Kuva kera abagiriki bizeraga ko amashu yakomotse ku byuya by’imana yabo ya Zeus ,iyabaha nk’impano ndetse nk’umuti wo kubavura ubutwayi butandukanye ,byari itegeko ko umugore wese utwite agomba mbere yo kubyara abanza guhekenya ku mashu.
Naho Abaromani bakoreshaga amasu bivura kandi bakayakoresha nka antidote y’isindwe rikomoka ku kunywa inzoga z’umurengera ,nanone amashu yakoreshwaga basukura igisebe gikomoka ku bushye.
Amashu si ikiribwa gusa ahubwo ni umuti uvura ibibazo bitandukanye nkuko tugiye kubirebera hamwe muri iyi nkuru.
Uburyo amashu akoreshwa mu buvuzi bugezweho
Umutobe w’amashu wifashishwa mu kuvura uburwayi bw’ibicurane no gufungana amazuru .
Amashu afasha mu gusohora imyanda n’burozi mu mubiri
Umutobe w’amashu uvanze n’ubuki ufasha mu kuvura indwara zo mu igogora harimo diarrhea nizindi….
Amashu atuma amaraso atembera neza ndetse akarinda indwara z’umutima
Amashu ashobota kwifashishwa mu kuvura uburwayi asima ,uburwayi bwa Hemorrhoide ,
Amashu agabanya ububabare bukomoka ku buribwe bw’umutwe ,amenyo nibindi…..
Uburyo amashu akoreshwa mu kuvura
Amashu ashobora gukoreshwa yakozwemo umutobe cyangwa ari ibibabi ,
Amashu bashobora kuyasya hagakorwamo umutsima ushobora kwifashishwa bavura ubushye n’ibindi.
Ushobora no kubabura ibishishwa by’amashu ukabibamba ahantu hakubabaza
Umutobe w’amashu ushobora gukoreshwa bawunywa ubanje gutekwa cyangwa udatetse ,kandi ushobora kongeramo ubuki n’ibindi
Umutobe w’amashu ungana na 100 ml unyowe buri munsi ushobora kwifashishwa mu kuvura ,igifu ,ibisebe byo mu gifu ndetse no kubabara mu mihogo
Izindi nkuru wasoma:
Ibintu 3 byangiza Ubuzima bw’umwana uri mu nda ndetse bikangiza n’ubuzima bwawe bw’imyororokere
Akamaro 13 k’imboga za Epinari
Ingaruka kureba amashusho y’urukozasoni bigira ku bwonko bwacu
[…] Ni ubuhe burwayi imboga zo mu bwoko bw’amashu zivura? […]
ReplyDelete[…] Ni ubuhe burwayi imboga zo mu bwoko bw’amashu zivura? […]
ReplyDelete[…] Burya amashu si ibiribwa by’inkwavu gusa ,ahubwo burya turayakeneye cyane kurusha izo nkwavu ,amashu afasha mu kuvura kw’amaraso ,kuburyo iyo ukomeretse nta bibazo byo kuva cyane,amashu agabanya ibyago byo gufatwa na kanseri zitandukanye harimo kanseri y’amabere ,amara ,igifu ,prostate n’ahandi . Soma ni iyi nkuru Ni ubuhe burwayi imboga zo mu bwoko bw’amashu zivura? […]
ReplyDelete