Impamvu 5 Iyobokamana ari imwe mu mpamvu y’Ubukene karande ku mugabane w'Afurika


Akenshi twagiye tugendera mu nzira  yibyo twigishwa  bishyingiye  ku iyobokamana  ,bikaduhuma amaso ngo tubashe gusesengura neza ibyo tubwirwa ndetse nibyo batwereka baryennye   ko tubona ,abo barizanye bakagena ibyo ryigishwamo nuko ryigishwa





Kuva kera iyobokamana  ryakoreshejwe n’Abagashaka buhake ,rikoreshwa nk’intwaro karahabutaka yo kwinjiza amatwara n’imikorere  yabo.  ibyo bikaba byaragize ingaruka ku buzima bwabaryakiriye  buhumyi , Harimo kuyoborwa mu byerekezo bifuza  no kutuyobora buhumyi,  Kuduheza mu bukene  wibwira ko ubutunzi buri ahandi , no gutuma abantu batirekura ngo banezererwe ubuzima bwa hano ku isi .





Iyo biza kuba uwarizanye ataraje yitwaje imbunda no gusahura ibyo asanze ,abitundira iwabo , Harya si henshi twagiye twumva abanze kuryakira  ko basogongera ku rusasu rwa mwene gashakabuhake , Harya ko ubundi yigishaga ko ntuzice ko we yahindukiraga akabikora ?, Ko yatundiraga abantu iyo mu burengerazuba agiye kubakoresha  uburetwa , A bakubita ibiboko ,Atabagaburira bagapfa umugenda bishwe n’inzara , Nta gihembo namba abaha  ,Abo bantu se bari amatungo ? Ndavuga yayandi bamenyereye kugenda ku mugongo no  gukuruza ibiremereye kuva kera .





Burya ni byiza ko ibyo twakira byose ,Ibyo duhabwa byose tubanza tukabisesengura ,Ejo bitazabyara ibitwangiza ,Sindi umuhakanyi ariko dukwiye gusanisha  ukwemera kwacu n’imibereho yacu ndetse n’imyitwarire yakaranze ikiremwamuntu harimo kubana neza ,gufashanya ,gutabarana,kutarenganya mugenzi wawe, kwirinda igikorwa cyose cyabera abandi inzitizi nindi mico myiza yose.





Dore Impamvu 5 mvuga ko iyobokamana ari intandaro y’ubukene karande muri Afurika





Impamvu ya1.Amwe mu magambo yigishwa





Baravuga ngo ijambo ribi riruta uburozi kwica ,Rikarusha igikomere kuryana ,Hari amagambo yagiye akoreshwa bigisha iyobokamana yabaye intandaro yo gukangurira abantu ubunebwe no kumva ko gutunga ibyo isi ishoboye kuguha  ari bibi.





 Aha twavuga  :





1.urukundo rw’Amafaranga ni isoko y’ikibi : uyu ukaba ari umurongo wa Bibiliya uboneka  uboneka muri Timoteyo wa 1 umurongo 6:10,mu by’ukuri uyu murongo abantu bawisobanuriye buhumyi, Bahisemo kurambana n’ubukene aho gukora iyo bwabaga ngo bashake icyabateza imbere.





Gukunda amafaranga nta kibi kirimo ahubwo inzira ushobora gukoresha ngo uyabone  nizo zishobora kuba mbi , Ariko ntidukwiye  kwirengagiza ko hari inzira nyinshi wakoresha ukiteza imbere kandi nziza kandi zifitiye ikiremwamuntu akamaro .





Gukunda amafaranga ugaharanira uburyo bushoboka wakwiteza imbere ngo ubashe gutunga ayo wagiriwe Ubuntu ngo uyabone  , Ni byiza cyane kandi ntako bisa , Nabonye abantu benshi bakennye bikaba  intandaro yo kwigunga , Kwiheba ,Kwiburira icyizere cy’ubuzima ,Babihiwe n’icyanga cy’ubuzima ndetse bikaba byabaviramo ni intaro yo gukora ibyaha .





Nta mushonji wakwishima kandi mu nda harimo ubusa , Ariko nubasha gukora ukabasha kubona ikigutunga  wowe n’umuryango wawe ,  Ibyishimo bizawutahamo kandi nawe uzahora wishimira ko wabashije kugira icyo umarira umuryango wawe.





