Dore ibimenyetso byakwereka ko uri mu nzira njyabukene urebye nabi wazarinda upfa udakize

Dore ibimenyetso byakwereka ko uri mu nzira njyabukene urebye nabiwazarinda upfa udakize

Urugendo rwo kugera ku bukire no ku iterambere rirambye ni icyifuzo cya buri wese ndetse buri wese akabiharanira ariko ababigeraho bakaba bake

Akenshi iyo ugenzuye neza usanga itandukaniro abantu bagira ari utuntu duto cyane dutuma bamwe bagera ku intsinzi ,abandi bagahora mu isayo y’ubukene ,muri iyi nkuru twaguteguriye ibimenyetso byakwereka ko uri mu nzira mbi ,ikuganisha ku bukene ,ko ukwiye guhindura imitekerereze n’imikorere .

Dore ibimenyetso byakwereka ko urimo gusezerana n’ubukene akaramata

1.Ntabwo uzi imibare y’ibanze mu buzima no kumenya kugereranya buri kintu cyose ureba igihombo n’inyungu wagikuramo

Abantu benshi bagwa muri iri kosa aho usanga gusanisha ubuzima bwabo bwa buri munsi ndetse n’imibereho iriho ubu bibagora,ugasanga nta buryo buhamye bwo kugenzura ibyo bashobora kuronka ,babaona ifaranga ntirirege mu mufuka wabo

iki kikaba ari ikimenyetso cya mbere cyakwereka ko ukwiye guhindura ,ugatangira kuvugurura imibereho yawe ,ugendeye kubyo wifuza kugeraho ndetse nibyo ushobora kwinjiza.

2.Wita ku kuzigama kurusha kugushaka ibindi bintu bitandukanye byakubyarira inyungu ndetse nibyo washoramoimari yawe

Nubwo kuzigama ari umuco mwiza cyane ariko iyo ubikora utiga uburyo bya bindi wazigamye wabibyaza ibindi ,imari yawe ntikura ku muvuduko wakugeza ku bukire.

Mu gitabo The Richest man in Babylon bavuga ko kuzigama ,warangiza bya bindi wazigamye nabyo ukabishora aribyo bikugeza ku bukire kandi bigatuma utandukana no kuba umucakara w’ifaranga ahubwo ryo rikakubera umucakara

Ni byiza kugira umuco wo kuzigama ariko renzaho no kumenya amahirwe yakungukira ,ukanayabyaza inyungu ushoramo bya bindi wazigamye kugira ngo nabyo bikubyarire inyungu

3.Ukoresha amafaranga menshi aruta ayo winjiza

iri naryo ni ikosa ribi abantu besnhi bagwamo aho usanga bahora mu madeni ,atari uko barisaba bagiye kuribyaza inyungu ahubwo bakarisaba bagiye kugura iby’ibanze bakeneye nkibyo kurya.

Iyo utamenya kugenzura ibyo ukoresha ngo bijye munsi yibyo winjiza ,nta kabuza wisanga mu bukene ,umuntu wese wifuza gukira iki nicyo cya mbere abanza gukosora.

Ni byiza kugira inyandiko igaragaza buri kantu kose usohoraho amafaranga ,kakaba kanditse uzi ngo ku kwezi nkoresha amafaranga angana gutya iyo bitagenze gutya nibwo wisanga ukenye gukoresha aruta ubushobozi bwawe.

4.Imyitwarire yawe ntinoze ndetse umeze nk’agati kajyanwa n’umuyaga aho ushaka

Burya mu bintu byose ,imyitwarire yawe niyo uzakugeza kubyo ugeraho byaba byiza cyangwa bibi ,kandi burya iyi myitwarire nink’indorrwamo y’ibitekerezo byawe.

niba wirirwa mu bigare by’amayoga ,ubusambanyi ,kunegura abandi ,ibi ntacyo byakugezaho rwose ,niba uri umuntu wifuza gutsinda ibyo ukwiye kubisiga inyuma ,

5.Nta shoramari ugira.

Ntibishoboka kuba wakira udakora ishoramari ,keretse hari wibye ariko nabwo umenye ko uramutse ufashwe wajyanwa mu gihome.

Burya abantu bose bagize icyo bageraho nuko usanga bafite ahantu hatandukanye bashoye imari aribyo bita Multiple source of income (msi) .

kugira ibintu byinshi bikwinjiriza ubundi niyo fondasiyo ya mbere ikugeza ku bukire .,mubyo ukora yoze ni ngombwa ko uhora ushaka ahantu hakubyarira ifaranga ,ubundi ukahasigasira.

6.Nta ntego mu by’ubukungu ugira

kubaho nta ntego yibyto wifuza kugera mu buzima ,ntibituma utera umutaru ,ni byiza kugira intego (financial goal ) ibi bikba bigufasha gushyira imbaraga zawe kuri izo ntego ,ntushidurwe nibyo ubonye bishashagirana byose ngo ubitakazeho ifaranga ryawe kandi yenda utanabikeneye.

Umugabo w’umunyamerika witwa Jim Rohn yavuze ko intego mu bijyanye n’iterambere ryawe (ubukungu) ari nk’igishushanyo mbonera cy’inyubako gifasha uyubaka kumenya uko ayubaka ndetse nibyo agomba gukurikiza.

7.Utekereza ko abakire bayakuye ikuzimu

Izi ntekerezo ni mbi rwose ,niba uziko bayakura ikuzimu ko wowe utagiyeyo ngo uyakureyo ,burya amafaranga arakorerwa ,ukiyuha akuya ,burya uko byagenda kose niba utekereza gutya ugomba guhindura intekerezo zawe ndetse n’uburyo ubonamo ibintu ,ubundi ukumva ko byose bivunikiwa kandi biva mu mbaraga n’icyuya cya muntu.

8.Uhora ushaka impamvu udakora ikintu runaka

Gushaka impamvu zituma utagera kuri ibi ,udakora iki, ni ugushaka impamvu zitarizo kandi ibi bikwambura amahirwe n’ubushobozi bwawe bwo kwigeza ku iterambere.

9.Ntujya wiga

burya kwiga ntibirangirira mu ishuri gusa ,ahubwo menya ko no mu buzima bwo hanze biga ,bityo uhore ushaka ubumenyi bushya ,ihatire gusoma ibitabo ubona wakuramo ibintu byguteza imbere ,shaka inshuti n’abafatanyabikorwa ubona bafite ibyo wabigiraho

izindi nkuru wasoma

Impamvu 5 Iyobokamana ari imwe mu mpamvu y’Ubukene karande ku mugabane w’Afurika

Amateka ya Jack Ma,kuva ku kuba umwarimu w’Icyongereza uhembwa ibihumbi cumi na bibiri by’amanyaRwanda kugeza ku kubarirwa mu baherwe ba mbere ku isi # ALIBABA

Umuti wa Sida waba ugiye kuboneka ,sobanukirwa na byinshi ku umuti wa Rukobia uri kwirahirwa n’abahanga mu buvuzi bw’indwara ya Sida

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post