Sobanukirwa :Umuti wa Amoxycilline uzwiho kuvura indwara nyinshi zitandukanye


Umuti wa Amoxycilline ni umuti uzwi cyane kandi uvura indwara nyinshi zitandukanye nko kuvura umuhaha ,umusonga ,indwara nyinshi ziterwa na bagiteri ,indwara ya sinuzite ,indwara ya chlamydia ,typoide ,salmonella ,ibibyimba by’amenyo nizindi nyinshi.





Uyu muti wa Amoxycilline ukaba uzwi na benshi bakuze ku izina rya Ramusine ,,ukaba ari umuti uvura indwara nyinshi ziterwa n’udukoko two mu bwoko bwa bagiteri





Mu gihe ufata uyu muti ufite ubu burwayi usabwe kwitonda





Mu gihe ufite uburwayi bw’impyiko n’umwijima usabwe kwitondera uyu muti





Mu gihe utwite cyangwa urimo konsa gufata umuti wa amoxycilline ugomba kubyitondera ,ugakurikiza amabwiriza yose uhabwa n’abaganga.





Ni bande batemerewe guhabwa uyu muti ?





Mu gihe cyose ugira allergie kuri uyu muti cyangwa bimwe mu bintu biwugize ntugomba gufata uyu muti.





Ingaruka uyu muti ushobora gutera ku bantu bamwe na bamwe





Kubura ibitotsi





Kugira isereri





Guhitwa





Kugira iseseme





Rimwe na rimwe ukaba waruka





Kugira amaraso make





Nibindi……





Ni iyihe miti utagomba kubangikanya na Amoxycilline?





Ntugomba kinywa umuti wa Amoxycilline uwubangikanyije n’imiti yose  ivura ikibazo cyo kuvura  kw’amaraso ni ukuvuga imiti ya Warfarine na Heparin





Ntugomba gufata umuti wa chloromphenical ,imiti ya macrolide na sulfonamide ndetse nindi yose ya tetracycline kuko bitera ibibazo byo kuba uyu muti wa Amoxycilline wagutera ibibazo mu mubiri .





Ese nafata umuti wa Amoxycilline mu gihe ntwite?





Ubushakashatsi  butandukanye bugaragaza ko mu gihe unyweye uyu mjti wa Amoxycilline utwite nta ngaruka bigira ku mwana uri mu nda ,kandi mu gihembwe cyose waba urimo nta ngaruka namba bigira ku mwana.





Ni gute uyu muti ufatwa ? ku kigero kingana gute ?





Iyo hatangwa uyu muti bashyingira ku ngano cyangwa ubukure bwuhabwa uyu muti kandi bakanashyingira ku bwoko bw’uburwayi afite





Ubundi umuntu mukuru ahabwa hagati ya magarama 250 -500 gr akawufata buri nyuma y’amasaha umunani.





Ariko nko ku muntu mukuru urwaye ikibyimba mu menyo (Dental abscess ) ashobora gufata kugeza kuri garama 3 buri masaha umunani.





Umwana uri munsi y’imyaka icumi .ahabwa amagarama 125 kugeza ku magarama 250 buri masaha umunani ni ukuvuga inshuro eshatu ku munsi.





Umwana urengeje imyaka 10 ahabwa hagati ya magarama 50 -100 gr ku kiro ni ukuvuga ko hapimwa ibiro bye hanyuma bigakubwa na garama ziri hatai ya 50 kugeza ku 100 ,bakabona ingano y’umuti (dose ) agomba gufata buri masaha umunani.





Izindi nkuru wasoma:





Sobanukirwa : Umuti wa Paracetamol





Sobanukirwa: Umuti wa Tramadol ugabanya ububabare





Sobanukirwa: Uburozi bwa Curare bushobora kwica umuntu mu kanya gato cyane


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

4 Comments

  1. […] Sobanukirwa :Umuti wa Amoxycilline uzwiho kuvura indwara nyinshi zitandukanye […]

    ReplyDelete
  2. […] Sobanukirwa :Umuti wa Amoxycilline uzwiho kuvura indwara nyinshi zitandukanye […]

    ReplyDelete
  3. […] Sobanukirwa :Umuti wa Amoxycilline uzwiho kuvura indwara nyinshi zitandukanye […]

    ReplyDelete
  4. […] Sobanukirwa :Umuti wa Amoxycilline uzwiho kuvura indwara nyinshi zitandukanye […]

    ReplyDelete
Previous Post Next Post