cyane cyane umusemburo wa Esitorogeni iyo wagabanutse byongera ibyago byo gufatwa byo gufatwa n'indwara z'umutima.
Ubushakasatsi buvuga ko abagore benshi bahitanwa n'indwara z'umutima ,ahanini biba byaratewe n'igabanuka ry'uyu musemburo wa Esitorogeni
Bikaba ari byiza gukomeza no kwita cyane ku ngamba zo kwirinda indwara z'umutima mu gihe uri kwinjira mu bihe bya Menopause ,harimo ,Gukora imyitozo ngorora mubiri bihoraho ,kugemzura amafunguro yawe ,ukirinda amafunguro yuzuyemo ibinure ,kubungabunga ibiro byawe ukirinda umubyibuho ukabije ,kwirinda kunywa inzoga n'itabi.
2.Indwara ya Osteoporosis
Osteoporosis ni uburwayi buterwa no koroha kw'amagufa ndetse akaba yavunika ku buryo bworoshe ,ku muntu ugeze mu bihe bya Menopause bikaba biterwa n'igabanuka ry'imisemburo yo kororoka ,ijyna no kugabanuka ko kwakirwa mu mubiri kw'imyunyungugu ifasha mu gukomera kw'amagufa
Iyo umuntu ageze mu bihe bya Menopause ,amagufa ye agabanuka mu mubyimba kandi akoroha bikaba aribyo bituma ashobora kuvunika byoroshye.
3. Kunanirwa kugenzura neza uruhago
Kubera menopause ,inyama zo mu matako ndetse n’inyama zifunga uruhago rwinkari(urinary sphincter) zicika intege bityo umuntu akaba ashobora kwinyarira byoroshye bikanamugora gufunga inkari umwanya munini
Nanone ashobora guseka ,gukorora no guterura ibintu akibuka inkari zamucitse ako kanya.,iyo umugore agaragaza ibi bibazo ashobora guterwa umusemburo nsimbura wa Esitorogeni ,bigakira.
4.Kumagara mu gitsina no kubabara mu gihe cyo gutera akabariro
Iyo winjiye mu bihe bya Menopause ,umugore atakaza ububobere mu gitsina ndetse bikajyana no kuba mu gihe akoze imibonano mpuzabitsina ababara ,bikaba bishobora no kumutera udusebe duto duto ,uk kubababara gushobora gutuma atakaza ubushake bwo gutera akabariro.
Iyo umugore yumva iki kibazo kimubangamiye cyane ashobora gukoresha amavuta asigwa mu gitsina mbere yo gutangira igikorwa cyo gutera akabariro.
5.Kwiyongera ibiro cyane
Abagore benshi iyo binjiye mu bihe bya Menopause batangira kwiyongera ibiro cyane kandi ibi nabyo bibongerera ibyago byo gufatwa n'indwara z'umutima
Inama bagirwa ni ukugenzura ingano y'ibiribwa n'imirire yawe ,bityo ukabisanisha n'ibiro n'umubyibuho wifuza kugira ubona utagutera ibibazo.
Izindi nkuru wasoma:
Menya byinshi ku myunyungugu wa karisiyumu
Impamvu zitera ubushake buke bwo gukora imibonano mpuzabitsina nuko wabikemura
ko mbona ari danger, thanks ku bwinkuru mukomeje kutugezaho
ReplyDeleteko mbona ari danger, thanks ku bwinkuru mukomeje kutugezaho
ReplyDelete[…] Ingaruka n’ibibazo biterwa no kwinjira mu bihe byo gucura (Menopause) ku mugore. […]
ReplyDelete[…] Ingaruka n’ibibazo biterwa no kwinjira mu bihe byo gucura (Menopause) ku mugore. […]
ReplyDelete[…] ingaruka-nibibazo-biterwa-no-kwinjira-mu-bihe-byo-gucura-menopause-ku-mugore […]
ReplyDelete