Ibimenyetso ugaragaza mu gihe umaze igihe gito wanduye agakoko gatera indwara ya SIDA


Nkuko tubikesha urubuga rwa www.healthline.com ,Iyo umuntu ahuye n'ibyago byo kwandura agakoko gatera indwara ya Sida hari ibimenyetso ashobora kugaragaza bitandukanye bishobora kwitiranywa n'ibimenyetso by'ubundi burwayi ,ariko ubihaye umwanya byagukangura ukaba wakwipimisha hakiri kare ukaba wabasha gukurikiranwa hakiri kare ukabasha kubaho igihe kirekire.





Iyo urwaye agakoko gatera Sida ugakurikiranwa n'abaganga hakiri kare ,ugakurikiza amabwiriza baguha ,ugafata imiti neza ubasha kubaho igihe kirekire kandi utarwaragurika nkuko bigenda ku muntu udafata imiti cyangwa utayifata neza.





Dore ibyo bimenyetso





ibimenyetso bigaragara ku muntu umaze igihe gito yanduye sida




1.Kubabara umutwe





2.Kugira umuriro udakabije





3.Umunaniro





4.Kurwara itakara





5.Kubyimba mu mayasha hakokera





6.Kumira ukababara





7.Kurwara ubugendakanwa





8.Kuzana uduheri ku ruhu





9.Kurwara udusebe mu kanwa





10. Kubira ibyuya mu ijoro





11.Kurwara impiswi





12.Kurwara uducurane





Ibi bimenyetso bimwe muribyo bigaragara hagati y'ibyumweru bibiri n'amezi atatu mu gihe ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ukandura agakoko gatera SIDA cyangwa niyo waba wanduriye mu bundi buryo kanduramo





Ni byiza ko niba ukeka ko waba waranduye muri icyo gihe ukaragaza bimwe muri ibimenyetso wakwihutira kwa muganga ukipimisha Sida..





Izindi nkuru Wasoma





Dore impinduka uzabona ku mubiri wawe nukoresha amavuta ya Elayo





Sobanukirwa:Imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida





Bimwe mu bibazo by’ingutu abantu benshi bibaza ku ndwara ya Sida igice cya mbere


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post