Ni bande bafite ibyago byinshi byo gufatwa n'indwara ya Stroke?


UburwIndwara ya Stroke ni indwara iterwa no guturika ku duts duto dutwara amaraso ku bwonko nanone iyo hagize ikintu icyo aricyo cyose gifunga utwo dutsi dutwara amaraso ku bwonko nabyo bitera indwara ya Stroke





Uburwayi bwa Stroke bukaba bufata umuntu usanzwe ufite ibindi bibazo by'uburwayi harimo uburwayi bwa Hypertension ,indwara z'umutima ,uburwayi bwa Diyabete ndetse n'umuntu wakoze mpanuka ikomeye





Dore abantu bafite ibyago byinshi byo gufatwa n'uburwayi bwa Stroke kurusha abandi





1.Abantu barwaye uburwayi bwa Hypertension





Hypertension ni ikibazo cy'umuvuduko w'amaraso wiyongereye ku buryo bukabije ,hifashishijwe ibipimo ni ukuvuga ibipimo biri hejuru ya 140/90 bipimwa hifashishijwe imashini izirikwa ku kaboko .





Uburway bwa Hypertension bukaba bushobora gutera iyangirika ry'udutsi dutwara amaraso ku bwonko cyangwa bugatuma hari utubumbe bw'amaraso dufunga utwo dutsi dutwara amaraso.





2.Abanywi b'inzoga zikaze





Inzoga iza ku mwanya wa mbere mu bintu bishobora gutera uburwayi bwa Stroke btewe n'impinduka igira ku mubiri ndetse n'ubwonko .





Izindi nkuru bijyanye:





Ibimenyetso mpuruza ku ndwara ya Stroke





SOBANUKIRWA NINDWARA YA STROKE





Akamaro ko guhabwa ibinini byongera amaraso mu gihe utwite





3.Abantu bafite umubyibuho ukabije





Umubyibuho ukabije utera ibibazo bitandukanye mu mubiri harimo kwiyongera cyane kw'ibinure aribyo bitera kwifunga kw'imitsi itwara amaraso ,guftwa n'indwara z'umutima n'ibindi ,umubyibuho ukabije ushobora no kuba intandaro yo gufatwa n'uburwayi bwa Stroke .





4.Abantu baknda kurya ibiryo byuzuyemo amavuta menshi





Ibiryo byuzuyemo amavuta hiyongereyeho n'inyama bishobora kuba intandaro yo gufatwa n'uburwayi bwa Stroke ahanini bigashyingira ku kuba abantu bakunda bene ibi biryo bagira uubyibuho ukabije ,no kuba iyi mirire yabatera ibindi bibazo bitandukanye harimo indwara z'umutima n'ibindi.





5.Abantu badakora imyitozo ngororangingo





Imyitozo ngororangingo ni kimwe mu bintu bitera gutembera neza kw'amaraso .imikorere myiza y'umutima no gusohora imyanda mu mubiri ,abantu bakora siporo bibarinda indwara z'umutima ,uburwayi bwa stroke ndetse n'izindi ndwara zikomeye .





6.Abantu banywa itabi





Ikinyamakuru cya betterhealth. kivuga ko kunywa itabi byongera ibyago byo gufatwa n'uburwayi bwa Stroke bwikube ,bitewe ahanini na Nicotine ndetse na monoxide de carbone dusanga mu itabi





Itabi rikaba ritera uburwayi bwa Atheroscrelosis aho imitsi itwara amaraso yifunga ahanini bitewe n'ibinure bibi bigenda bikitekamo biturutse ku gukoresha itabi cyane .





7.Abantu bafite uburwayi bwa Diyabete





Uburwayi bwa Diyabete bwongera ibyago byo gufatwa na Diyabete ku bantu babufite ahanini bitewe nuko isukari nyinshi mu mubiri itera ibibazo bya Atheroscrelosis mu mubiri aho imitsi itwara amaraso igenda yifunga bitewe n'ibinure bibi bigenda bikiteka mu mwenge uri muriyo mitsi .





Izindi nkuru wasoma:





Divayi itukura igisubizo ku ndwara z’umutima ,sobanukirwa n’akamaro ka Divayi itukura





Byinshi ku muti wa Buscopan ukoreshwa mu kuvura Ububabare





Ibintu 7 abakobwa bakora bashaka kwerekana ko bakunda cyane abakunzi babo


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post