Ibimenyetso byakwereka ko utagishimisha umugore wawe mu buriri


Nta kintu cyakubabaza nko kuba umugore wawe ,yakwerura akakubwira ko utagitera akabariro nko ugere ku musozo neza kandi wamunejereje ku buryo bukwiye ,ahanini abagore babivuga mu bundi buryo bugoretse ku buryo byagorana kubisobanukirwa no kumenya igisobanuro cy'amagambo akoresha





Iyo igikorwa cyo gutera akabariro kitagenze neza bishobora gutera umunabi ku mugore ndetse n'uruhu rwe rukumagara ,muri make bigira ingaruka ku mubiri we no mu bitekerezo.





Umuco wacu ,ntiwemerera abagore kwirekura ngo bavuge ,berura ibijyanye n'imibonano mpuzabitsina mu ruhame ,iyo umugore atinyutse akabibwira umugabo bishobora gufatwa nk'uburaya.





Dore ibimenyetso byakwereka ko utagishimisha umugore wawe





1.Guhora akubwira ko wakongera imbaraga mu gihe uri mu gikorwa





Burya umugore watinyutse akakubwira ko ugomba kongera akabarga mu gihe utera akabariro ,biba byageze ahantu yumva atakomeza kwihanganira kubaho ataryoherwa nk'abandi ,ibi ukaba ugomba kubiha agaciro ndetse ugakora iyo bwabaga ngo ubutaha uzamushimishe.





2.Kureka gusakuza mu gihe mutera akabariro





Burya gusakuza mu gihe mutera akabariro ni ikimenyetso ko umugore yaryohewe ndetse oiyo bitakigenda neza ,umugore wawe ahita ahagarika kwisanzura no gusakuza mu gihe mutera akabariro





3.Mu gihe ahita asinzira ako kanya mu kimara gutera akabariro





Burya abagore batandukanye n'abagabo bahita basinzira mu gihe bamaze gutera akabariro,iyo umugore aryamana n'umugabo ,imisemburo ya kigore ifasha mu gutuma igikorwa kigenda neza iravuburwa kandi iyi misemburo ikaba inatum badahita basinzira mu gihe bakimara gutera akabariro





Iyo umugore amaze gutera akabariro agahita asinzira bishobora kuba ikimenyetso cyuko bitagenze neza mu gie cy'igikorwa.





4.Mu gihe muganira ,agatangira gutera urwenya ku migendekere y'igikorwa cy'akabariro kanyu





Burya iyo abiteramo urwenya ni uburyo bwiza bwo kugukangura ngo wibuke inshingano zawe ,ndetse ngo ubashe kongera gutekereza kabiri kuri icyo gikorwa.





5.Umugore atangira kwanga ko muryamana rimwe na rimwe





Iyo bimaze kumurambira ashobora kwanga ko mutera akabariro kuko aba azi neza ko icyo gikorwa kitari bugende neza.





6.Mu gihe muri mu gikorwa arakubwira ngo gira vuba





Kubera imigendekere mibi y'igikorwa atangira kumva atagishishikajwe n'igikorwa bityo akabikora kugira ngo yuzuze inshingano z'urugo.





7.Atangira kugukangurira gukora Siporo





Iyo atangiye ku kubwira ko ukwiye gukora siporo ,kandi nta gusobanure impamvu ,bishobora kuba ikimenyetso cyo kubwira ko bitagenda neza mu buriri ,dore ko bizwi ko ,umuntu ukora iporo amenya guter akabariro neza.





Izindi nkuru wasoma:





Ibimenyetso mpuruza bya kwereka ko ushobora kuba urwaye ikibyimba mu bwonko





Ibimenyetso ugaragaza mu gihe umaze igihe gito wanduye agakoko gatera indwara ya SIDA





Dore abakobwa ugomba kugendera kure bakwangiririza ubuzima byoroshye





Ese ibivugwa ko Pampex(Baby Diapers ) zitera ubugumba kuban b’abahungu byaba aribyo ? Sobanukirwa n’ingaruka Pampex ishobora gutera umwana wawe


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post