Sobanukirwa: Indwara ya Stroke itera kwangirika ku dutsi two bwonko

Sobanukirwa: Indwara ya Stroke itera kwangirika ku dutsi two bwonko

indwara ya Stroke ni indwara iterwa no guturika tw'udutsi duto tujyana amaraso mu bwonko cyangwa tukaba twifunze (twazibye ) amaraso ntabashe gutambuka neza ngo agaburire ubwonko

nanone ni indwara ikunda kuboneka cyane ku bantu basanzwe barwara nk'umuvuduko w'amaraso ukabije cyangwa abafite indwara zishingiye ku mubyibuho ukabije

Impamvu zishobora gutera indwara ya stroke

Hari gihe nk'ibinure bibi bigenda bikiteka mu mitsi bityo tukaba dushobora gutwarwa n'amaraso tukagera ku dutsi duto two mu bwonko aho tudashobora gutambuka bityo biagatuma n'amaraso atabasha kuhatambukakandi bishobora nko kuba umuntu yakoze nk'impanuka hanyuma agace gato kakaba kagenda kakagera mu bwonko nanone kagahagarika itembera ry'amaraso

Hari igihe kandi amaraso aba atagera neza mu bice byose by'ubwonko bitewe nuko umuntu afite nk'indwara z'umutima urwaye umutima ukaba utabasha kohereza amaraso neza

Kandi hari igihe udutsi tujyana amaraso mu bwonko dushobora guturika bitewe n'umuvuduko w'amaraso mu bwonko bikaba byatera imbaraga nyinshi ku dutsi duto two mu bwonko tgaturika

Ibimenyetso bya'indwara ya Stroke

1.Igice kimwe cy'umubiri iburyo cyangwa ibumoso gitakaza ubushobozi bwo kumva no gukora neza

2.kugira ibinya no kugagara igice kimwe

3.Kumva impumuro ,kuryoherwa no kumva amajwi birahinduka

4.itama ry'uruhande rumwe riba risumbana nirindi ndetse n'umunwa ubona usumbana nundi ugereranije impande zombi

5.kunanirwa kuvuga neza ndetse no kumva bikagorana

6.umuntu ntabona neza

7.guhumeka nabi n'umutima akenshi utera cyane

8.kuvuga ibiterekeranye

9.kunanirwa guhagarara no kugenda

10.kugira isereri ikabije

11.gutakaza ubwenge nibindi .....

Uburyo ivugwa

Stroke ni uburwayi bushobora kuvugwa bugakira buretse ko isiga ubumuga runaka ariko ishobora no gutera urupfu bitewe n'urwego umurwayi yagezeho imwangiza ndetse nicy'ayimuteye

kandi umurwayi ashobora guhabwa imiti ibuza amaraso kuvura ubundi bakanavura impamvu yabiteye

Uko wakwirinda indwara ya Stroke

Gerageza gukora imyitozo ngororangingo

Fata ifunguro ryiza kandi rikize ku ntungamubiri

Irinde kunywa itabi ninzoga nyinshi

Niba urwaye izindi ndwara nkumuvuduko w'amaraso ivurize ku gihe kandi ukurikize inama z'abaganga

Izindi nkuru

Sobanukirwa: Ikinyabutabire cya Asbestos gitera kanseri

Kanseri yo mu mara : Impamvu ziyitera , ibimenyetso byayo nuko wayirinda


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post