Dore ahubwo impamvu gutunga amafaranga ari byiza 





1,Iyo ufite amafaranga ubasha gufasha abandi





Burya ntiwabona icyo ufashisha abandi mu gihe nawe nta kintu ufite,  ariko ariko iyo ufite ni byiza gutanga ,  Ugafasha abandi kuko bitanga ibyishimo , Bwana Andre Carnegie yaravuze ngo “Gutunga amafaranga ukaba umukire ni byiza ariko gupfa ukiri umukire byo ni bibi “ aha akaba yarashakaga kumvikanisha ibanga riri mu gufasha abandi kandi we yari yaramenye mbere y’abandi kuko yabashije gutanga ubutunzi bwe ku buryo  yasize umurage ukomeye mu mateka.





2,Iyo ufite amafaranga ubasha kwita ku muryango no kuwubonera ibiwutunga





Burya nta kibabaza kinatera agahinda nko kubona  umuryango wawe ushonje ntacyo wakora , Iyo rero ubasha kuwubonera ibyibanze  ukeneye bitera ibyishimo kandi mu rugo hagahora umutekano n’umunezero





3.Iyo ufite amafaranga bikurinda ubugugu , guhuguza abandi  no kwiba





Burya umukire wa nyawe nudasonzera  utw’abandi ,niba wiba burya uri igisambo ,ni byiza gutungwa nibyo wakuye mu maboko yawe no mu cyuya cyawe ,ibi bizakurinda kwiba no guhemuka.





2.Interuro ivuga ngo : Biroroshye ko ingamiya yaanyura mu ijisho ry’urushinge kurusha uko umukire yabona ubwami bw’ijuru





Aya magambo akaba yarumvikanishaga ko gutunga ukitwa umukire bikubuza amahirwe yo kwinjira mu bwami bw’ijuru , Abayasesengura buhmyi bakiyumvisha ko gukena ari itiki ikwinjiza mu bwami bw’ijuru ,





Aha rwose ni ukwibeshya  ,waba umukene cyangwa umukire ushobora kwnijira mu bwami bw’ijuru cyangwa ntuzigere ubukandagiramo ,ubwami bw’ijuru bugenwa n’ibikorwa byawe wakoze ukiri muri iyi isi ,ntibigenwa n’amafaranga utunze cyangwa ubukene  bwawe ,





Ahubwo  gukora ibikorwa byiza birimo gufasha abandi ,kwirinda uburiganya  no guhemuka , nibyo bigutegurira kuzinjira kuri ya marembo ya Petero (Intumwa ya Yezu) ,Nubasha gukora ukabasha kwitunga ,ukanabasha gufasha abo amahirwe atasekeye uzaba uri mu nzira nziza.





 Impamvu ya 2: Twigishijewe  kwanga iby’iwacu





Ibyo byahereye ku mazina aho bise amazina yacu ya gakondo ,ajyanye n’amateka yacu ndetse ahuza n’ururimi rwacu ,maze bayahindura amapagani ahubwo bazana amazina y’iwabo aba matagatifu , nonese izina rihurira he n’umuntu ra ? izina ko ari nk’ikirango uhabwa kikuranga wowe runaka ngo rigutandukanye na runaka .





Ibyo byatumye rero twumva ko iby’iwacu ari ibishenzi by’ibipagani ahubwo twumva ko iby’iwabo byose ari ibitagatifu bya nta makemwa ,Hanyuma batangira kutwitirira ba Sekuruza babo rimwe tutazi nicyo ayo mazina asobanura.





Burya ishyanga ryose ryfuza gutera imbere ni ngombwa riteza imbere iby’iwaryo byaba byiza rikanabisakaza kuri babandi bagisinziriye ,gukunda iby’iwacu ,tukabiteza imbere biduha agaciro kandi bikaba ikirango kituranga aho turi hose.





3.Impamvu ya 3:Twigishijwe ko hari ubundi bwami  dutegereje





Aho kugira ngo tumve ko tugomba kugira isi yacu nziza,ahubwo duhora turangamiye ubundi bwami  tutazi ,A ho batubwira ko tuzarya tudakora ,tutazarwara  ndetse tuzaba dutandukanye n’imibabaro yose yo kui isi.





Ibi byatumye tutabasha gukoresha imbaraga zacu zose ngo twiyubakire ubwami uko tubishoboye  ndetse bituma duhora dutegereje aho hantu ,ariko twakabaye tuhategereza kandi tunagira isi yacu ubwami uko tubishaka .





