RBC ku bufatanye n'ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ubuzima ,hashizwe ku mugaragaro amabwiriza agomba gukurikizwa mu mashuri
Ni muri urwo rwego RBC yasohoye inyandiko ivuga kuri ayo mu mabwiriza yo guhangana n'icyorezo cya COVID-19 mu mashuri.
Amwe mu mabwiriza yo guhangana n'icyorezo cya Koronavirusi mu mashuri
1.Gushyiraho amarembo yagenewe kwinjirirwamo no gusohokeramo hagamijwe kwirinda iki cyorezo kandi hakarebwa umuriro wa buri muntu wese winjiye ,hakarebwa niba uwinjira nushoka bambaye agapfukamunwa neza nibindi,,,,
2.Umunyeshuri wese asabwa kuguma mu ishuri rye ,akirinda kujarajara mu yandi mashuri ,buretse gusa mwarimu niwe wemerewe guhinduranya amashuri.
3.Kwita ku isuku ndetse no gusukura ahantu hahurirwa kandi abanyeshuri bakirinda gutizanya ibikoresho
4.Gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki ,kandi buri munyeshuri agakaraba intoki yinjira anasohoka nikindi gihe cyose bishoboka akaba yakaraba intoki.
5.Gushyiraho uburyo bwo gupimwa umuriro byibuze thermometere imwe ku banyeshuri 100 ,kandi mu mashuri hagashyirwamo imiti yica mikorobi (handsanitizer)
6.Buri munyeshuri wese mbere yuko yinjira agomba gupimwa umuriro ,uwo bigaragayeko afite umuriro mwinshi akaba ashizwe ahabigenewe mu gihe hagisuzumwa niba adafite uburwayi bwa COVID-19
7.Gufungura amadirishya kugira ngo haboneke umwuka mwiza haba mu mashuri no mu modoka zicyura abanyeshuri
8.Kwambaraagapfukamunwa kui ishuri ni itegeko kandi kakambarwa buri gihe.
9.Guhana intera hagati y'umuntu nundi bigomba gushyirwamo ingufu kandi abarezi bakabigiramo uruhare runini.
10.Kugena byibuze ibyumba bibiri byagenewe gushyirwamo uwaketsweho cyangwa uwagaragaweho n'uburwayi kandi bikaba byuzuyemo ibikoresho byabigenewe by'ubwirinzi n'imiti y'ibanze.
Izindi nkuru Wasoma
Indwara ya Pulmonary Fibrosis