Burya abakobwa bari mu rukundo bya nyabyo ntacyo atakora ngo abikwereke ,ashobora kwemera akaba yatanga nibyo afite byose ariko akigarurira umutima w'umusore yakunze tukaba tugiye kuvuga ku bintu bitandukanye abakobwa bakora bakagaragaza ko bakunda cyane abasore bihebeye.
1.Atangira gushyira umuhungu mu mkigambi yejo hazaza
Iki nicyo cyambere kizakwereka umukobwa uri serieuse mu rukundo ndetse urukundo rwo kubaka ,atangira gushyira umuhungu mu mipango ye yose ndetse ukabona mu byo akora byose aba atekereza uburyo imbere yanyu haba heza.
2.Yishimira kuba yahora hafi y'umukunzi we
Yishimira kuba mwahorana mugendana,mukina ,muganira ,ntajya arambirwa umusore bakundana kandi igihe bari kumwe ugasanga yirinze ibintu byamurangaza byose mbese ahari wese wese.
3.Ntashidikanya no kuba yagutakazaho amafaranga
Uzasanga niyo wamusaba amafaranga ayaguha atabajije byinshi bitandukanye n'abandi bakobwa ahubwo bo baba bayagusaba ,kaandi ntiyatimya no kuba yaguza amafaranga ya ticket kugira ngo agusure
4.Uzasanga agufasha mu kuzigamira ejo hazaza
Akuganiriza imigambi yawe yejo hazaza ndetse nicyo uri gupanga ,hanyuma akaba yagufasha mu kubaka ejo hanyu mu bushobozi bwe kandi ukabona ko ntacyo agukinze ,mbese agakora buri kimwe cyose cyabatteza imbere.
5.Iyo umubwiye nabi biramukomeretsa ndetse akaba yanarira
Bitewe ningano y'urukundo aba yiyumvamo ,iyo umubwiye amagambo akomereta biramubabaza cyane ndetse bigatuma ashobora no kurira kuko aba yumva nkawe afata nk'umugabo we utari kumuha agaciro muri ako kanya.
6.Aguhamagara kenshi ,akaba kandi yanabikora mu masaha yo hagati mu ijoro
Akenshi iyo akurose mu ijoro cyangwa akakubona mu nzozi ahita aguhamagara cyangwa akakoherereza ubutumwa bugufi
7.Agenda akwirata mu bandi ndetse akanakwerekana mu muryango no mu nshuti ze
Umukobwa uri mu rukundo nta tinya kukwerekana mu miryango ye ndetse akaba atatinya no kukwirata mu nshuti ze zitandukanye
Izindi nkuru wasoma
Indwara ya Constipation: Ibimenyetso byayo nuko wayivura