Ntacyo byaba bitwaye gukorera iryo juru kandi tunishimira ubuzima bwiyi isi , mu buzima ni byiza kunezererwa ukirekura ,ukaryoha mu gihe uhumeka ariko hari abiyambuye ibyishimo bategereza ibyo ahandi hantu kandi bagakwiye kunezererwa aho bari ,banakorera ibyo byishimo by’ahandi.





4.Impamvu ya 4:Ubukoroni





Umukoroni aza bwa mbere yinjiye muri Afurika yitwaje  Bibiliya kandi ninayo yabaye intwaro nziza yo kwigarurira imitima  ya rubanda nyamwinshi muri Afurika .





Uku kwitwaza ijambo ry’imana byatumye umukoroni asahura umutungo wa Afurikia ntawe umugisha Impaka , ahubwo akangurira abamisiyoneri ya Mirongo yica abanyafurika mu mutwe ibereka ko ubucakara bwahozeho kandi ko umucakara urimo kurenganywa azabona ijuru ,naho Shebuja umurenganya  akazasogongera umuriro w’iteka.





Nkaho abo basahuraga ibya rubanda  nyafurika  nta juru bifuzaga  ,Ubukoroni bwabaye  umuyobori nshengezamatwara nyobokamana ,ndetse iyobokamana riba  intwaro nyobyabitekerezo na mpinduramico .





Impamvu ya 5: Ubucakara





Burya ubucakara bwatwambuye imbaraga ,twakabaye twarakoresheje  twiyubaka ahubwo bagashaka buhake barazitwara bajya kwiyubakira iwabo .





Ubucuruzi bw’abacakara bwakabaye bwaratweretse ko abo nabo batari barasobanukiwe Imana ,kuko iyo baba barayisobanukiwe ntibari kubabaza  no kurenganya abanyafurika  ako kageni .





Burya amagambo twigishwa yiyobokamana ni meza kandi akwiye kudufasha tukarushaho kubana neza no kubahana ariko nta katubere intandaro yo kwiganda no kwisobanurira nabi ibisobanuro byayo





Ijambo ry’Imana ni ryiza kuko rituma umutima ubabaye utuza ,rikagarura akanyabugabo n’icyizere mu buzima , Rigatuma abantu babana neza kandi bagasangira ibyo bafite ,ariko ntirikatubere intandaro yo kuba igikoresho cyabadushakaho inyungu kuko bigaragara ko nabo barizana batari barisobanukiwe





Ntawashidikanya ko Imana ibaho kuko yigaragaza muri byinshi ahubwo twagakwiye kuyikorera ariko tutibagiwe ko kuyikorera bwa mbere ari uguhera kuri mugenzi wawe .





Afurika ni umugabane ukize ku mutungo kamere ,twahawe n’Umugengawabyose ariko aho kugira uwo mutungo utubere umugisha watubereye umuvumo ,wabaye intandaro z’intambara z’urudaca ,umwiryane uhoraho ,amakimbiranew ya politiki no gukunda ubutegetsi maze ibi bituma twugarizwa n’inzara yabaye akarande ,maze indwara z’ibyorezo ziratwibasira karahava.





Burya kandi iyo ugenzuye neza usanga hari abakomeye muri iyi isi baba baba byihishe inyuma kugira ngo abanyafurika  be gushyira hamwe ngo basenyere umugozi umwe maze bateze imbere umugabane wabo ,ahubwo bagahora bumva ko igihe cyose bagomba kuza bameze nk’abatabazi ndetse ko imirongo  igena imibereho yacu aribo bayishyiraho.





Kubaho uhumeka ,ubasha kuzamura akaguru ,ukaganiriza abandi  bizajye bitubera urushoro rwatuma duhindura amateka y’umugabane wacu ,kandi aho kwifashisha iyobokamana twisenya ,twaryifashisha twubaka amateka meza ahubwo tukagaragaza ubudasa.





Sinanditse aya magambo ngo nko nkumvishe ko ijambo ry’imana ari ribi kandi kugira ngo wumveko abazanye iryo jambo ry’Imana ari babi ahubwo ndagira ngo ubashe kumenya ko nuko umuravumba usharira ariko uvura indwara nyinshi kandi zananiranye





Koresha ubwenge wahawe maze ukore ibijyanye n’ugushaka kw’Imana aho kugendera ku myumvire n’imitekerereze byabashaka kugukoresha bagoreka inzira zazyo





Izindi nkuru wasoma:





Ubusesenguzi:Ubuzima bufite intego





Amoko 6 y’ubwoba adusyigingiza agatuma tutagera ku ntego n’inzozi zacu





Uko wafasha umuntu wariwe n’inzoka


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post